Inama zigirwa abagabo babaswe n'ingeso yo kugura indaya

Sangiza iyi nkuru

Muri iyi minsi ugenda wumva inkuru zicaracara ahanini zigaruka ku mfu za hato na hato ziterwa n’ubusambanyi buterwa n’indaya gusa hari inama zigirwa abajya bakora uyu mwuga.

Bamwe mu bagabo n’abasore usanga birirwa biruka hirya no hino mu bubari bashaka indaya zicyeye cyangwa se zihagazeho biterwa n’uko wifite mbese byabaye nk’ubucuruzi bw’umwijima aho uhaha neza ari uko uzi gushishoza.

Gusa n’ubwo umugabo/umusore aba afashe umwanzuro wo kugura indaya, yumva agamije kurangiza ikibazo ariko nta munezero yagira nk’uwo yagira ari kumwe n’umukunzi we cyangwa umugore we yishakiye akunze.

Umwe mu bagabo wahuye n’insanganya zo guhemukirwa n’indaya utashatse ko amazina ye atangazwa yadutangarije bimwe mub yo wazirikana ubaye warabaswe n’ingeso yo kugura indaya cyane, mu byo yakomojeho ni ibi bikurikira:

Uba wishyuye igitsina kuko nicyo kiba cyakujyanye : nk’uko buri wese agira uko akoramo akazi ke n’indaya rero ifite inzira nyinshi icamo kugirango ikwigarurire ntuzibeshye ngo ubivange n’urukundo kuko indaya ntarukundo zigira
Igihe cyose ugiye kugura indya itwaze ubwirinzi(Udukingirizo):
Igihe cyose wumva igikunze ubuzima bawe, itwaze udukingirizo duhagije kandi ufitiye ikizere ko ari tuzima.

Bigushobokeye ntiwasomana n’indaya: Ishobora kuba isoma ibitsina by’abagabo byinshi igashobora kuba yaba irwaye imitezi mu kanwa nka Herpes, Gonorrhea yo mu muhogo na Syphillis nawe ukabyandura utyo.

Gushakisha amavangingo ku ndaya kirazira (Kunyaza):

Kimwe mu bintu bishimisha abagabo n’ukunyaza zirikana ko ariya mazi (amavangingo), agira indwara nyinshi nk’imitezi na Gonorrhea ushobora kwandura
Ziriba (bamwe muri bo ni abajura bo kurwego rwo hejuru)
igihe cyose ufashe umwanzuro wo kujya mundaya zirikana ko uwo muntu atari uwo kwizerwa yakwiba ugata amara masa n’ibyiza ko umenya uko witwara byaba byiza ukajyayo wasize ibyawe byose koko ikiba kikujyanye uba wamaze kucyishyurira

N’ibyiza ko mu gihe kwifata byakunaniye ku ngingo yo kugura abacuruza imibiri yabo wakubahiriza inama twabagiriye haruguru byagufasha guhangana n’ingaruka zabyo.

Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *