Nyamasheke: Bavuga imyato Leta yabatoje kwizigamira ubu bakaba baravuye ku ngoyi y’ubukene

Abaturage b’umurenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke bemeza ko bari mu ba mbere mu gihugu bungukiye cyane kuri politiki ya Leta yo gukangurira abaturage kwizigamira no gukoresha inguzanyo, ubu bakaba baraciye ukubiri n’ingoyi y’ubukeme. Bamwe bavuga ko bagiye biteza imbere bahereye ku mafaranga atarenze ibihumbi bitanu, uko imyaka yagiye yicuma na Leta ibakangurira kuzigama, […]

Minisitiri w’intebe yasabye ko gasutamo zo muri Afurika zakongera imbaraga mu ikoranabuhanga

Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama y’iminsi ibiri y’Ihuriro Mpuzamahanga rya za gasutamo zo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba n’iy’amajyepfo (WCO-ESA) kuri uyu wa Kane tariki ya gatatu Gicurasi 2018, yavuze ko za gasutamo zikwiriye kongera imbaraga mu ikoranabuhanga mu rwego rwo guhangana n’ibibazo birimo ubucuruzi bwa magendu, kunyereza imisoro, ubucuruzi […]

Uganda: Umukobwa yatabawe yari amaze igihe kirekire akorerwa iyicarubozo na nyirabuja

Abantu babiri bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Bweyogereremu gihugu cya Uganda, bashinjwa gukorera iyicarubozo rikabije umukozi wabakoreraga mu rugo. Mu itangazo ryashyizwe hanze na polisi, rivuga ko uyu mukobwa wahimbwe izina rya Maid, yakorewe iyicarubozo ndetse aranababazwa ku buryo bukabije. Iri tangazo rivuga ko abafashwe ari uwitwa Peter Kayiduwa  w’imyaka 50 wari umukozi wa […]

Burundi: Kiliziya Gatolika ivuga ko Abarundi batinya kuvuga ikibababaje kubera inzego z’umutekano zabakanze

Mu gihe Abarundi bitegura amatora ya kamarampaka azaba muri uku kwezi, abahagarariye Kiliziya Gatolika bavuga ko batayashyigikiye, by’umwihariko ko Abarundi batinya kuvuga ikibarimo bitewe n’uko inzego z’umutekano zibahohotera. Umuvugizi wa Kiliziya Gatolika, Musenyeri Joachim Ntahondereye, ashingiye ku mibare y’abapfuye ndetse n’abahunze ubwo Nkurunziza yatangwaga nk’umukandida w’ishyaka CNDD FDD kurihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu mu 2015 […]

Ese wari uzi ko hari abagore batinya gukora imibonano mpuzabitsina? Dore bimwe mu bibaranga

Mu buzima busanzwe gutera akabariro ni ikintu umugore n’umugabo bagomba gukora uko byasa kose gusa usanga hari abagore batinya iki gikorwa nyamara mu mutima ubushake buhari, kuko igikorwa k’imibonano mpuzabitsina ni kimwe mu bifatwa nk’inkingi ya mwamba hagati yabashakanye kuko usanga ariryo pfundo ripfunditse umubano wabo. Bimwe muribyo twavuga ni: 1.Gusakuza cyane bitandukane n’ibyishimo bizanzwe […]

Kabarondo: Kuba hari abasabwa gushinjura Ngenzi, bagera mu rukiko bakavuga ibyabaye bitanga icyizere mu bwiyunge

Mu gihe urubanza rwa Barahira Tito na Ngenzi Octavien rwongeye gutangira mu bujurire i Paris, abarokotse Jenoside babona ubumwe n’ubwiyunge bushoboka. Ibi babishingira ku kuba hari bamwe mu bahamagazwa gushinjura Ngenzi, nyamara bagera mu rukiko bakavuga ibyo babonye, bakamushinja. Abo barimo abo bakoranye, abavandimwe ndetse na bamwe mu bo yayoboye mu bitero byo kwica Abatutsi. […]

Rubavu: Umusore yarasiwe ku mupaka arapfa babiri bari kumwe baracika

Umusore witwa Ntirenganya yarasiwe ku mupaka w’u Rwanda na Congo ahita apfa ubwo yari kumwe n’abandi bahise bacika, bageragezaga kwinjirana imifuka y’urumogi ku butaka bw’u Rwanda. Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira iryo ku wa kane itariki ya 3 Gicurasi 2018, mu murenge wa Busasamana, akarere ka Rubavu ho mu ntara y’i […]

Umusore yasohoye ari muri pisine, abakobwa 19 bayogeragamo batwariramo inda

Hari hashize imyaka ibiri humvikanye inkuru y’umusore w’imyaka 16 y’amavuko witwa Tommy Coulter, ukomoka muri Leta ya Fliride, wasohoreye muri pisine rusange atabishaka, abakobwa 16 bayogeragamo bahatwarira inda. Kuri iyi nshuro ibi byongeye kuba mu gihugu cya Australia aho umugabo witwa Micheal Jonshon w’imyaka 33 y’amavuko, na we yasohoye arimo kogera muri pisine rusange abakobwa […]

Abafana ba Liverpool batakambiye Cristiano ngo azabaheshe igikombe -Amafoto

Mu ijoro ryakeye ku wa tariki 2 Gicurasi 2018, nibwo ikipe ya Liverpool yasezereye ikipe ya AS Roma n’ ibitego 2-2 , bivuzeko byose hamwe ari ibitego 7-4, ibi byatumye Liverpool isanga Real Madrid ku mukino wa nyuma wa Champions League. Nyuma y’uyu mukino abafana ba Liverpool babinyujije kuri twitter batangiye gutura amarira Cristiano bamusaba […]

U Bufaransa: Gen. Kabarebe yatanzwe nk’umutangabuhamya wa Ngenzi na Barahirwa baregwa ibyaha bya jenoside

Abanyarwanda, Octavien Ngenzi na Tito Barahirwa bakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cya jenoside  n’Urukiko rwa Mbere rw’Iremezo mu Bufaransa,  bongeye kugaruka i Paris ku burana mu rukiko rw’ubujurire, icyatunguranye muri urwo rubanza ni uko batanze Gen. James Kabarebe nk’umutangabuhamya ku ruhande rwabo. Ngenzi na Barahira bashinjwa ibyaha bya jenoside n’ibindi byaha byibasiye […]

Kigali: Urubanza rwa Dr.Munyakazi uregwa ibyaha bya jenoside rwakomereje mu rukiko rukuru

Umucamanza mu Rukiko rukuru mu Rwanda yatangiye kumva abatangabuhamya bashinja Bwana Leopold Munyakazi ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu mu Rwanda. Bamwe bavuga ko yari afite imbunda ariko ko nta we babonye ayirashisha cyangwa ngo babone hari undi muntu yica.   Umucamanza mu rukiko rukuru mu Rwanda yasubukuye iburanisha ry’urubanza ubushinjacyaha buregamo, Leopold Munyakazi ibyaha bya […]