Abahanzi bafite agatubutse kurusha abandi muri Afurika y'i Burasirazuba- Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Umuziki utunga uwukora ndetse bikagera ku rwego rushimishije, abahanzi cyangwa abashora imari muri aka kazi usanga hari aho bavuye naho bageze, mu gushaka kumenya byimbitse uko abahanzi bahagaze mu bijyanye n’agaciro k’imitungu bafite, twifashishije urubuga naijaquest.com rwakoze uru rutonde rw’abahanzi bafite ubutunzi kurusha abandi muri uyu mwaka wa 2018.

5.Emmanuel Jal:

emmanuel

Nushaka umwite Jal Jok, kuko niyo mazina yiswe n’ababyeyi be, uyu yavukiye muri Sudani y’Amajyepfo gusa akorera umuziki cyane muri Kenya, yamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Music of war child’ cyane ko ise umubyara ari umusirikare wa Sudani y’Epfo, imitungo ye ibarirwa muri miliyoni 2 z’Amadorali ya Amerika.

4.Jaguar:

Jaguar Kenya

Charles Njagua Kanyi (Jaguar), uyu muramuzi azwi mu ndirimbo yabiciye bigacika yitwa Kigeugeu,   ubu ni Umudepite mu Nteko Nshangamategeko ya Kenya ari nacyo gihugu akomokamo, umutungo we ubarirwa muri Miliyoni 3 z’Amadorali ya Amerika.

3.Akothee:

kothee

Akothee, umunyakenyakazi wavukiye Kisumu, gusa ubu yibera Mombasa ari naho akorera ubucuruzi bwe yatangije  amafaranga yakuye mu muziki, azwi mu ndirimbo “Sweet love” yamamaye cyane mu mwaka wa 2016 ubwo yegukanaga igihembo cy’umuhanzi w’umugore witwaye neza muri Afrima2016, umutungo we ubarirwa muri miliyoni 3.5 z’amadorali y’Amerika

2.Diamond Platnumz:

diamondplatnumzatafrima

Naseeb Abdul Juma uyu arazwi cyane mu karere, yavukiye mu Ntara ya Kigoma ho muri Tanzaniya aza kwamamara mu ndirimbo ‘my Number one’ yaje no gusubiranamo na Davido,  amaze gukura mu muziki dore ko  yawutangiye 2009, akaba amaze kugera kuri byinshi bimushyira ku mwanya wa 2 n’akayabo ka miliyoni 4 z’Amadorali ya Amerika.

1.Jose Chameleone:

cham

Joseph Mayanja wamamaye nka Dr.Jose Chameleone ni umwe mu bahanzi b’ibihe byose muri Uganda, kuva 1996 akora ‘Bageya’ kugeza kuri Champion aherutse gushyira hanze, umuziki umaze kumugeza ku mitungo ya miliyoni 5 z’Amadorali ya Amerika

Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…

YouTube player

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *