Gicumbi: Manirafasha wasambanyije mu kibuno umwana w'umuhungu yahanishijwe igifungo cy'imyaka itanu

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi  bwatsinze urubanza bwaregagamo uwitwa Manirafasha Jean de Dieu utuye mu Karere ka Rulindo , Umurenge wa Ntarabana ,Akagari ka Mahaza  wari ukurikiranyweho n’Ubushinjacyaha  icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka icyenda y’amavuko . Byatangajwe ko ubwo yamusangaga aho arinze imyaka kugira ngo inyoni zitayonona, aribwo yahise amusambanya mu kibuno. Mu iburana […]

Abatavuga rumwe na Leta ya Nkurunziza babona EAC yarananiwe gukemura ibibazo Abarundi bafitanye

Ubuyobozi bw’impuzamashyaka atavuga rumwe na Leta iriho mu Burundi (CNARED)  butangaza ko umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba(EAC) wananiwe guhuza Abarundi ngo ibibazo bafitanye bikemuke. Ibi babitangaje mu itangazo basohoye ku wa 22 Mata 2018, ikinyamakuru UBM news dukesha iyi nkuru gifitiye kopie, aho bavuga ko uyu muryango wananiwe kumvisha Leta y’u Burundi uburyo igomba kwitabira ibiganiro […]

Rusizi: Umusaruro w'icyayi udindizwa n’uburyo bwa gakondo bagikoresha bagisoroma

Abahinzi b’icyayi bibumbiye muri koperative  ‘Coopthe Shagasha’ mu karere ka Rusizi bavuga ko kimwe mu bituma batagera ku musaruro bifuza kuri hegitari ari imisoromere y’icyayi ikiri mu buryo bwa gakondo. Gusoroma icyayi biracyakorwa mu buryo bwa gakondo,aho usanga abantu bahetse  ibidonga mu migongo basoroma akababi kamwe kamwe bashyiramo, bamwe mu bahinzi b’icyayi bakavuga ko niba […]

Impunzi 21 z'Abanyecongo zo mu nkambi ya Kiziba zivuga ko zifungiye akarengane

Mu Rwanda impunzi 21 z’Abanyekongo zo mu nkambi ya Kiziba ziregwa ibyaha birimo kurema umutwe w’iterabwoba no kutubaha amategeko y’igihugu, zitabye urukiko rwisumbuye rwa Muhanga, zitangaza ko ntacyo zibona zifungiye. Mu rubanza rwamaze umwanya muto kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Mata 2018, ubushinjacyaha bwavuze ko abo bagabo bakomeza gufungwa indi minsi 30 y’agateganyo […]

Ibihugu 10 bya mbere ku Isi bifite abasirikare b’abakobwa beza kurusha ibindi- REBA AMAFOTO

Bitewe n’umuco w’igihugu, hari aho usanga abakobwa batemerewe kujya mu gisirikare kimwe n’uko hari abacyemererwa ariko bakaba batemerewe kwigaragaza mu buzima bwabo bwite bigengaho (vie privée)  cyangwa kujya mu bindi bikorwa nko guhatanira umwanya wa nyampinga, kumurika imideli,… Nk’uko hari ibihugu biba bizwiho kugira abakobwa beza, ni nako hari ibihugu biba bibwiho kugira abakobwa beza […]

Kigali: Uruganda rwengaga ikinyobwa cya Kambuca rwafunzwe

Ku itariki ya 24 Mata, inzego z’umutekano zifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (Rwanda Standards Board-RSB), n’abayobozi b’inzego z’ibanze bafunze uruganda rwengaga ikinyobwa cya Kambuca ( kombucha ) kitujuje ubuziranenge kandi rwakoraga mu buryo butemewe n’amategeko, hanamenwa litiro 11,000 z’icyo kinyobwa zari zimaze gutunganywa, hanafatwa abantu 9 bagicururizaga mu tugari twa Nyabugogo na Kimisagara two mu […]