Ibihugu 10 bya mbere ku Isi bifite abasirikare b’abakobwa beza kurusha ibindi- REBA AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Bitewe n’umuco w’igihugu, hari aho usanga abakobwa batemerewe kujya mu gisirikare kimwe n’uko hari abacyemererwa ariko bakaba batemerewe kwigaragaza mu buzima bwabo bwite bigengaho (vie privée)  cyangwa kujya mu bindi bikorwa nko guhatanira umwanya wa nyampinga, kumurika imideli,…

Nk’uko hari ibihugu biba bizwiho kugira abakobwa beza, ni nako hari ibihugu biba bibwiho kugira abakobwa beza babarizwa mu mitwe itandukanye y’ingabo.

Ikinyamakuru wonderslist, gishyira Leta Zunze ubumwe za Amerika ku mwanya wa 10 mu kugira abakobwa beza babarizwa mu gisirikare.

10

Mu mwaka wa 2012, abakobwa babarizwaga mu gisirikare cya Amerika bari 14%, abasaga 165,000  bakaba bitabira ibikorwa byose biteganywa nk’urugamba n’indi mirimo ifitiye igihugu akamaro.

9.Repubulika ya Czech

Bitewe n’umuco w’igihugu, abakobwa bo muri Repubulika ya Czech bahejwe imyaka myinshi mu gisirikare, itegeko ryemereye igitsinagore kukijyamo nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi.

9

Abakobwa b’abasirikare b’iki gihugu bakaba baza ku mwanya wa 9 mu gihiga abandi bo ku Isi bahuje umwuga.

8.Poland

8

Abakobwa b’iki gihugu baba bafite uburengenzira bungana n’ubwa basaza babo bwo kwinjira mu ngabo z’igihugu, baza ku mwanya wa munani mu bwiza, by’umwihariko ababarizwa mu mitwe ya gisirikare bagera kuri 2,500.

7.U Bwongereza

7

Ku bwiza, bahiga abandi bakaza ku mwanya wa karindwi, abakobwa b’Abongerezakazi bemerewe kwinjira mu gisirikare ahagana mu 1990. Bemerewe gufata imyitozo yose nk’ihabwa basaza babo mu mitwe itandukanye y’ingabo.

6.Pakistan 

6

Abakobwa b’abasirikare bo muri Pakistan baza ku mwanya wa gatandatu, iki gihugu nicyo cyonyine kigendera ku mahame ya Islam cyemerera abakobwa n’abagore kujya mu gisirikare. Mu mwaka wa 1947 nibwo hatowe itegeko ribemerera kukijyamo.

5.Israel

5

Kuri Israel ni umwihariko kuko buri muturage w’iki gihugu aba agomba kwitoza igisirikare, iyo agize imyaka 18, iyo igihe cyagenwe kirangiye cy’imyitozo hari abahita batoranywa bagakomeza abandi bagasubira mu buzima busanzwe. Abakobwa b’iki gihugu n’ubwo baba barahawe imyitozo ya gisirikare, baza ku isonga mu bafite uburanga bukurura abagabo ku mwanya wa gatanu ku Isi.

4. U Bugereki:

4 2

U Bugereki ni igihugu gifite amateka maremare ndetse cyizwi cyane mu ntambara kuva mu myaka yak era, abakobwa bacyo b’abasirikare baza ku mwanya wa 4, kurusha abandi ku idi.

3.Australia

Aus

Abakobwa bo muri Australia batangiye kwemererwa kwinjira mu gisirikare mu 1899, aba bakobwa baza ku mwanya wa gatatu.

2.U Burusiya:

Russian Army Girl

Abakobwa b’u Burusiya ngo batangarirwa na benshi kubera ubwiza n’uburanga, aba bakobwa b’abasirikare baza ku mwanya wa kabiri, bashimwa uruhare bagira mu iterambere ry’igihugu by’umwihariko mu ngabo z’u Burusiya zifatwa nk’izikomeye ku Isi.

1.Romania:

AM

Uretse no kuza ku mwanya wa mbere mu kugira abakobwa beza b’abasirikare, no mu buzima busanzwe Romania iza ku isonga mu bihugu bifite abakobwa beza.

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *