Kuri uyu wa gatanu, itariki 23 Werurwe 2018, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Fred Mufuluke, aherekejwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka Lt. Gen Jacques Musemakweli; Umuyobozi wungirije w’Inkeragutabara Maj. Gen Jerome Ngendahimana n’abandi bayobozi, batashye Umudugudu w’Icyitegererezo wa Rugeyo uri mu Karere ka Kayonza wuzuye utwaye asaga miliyoni 512RWf..
Uyu mudugudu w’Icyitegererezo wa Rugeyo ukaba wubatse mu Murenge wa Mwiri, Akagali ka Kageyo, ugizwe n’amazu ugizwe n’inzu 8, buri nzu yubatswe mu buryo bw’inzu enye muri imwe cyangwa “4 in 1” zatujwemo imiryango 32.

Ni Umudugudu watujwemo abatishoboye n’abavuye ku rugerero. Abawutuye bahawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, Ikigo nderabuzima (Poste de Sante), icyumba cy’Imyidagaduro, Irerero, Imihanda, n’ibigega bifata amazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Jean Claude Murenzi, yavuze ko kwagura uyu mudugudu bizakomeza mu rwego rwo gukomeza gufasha abatuye akaKarere gutura neza no guteza imbere imibereho yabo. Muri cyiciro cya 2 hakaba hatangiye kubakwa andi mazi 5 azatuzwamo imiryango 20, Ikiraro rusange n’ibindi.


Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufuluke yashimiye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ku bikorwa by’iterambere ageza ku batuye iyi Ntara, birimo imidugudu myiza, ndetse na Valley Dams zubatswe muri Kayonza, Gatsibo na Nyagatare zifasha aborozi kubona amazi y’amatungo mu gihe cy’izuba n’ibindi.

Ku ruhande rw’ingabo z’u Rwanda, ngo zizakomeza kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije kuzamura imibereho y’Abanyarwanda by’umwihariko imibereho y’abatishoboye kurusha abandi nk’uko byatangajwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen. Jacques Musemakweli.

Guverineri Mufuluke akaba yashimiye abagize uruhare mu kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo wa Rugeyo anahamagarira abawutujwemo gukomeza gukora cyane baharanira iterambere kandi bakanabungabunga ibi byose byagezweho.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya


