Eid al-Fitr: Rusizi, Abayisilamu basabwe kwirinda gushora abana mu bikorwa by’iterabwoba n’icuruzwa ry’abantu
Ubuyobozi bw’idini ya Isilamu mu Rwanda burasaba abayoboke baryo kwirinda ko abana babo bakwishora mu bikorwa by’iterabwoba ndetse n’icuruzwa ry’abantu. Byatangajwe n’umuvugizi w’umuryango w’abayisilamu mu Rwanda akaba n’umuyobozi w’uyu muryango mu mujyi wa Kigali, Sheikh Sindayigaya Musa, ubwo yifatanyaga n’abayisilamu bo ku musigiti mukuru wa Kamembe mu karere ka Rusizi gusoza igisibo (Eid al-Fitr) abayisilamu […]
Hatangajwe ingengo y’imari izakoreshwa mu kuvugurura Stade Amahoro n’izindi 3 ziyungirije
Mu ngengo y’imari ya 2018/2019, hateganyijwe gukorwamo ibikorwa byo gusana stade Amahoro ndetse hakanubakwa izindi 3 mu turere dutandukanye. Ubwo yamurikiraga Inteko Ishinga amategeko ingengo y’imari izifashishwa mu mwaka utaha, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko ibi bikorwa bizatwara asaga Miliyari 6.2 z’amafaranga y’u Rwanda. Dr Uzziel yasobanuriye Abadepite ko aya mafaranga azifashishwa […]
Umubyeyi ukunda abana be yanze ko batandukanywa kuko umwe yagombaga guhita apfa
Jennifer Pamela Martinez w’imyaka 27 y’amavuko yibarutse abana bafatanye yanga ko abaganga babatandukanya kuko umwe muri bo yagombaga guhita abura ubuzima. Aba bana Martinez yabyaye bafatanye yabise Maria Fernandez na Maria Jose Martinez, bakaba baravutse bafatanye agatuza, bafite umutima umwe n’umwijima umwe. Nk’uko ikinyamakuru DM kibitangaza, ngo uyu mubyeyi yanze ko aba bana batandukanywa bitewe […]
U Bubiligi bwatangaje ko bushaka gucumbikira Jean Pierre Bemba uri gukurikiranwa na CPI
Ku munsi w’ejo tariki ya 14 Kamena 2018, nibwo igihugu cy’u Bubiligi cyandikiye urukiko mpuzamahanga Mpanabyaha rwaburanishaga umunyepolitiki Jean Pierre Bemba kirusaba ko cyazamucumbikira mu gihe arekuwe by’agateganyo. Jean Pierre Bemba ufungiye muri gereza Haye mu gihugu cy’u Buholandi yabaye Visi perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo akaba akurikiranyweho ibyaha by’intambara n’ibindi byibasiye inyoko […]
Karongi: Intore z'inkomezabigwi zasoje urugerero ruciye ingando zubakira abatishoboye
Mu Karere ka Karongi, kuri site ya Nyamishaba niho hasorejwe urugerero ruciye ingando rwari ruhuje urubyiruko 538 rw’intore z’inkomezabigwi, icyiciro cya 6 baturuka mu Tugari twose tugize Intara y’Iburengerazuba, aho izi ntore zasoje zubakira abatishoboye amazu 15 ndetse n’ibikoni byayo n’ubwiherero. Uyu muhango witabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr. Isaac […]
Hamisa Mobetto yemeje ko atwinde indi nda ya Diamond
Umunyamideli ukomeye muri Tanzaniya Hamisa Mobetto wamamaye cyane biturutse ku kuba yarabyaranye n’icyamamare mu munziki Diamond Platnmuz, yemeje ko atwite inda y’amezi 5 yatewe nuyu muhanzi. Mobetto yemeje aya makuru nyuma y’iminsi Havugwa inkuru yuko umuhanzi Diamond yamuguriye inzu nkuko babigaragaje mu butumwa ba nyujije kuri Instagram y’umuhungu babyaranye gusa ntibyavuzweho rumwe dore ko bamwe […]
Uganda: Angella Kayihura, umugore wa Gen Kale Kayihura nawe yatawe muri yombi
Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda aravuga ko mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane rishyira kuri uyu wa Gatanu, abashinzwe umutekano mu gisirikare bataye muri yombi Angella Kayihura, umugore wa Gen Kale Kayihura, wahoze ayoboye igipolisi cya Uganda mbere yo kwirukanwa akaba yanatawe muri yombi kuri uyu wa gatatu, itariki 13 Kamena 2018. Urubuga […]
HCR iravuga ko 60% by’impunzi z’Abanyekongo mu Nkambi ya Kiziba zifuza gutaha
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, HCR, riratangaza ko impunzi z’Abanyekongo 60% zo mu Nkambi ya Kiziba zimaze kugaragaza ko zifuza gutaha, mu gihe hari abiyandikishije nyuma bakisubiraho. HCR  ivuga kandi ko nyuma y’icyo gikorwa yatanze ubutumwa mu nkambi isaba abashaka kwiyandikisha bose kwegera umukozi wa HCR igihe icyo ari cyose bamubonye kugirango abandike. Mu […]
Imisoro ku bicuruzwa bimwe na bimwe bitumizwa hanze yahanantuwe indi ikurwaho burundu
Raporo igaragaza ingengo y’Imari ya 2018/2019 yamurikiwe Inteko ishinga Amategeko, byagaragaye ko ibicuruzwa byinshi bitumizwa hanze y’igihugu birimo ibiribwa, ibikoreshwa mu bwikorezi n’ibindi bitandukanye byagabanyirijwe imisoro mu gihe caguwa yo imisoro yikubya hafi 5. Ibi ni bimwe mu byatangajwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Uzziel Ndagijimana aho yanashyize ku mugaragaro ingengo izifashishwa muri uriya mwaka. Bimwe […]
Umwogoshi ashushanya Ronaldo na Messi ku mitwe y’abantu- REBA AMAFOTO
Umwogoshi wo muri Serbia, yasabye abakiriya be kubogosha abasigaho umusatsi ushushanya ibyamamare muri ruhago, Cristiano Ronaldo na Lionel Messi, ku mitwe yabo ahagana inyuma. Mario Hvala wamaze imyaka icyenda yiga ubu bugeni, afite salon yogosheramo abakiriya. Yatangiye iki gikorwa cyo gushushanya ibi byamamare mu gihe yabonaga imikino y’igikombe cy’Isi igiye gutangira mu Burusiya. Avuga ko […]
Aganira n’itangazamakuru bwa mbere, nyina w’umukuru wa Boko Haram yemeje ko umuhungu we yogejwe mu bwonko
Iyo werekeje mu burengerazuba uvuye mu mujyi wa Maiduguri, muri Nigeria, ngo imihanda igenda irushaho kuba mito, ari nako n’imijyi igenda iba mito. Mu nzira, ubona inyubako zatobaguwe n’amasasu na za bariyeri z’abantu baba barinze umutekano ariko batari abo mu nzego z’umutekano ahubwo ari abaturage bagerageza kwirindira umutekano. Nyuma y’amasaha atatu y’urugendo, Ijwi rya Amerika […]
Stade ya Cricket mu Rwanda yagenewe igihembo cy’inyubako y’umwaka
Inyubako ya stade ya Cricket iherereye mu murenge wa Gahanga mu karere ka Kicukiro yagenewe igikombe cyahawe izina rya ArchDaily’s 2018 building Awards. Iki kibuga cyanditse mu gitabo cy’amateka ku isi “Guiness world record” kubera uburyo cyubatswe. Imihango yo gutanga igikombe kuri iyi nyubako yiswe iy’umwaka, ArchDaily’s 2018 building Awards iteganyijwe mu kwezi gutaha kwa […]
Basketball: Irebere Video y’umwana ufite metero zirenga ebyiri utsinda ibitego abandi bagahungabana
Olivier Rioux, ni umwana w’imyaka 12 y’amavuko, afite metero ebyiri na sentimetero 13 (2m 13cm) ajya mu kibuga n’abandi bana, agatsinda ibitego nta nkomyi. Ikinyamakuru 7sur7, gitangaza ko Olivier ari umukinnyi wa Basketball, ngo iyo arimo gutsinda ibitego umusubirizo abandi bana bo mu yindi kipe bahanganye bibatera ihungabana. Mu kibuga iyo Olivier agiye gutsinda ntabwo […]
Uganda: Gen Kale Kayihura ashobora gushinjwa ibyaha birimo ubwicanyi, gushimuta, ubutasi n’ubugambanyi
Nyuma yo gutabwa muri yombi, uwahoze akuriye Igipolisi cya Uganda, Gen Kale Kayihura akomeje guhatwa ibibazo nk’uko bitangazwa n’igisirikare kivuga ko umuryango we wemerewe kubonana nawe. Biravugwa ko ashobora gushyikirizwa Urukiko rwa gisirikare. Uyu mugabo wayoboye Igipolisi cya Uganda imyaka 13 yose, kuri uyu wa Kane, itariki 14 Kamena ngo yiriwe ahatwa ibibazo n’akanama k’abasirikare […]
RDC: Inyeshyamba za FDLR zirashinjwa gushimuta abaturage 13 zibasanze mu mirima
Inyeshyamba za FDLR/Rudi zirashinjwa gushimuta abaturage 13 zasanze mu mirima yabo, ubuyobozi bukavuga ko zabasanze mu gace ka Kibingu gaherereye mu bilometero bitandatu uturutse muri Kibirizi muri Kivu y’Amajyaruguru. Radiyo Okapi itangaza ko abo bantu bashimuswe ku wa 13 Kamena 2018, FDLR/ Rudi ishimuta abantu umunani, abandi bagera kuri batanu nabo baza gushimutwa ariko bigakekwa […]
Kigali: Dr Niyitegeka na CNLG ntibavuga rumwe kuri dosiye ayaka ikazibura
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwumvise urubanza rwa Dr Niyitegeka aburanamo na Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG. Uyu muganga washakaga kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ya 2003 ntabigereho ararega CNLG ko yamwimye amadosiye y’inkiko gacaca kugira ngo asubirishemo urubanza ku byaha bya jenoside. CNLG iravuga ko ikirego cye nta shingiro gifite. Ni iburana ryabaye […]