U Bwongereza: Alex Ferguson wari umaze iminsi arembye yatangiye koroherwa
Ikipe ya Manchester United iratangaza ko uwahoze ayitoza, Sir Alex Ferguson wari umaze iminsi yitabwaho by’umwihariko n’abaganga, ubu yatangiye koroherwa. Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Furguson yajyanwe mu bitaro arembye cyane, biba ngombwa ko abagwa mu bwonko kubera ikibazo cyo kuviramo (hĂ©morragie cĂ©rĂ©brale), amakuru akaba amenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya […]
Harmonize yandagaje Jackline Wolper wahoze ari umukunzi we
Rajab Abdul Kahali wamenyekanye cyane mu muziki nka Harmonize, umwe mu bahanzi babarizwa mu nzu itunganya umuziki ya Wasafi, aherutse gushyira ku mugaragaro urutonde rw’abagabo baryamanye n’umukobwa bigeze gukundana witwa Jackline Wolper, ashyiramo na Diamond ari na we Sebuja. Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru cyo muri Tanzania, Tuko, ngo Kimwe mu byateye Harmonize kwandagaza uwahoze ari umukunzi […]
Abahanzi bafite agatubutse kurusha abandi muri Afurika y'i Burasirazuba- Amafoto
Umuziki utunga uwukora ndetse bikagera ku rwego rushimishije, abahanzi cyangwa abashora imari muri aka kazi usanga hari aho bavuye naho bageze, mu gushaka kumenya byimbitse uko abahanzi bahagaze mu bijyanye n’agaciro k’imitungu bafite, twifashishije urubuga naijaquest.com rwakoze uru rutonde rw’abahanzi bafite ubutunzi kurusha abandi muri uyu mwaka wa 2018. 5.Emmanuel Jal: Nushaka umwite Jal Jok, […]
Ndasaba abatuye mu manegeka ubufatanye mu kwimurwa bagatuzwa mu mpinga z'imisozi- Min. w’Intebe Ngirente
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard arasaba abaturage bagituye mu manegeka ubufatanye kugirango bimurwe batuzwe mu mpinga z’imisozi mu rwego rwo kwirinda Ibiza bishobora kubagwirira. Mu butumwa bw’ihumure yagajeje ku baturage batuye mu murenge wa Kavumu, mu karere ka Ngororero, bamwe muri bo bagizweho ingaruka n’ibiza,  kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Gicurasi 2018, Minisitiri […]
Ntabwo dushaka kubaka igihugu cy'abantu barenzaho- Komiseri Dusabeyezu
Komiseri muri komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Dusabeyezu Thacienne, mu biganiro bya Ndi Umunyarwanda byahawe urubyiruko rwo mu karere ka Kamonyi ku wa Mbere tariki ya 7 Gicurasi 2018, yarusabye gufasha Abanyarwada bagakira ibikomere bafite. Komiseri Dusabeyezu aributsa urubyiruko ko ari imbaraga z’Igihugu, akarusaba gukoresha izo mbaraga mu gufasha Abanyarwanda bakagera ku bumwe n’ubwiyunge, ruhindura ababyeyi […]
Inama zigirwa abagabo babaswe n'ingeso yo kugura indaya
Muri iyi minsi ugenda wumva inkuru zicaracara ahanini zigaruka ku mfu za hato na hato ziterwa n’ubusambanyi buterwa n’indaya gusa hari inama zigirwa abajya bakora uyu mwuga. Bamwe mu bagabo n’abasore usanga birirwa biruka hirya no hino mu bubari bashaka indaya zicyeye cyangwa se zihagazeho biterwa n’uko wifite mbese byabaye nk’ubucuruzi bw’umwijima aho uhaha neza […]
Urutonde rw’abayobozi 5 b’abatoni kuri Perezida Nkurunziza w'u Burundi
Muri Kanama 2015, nibwo i Burundi humvikanye inkuru yiswe iy’inshamugongo kuri Perezida Nkurunziza w’u Burundi, y’urupfu rwa Lt Gen Adolphe Nshimirimana, wafatwaga nk’ushinzwe umutekano bwite wa Perezida. Lt. Gen Adolphe Nshimirimana yari inshuti ya Perezida Nkurunziza mu mashyamba mbere y’uko bafata igihugu mu 2005, aho apfiriye Perezida Nkurunziza yagaragaje amagambo y’akababaro ndetse anatangaza ko abuze […]
RDC: Abantu 17 bamaze guhitanwa n’icyorezo cya Ebola
Mu gihe hari amakuru yatangajwe ku wa Kabiri tariki ya 8 Gicurasi 2018, avuga ko haba hari abantu babiri bahitanwe n’icyorezo cya Ebola, kuri ubu Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, itangaza ko abamaze gupfa ari 17 muri 21 cyagaragayeho kuva ku itariki ya 3 Gicurasi. Mu itangazo Radiyo Okapi ifitiye kopi, ryashyizwe hanze […]
Ste Famille: Karamaga aravuga uko Padiri Munyeshyaka Wenceslas yakoranaga n’Interahamwe zicaga Abatutsi
Mu gihe u Rwanda n’Isi yose bibuka ku nshuro ya 24 jenoside yakorewe Abatutsi, abarokokeye kuri Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu(Ste Famille ) mu Mujyi wa Kigali, barasaba ko Padiri Wenceslas Munyeshyaka yashikirizwa ubutabera kubera ibikorwa bye birimo gufata ku ngufu abana b’abakobwa ndetse no gukorana n’Interahamwe mu kwica abagabo bari bahungiye kuri iyi paruwasi. Umwe muri […]
Karongi: Minisitiri w’Intebe arasaba abaturage gufasha Leta mu kwihutisha igikorwa cy’ubutabazi
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yihanganishije imiryango yaburiye abayo mu biza byibasiye uduce dutandukanye tw’igihugu, bigatwara ubuzima bw’ abantu 18 bahitanywe n’inkangu mu Karere ka Karongi, anabasaba kuzajya bafasha Leta kwihutisha igikorwa cy’ubutabazi. Ibi Minisitiri w’Intebe yabisabye abaturage mu muhango wo gushyingura abahitanwe n’ibiza wabereye i Karongi, mu murenge wa Rwankuba, kuri uyu wa 8 […]