U Bushinwa: Umugore yinjiranye inzoka nzima muri Resitora iteza impagarara- AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Mu gihugu cy’u Bushinwa, umugore yagiye gufata ifunguro ry’ijoro afite inzoka ndende nzima ayirambika ku meza atumiza ibyo kurya nta ntugunda namba, abari bayirimo batahwa n’ubwoba.

Ni inzoka yo mu bwoko bwa Python yari ifitwe n’uyu mugore utatangajwe amazina, ubwo yageraga kuri resitora yagombaga kuriramo uhagarariye serivisi z’iyi resitora (manager) kwihangana byamunaniye ahita ahamagaza ubutabazi bwihuse kugirango uyu mugore akurwe aho dore ko hari habuze n’uwanamwegera ngo amwakire.

Nk’uko DM dukesha iyi nkuru ivuga, ngo ibi bikimara kuba, ubuyobozi bw’iyi resitora bwahise buhamagara inzego z’umutekano kugira ngo harebwe uko manager yajyanwa kwa muganga nyuma yo guhahamurwa n’iyo nzoka.

Abantu benshi bari aho bakomeje kuvuga ko iyo nzoka yaba atari nzima, gusa umwe mu bantu bakurikiranye uyu mugore utatangajwe amazina yavuze ko yamwiboneye amaso ku maso afite iyi nzoka na mbere y’uko yinjira muri resitora.

Yagize ati” Nafashe buri kimwe cyose ntabwo ari ukubeshya, nabyiboneye iriya nzoka ni nzima”.

snk

 

snkpoli snk

Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *