Minisitiri w’Uburezi arasaba ibigo cy’amashuri kuzajya byaka amafaranga ababyeyi bibanje kumenyesha akarere

Minisiteri Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye,  Munyakazi Isaac, yasabye ibigo by’amashuri byo mu karere ka Karongi kuzajya bibanza kumenyesha akarere mu gihe hari amafaranga bigiye kwaka ababyeyi. Ubwo yari ayoboye inama yaguye y’uburezi ku bukangurambaga bugamije ireme ry’uburezi, Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Gicurasi 2018.  yitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere Ushinzwe Imibereho myiza, Inzego z’umutekano, Abakozi […]

Karongi: HCR irihanganisha umuryango wabuze uwabo mu nkambi ya Kiziba

Ishami rya Loni rishinzwe kwita ku Mpunzi ( HCR ) ryatangaje ko ryihanganishije umuryango wabuze uwabo mu Nkambi ya Kiziba iherereye mu karere ka Karongi, Intara y’i Burengerazuba, ikaba ibarizwamo impunzi z’Abanyecongo. Umuntu umwe yarapfuye abandi benshi barakomereka nyuma y’imvururu zavutse ku wa Gatatu tariki ya 2 Gicurasi 2018, hagati y’impunzi z’Abanyecongo ziri mu nkambi […]

Uwitwa 'Supersexy' mu nzira zo kureka gukwirakwiza amashusho y'urukozasoni

Umunyarwandakazi ukunzwe ku mbuga nkoranyambaga, wamamaye ku izina rya ‘Supersexy’, utuye mu gihugu cya Uganda, yavuze ku cyemezo cya Minisiteri y’Umuco na Siporo cyo gukurikirana no guhana umuntu wese ushyira amafoto cyangwa amashusho y’urukozasoni ku Karubanda. Nana akunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Instagram ashyiraho amafoto yambaye imyenda y’imbere cyangwa amashusho agaragaza bimwe mu […]

U Bushinwa: Umugore yinjiranye inzoka nzima muri Resitora iteza impagarara- AMAFOTO

Mu gihugu cy’u Bushinwa, umugore yagiye gufata ifunguro ry’ijoro afite inzoka ndende nzima ayirambika ku meza atumiza ibyo kurya nta ntugunda namba, abari bayirimo batahwa n’ubwoba. Ni inzoka yo mu bwoko bwa Python yari ifitwe n’uyu mugore utatangajwe amazina, ubwo yageraga kuri resitora yagombaga kuriramo uhagarariye serivisi z’iyi resitora (manager) kwihangana byamunaniye ahita ahamagaza ubutabazi […]

Ishyaka FRODEBU rivuga ko CNDD- FDD ishaka kugarura ingoma ya cyami mu Burundi

Ishyaka “Sahwanya FRODEBU” ritavuga rumwe na Leta y’u Burundi ‘ ritangaza ko ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi rigambiriye kugarura ingoma ya cyami mu Burundi. Iri shyaka ritangaza ibi mu gihe mu Burundi barimo kwitegura amatora ya kamarampaka, ashobora guha amahirwe Perezida Nkurunziza yo kuyobora u Burundi kugera mu 2034. Nk’uko BBC ibitangaza, Umuyobozi wungirije perezida […]

Nitwa Rudasingwa, narangije Masters kandi mfite n'akazi keza, nshaka umukunzi w’umukobwa n’ubwo yaba yarabyaye nta kibazo

Muraho, nitwa Rudasingwa Donant  mfite imyaka 30,  ibiro 78 kg , navukiye i Musanze nagize amahirwe yo kwiga ndangiza Masters level , Imana yampaye  akazi keza, ndifuza umukunzi uteye atya : Wemera Imana, ufite imyaka hagati ya 25 – 40, utananutse cyane abyibushye cyane nta kibazo, ufite uko abayeho (ufite akazi kamutunze), Ufite gahunda, Wambara neza, Aramutse yarabyaye […]

Uganda: Umwe mu basirikare barinda umugore wa Perezida Museveni tayewe icyuma

Umwe mu basirikare babarizwa mu itsinda ry’abasirikare kabuhariwe “Special Force´barinda Janet Museveni, umufasha wa Perezida wa Uganda, Kaguta Museveni, yatewe icyuma mu nda ubwo yari mu kabari. Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 3 Gicurasi 2018, umusirikare witwa Stephen Kangiriho, aterwa icyuma mu nda mu kabari kanyweramo abantu benshi cyane kanabamo […]

Arsenal igira umukino mwiza n'umutoza mwiza, abo nenga ni banyirayo- Perezida Kagame

Perezida Kagame, umufana ukomeye w’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, agaragaza ko ighe kigeze ngo hakorwe amavugurura muri iyi kipe, avuga ko itozwa neza ikanakina neza, ikibazo kikaba ba nyirayo. Ni nyuma y’uko ikipe ya Arsenal isezerewe mu ijoro ryo ku wa 3 Gicurasi 2018, mu mikino y’igikombe cya […]

Goma: Hafashwe imodoka yari itwaye intwaro za gisirikare

Inzego z’umutekano zitangaza ko zafashe imodoka yari ipakiye intwaro za gisirikare i Goma, igana i Masisi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’ingabo zishinzwe kugaba ibitero no kwambura intwaro imitwe y’inyeshyamba ‘Sokola 2’, Maj. Njike Kaiko, atangaza ko iyo modoka yafashwe ku wa Gatatu tariki ya 2 Gicurasi 2018, nyiri iyo modoka […]

Igiciro cya lisansi cyazamutseho amafaranga 10, icya mazutu kiyongeraho 11

Ikigo ngenzuramikorere (RURA) cyasohoye itangaza rivuga ko ibiciro bya Lisansi na Mazutu byazamutse. Ni itangazo ryasohotse ku wa Gatatu, tariki ya 2 Gicurasi 2018. Igiciro cya lisansi kiyongereyeho amafaranga 10, cyavuye ku mafaranga y’u Rwanda 1055 kuri litiro kigera ku 1065Frw. Igiciro cya mazutu nacyo cyazamutse kigera ku 1048Frw kuri litiro, mu gihe cyari 037 […]

Kigali: Mugimba uregwa ibyaha bya jenoside, arabihakana avuga ko byacuzwe n’abashaka kumutwarira imitungo

Umucamanza mu Rukiko Rukuru mu Rwanda, yatangiye kumva ubwiregure bwa Bwana Jean Baptiste Mugimba ku byaha bya Jenoside aburana n’ubushinjacyaha. Uyu wahoze ari umunyamabanga mukuru w’ishyaka CDR mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi yabwire urukiko ko ibyaha aburana byacuzwe n’agatsiko k’abantu kagambiriye kumutwarira imitungo. Atangira kwiregura ku byaha bya jenoside ubutabera bw’u Rwanda bumukurikiranyeho, Mugimba ni […]

#Rwanda: Imvura imaze guhitana abasaga 180 mu mezi atatu

Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’impunzi(MIDIMAR ) kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Gicurasi 2018, yatangaje ko ibiza bitewe n’imvura bimaze guhitana abantu  basaga 180,  ikaba yarasenye amazu menshi  ndetse ikangiza imyaka y’abaturage ku buso busaga hegitare ibihumbi bine kuva mu kwezi kwa mbere kugeza uyu munsi. Mu kiganiro n’Abanyamakuru, Minisitiri Ushinzwe  Imicungire y’ Ibiza n’Impunzi, Jean […]