Rwamagana: Abagore barasaba ko abagabo badashaka kuboneza urubyaro Leta yajya ibahana

Abagore bo mu karere ka Rwamagana bashinja abagabo babo kudindindiza gahunda zo kuboneza urubyaro no kubyara abo bashoboye kurera, bamwe ngo ntibumva akamaro kabyo bitewe nuko inshingano zo kurera no kwita ku miryango baziharira abagore.   Nabo bakaba basaba ko Leta yajya ihana abo bagabo. Babitangaje ku wa Mbere tariki ya 25 Kamena 2018, mu […]

Perezida Kagame yahuye n’itsinda rimufasha mu kwiga ku mavugurura ya AU

Kuri uyu wa 25 Kamena 2017 i Kigali, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Mussa Faki uyobora komisiyo y’umuryango w’Afurika yuze ubumwe  hamwe n’itsinda ry’intiti zimufasha mu mavugurura akenewe mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe. Mu kiganiro aba bayobozi bagiranye, bagarutse ku mavugururwa yakozwe muri uyu muryango  ashingiye ahanini ku kuba […]

U Buhinde: Imbeba zariye amafaranga asaga Ibihumbi 8 by’Amapawundi ziyasanze mu cyuma cya ATM

 Mu gihugu cy’u Buhinde, haravugwa inkuru y’imbeba ziherutse kwibasira amafaranga yo mu cyuma gisanzwe kizwiho gutanga amafaranga, Automated Teller Machine (ATM) mu buryo bw’ikoranabuhanga bakaza gutahura ko zirimo zimaze gucagagura asaga ibihumbi 8 by’Amapawundi. ikinyamakuru DailyStar, kivuga ko amafaranga acikaguritse yagaragaye bwa mbere ku itariki ya 20 Gicurasi uyu mwaka ariko ntibabyiteho kugeza ubwo kuwa […]

Nyamasheke/ Macuba: Imibiri icyenda y’abazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro

Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi mu mirenge ya Macuba na Karambi  mu karere ka Nyamasheke byaranzwe no gushyingura mu cyubahiro imibiri 9 y’abazize Jenoside, muri iyo imibiri 4 ikaba yaragiye iboneka mu mirima abaturage bahinga,indi 5 ikaba yari ishyinguye  ahatari mu rwibutso rwa Jenoside. Bamwe mu barokokeye kuri paruwasi gatulika ya Hanika […]

Igifaransa ntaho cyagiye, kiri mu ndimi enye zemewe, kirigishwa mu mashuri- Amb. Nduhungirehe

Itorwa ry’umunyarwandakazi, Mushikiwabo Louise ku bunyamabanga bwa OIF si iryo gushidikanywaho, cyane ko ashyigikiwe na Perezida w’u Bufaransa Macron na Perezida Kagame uyoboye Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika ubu. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa Gatanu tariki 22 Kamena, abanyamakuru babajije Amb.Nduhungirehe niba Mushikiwabo atazagorwa no kubona amajwi, cyane ko mu Rwanda Igifaransa bagikenetse. Nyamara Nduhungirehe […]

Perezida Museveni ni we ugiye kunga Salva Kiir na Mashar

Nyuma y’uko Abanyepolitiki 2 bo muri Sudan y’Epfo barimo perezida Salva Kiir na Riek Mashar uri mu buhungiro muri Repubulika y’Afurika y’Epfo bahuriye Addis Abeba muri Ethiopia mu biganiro by’amahoro bikarangira nta muri uvuyemo, IGAD yasabye ko perezida Museveni ajya kunga bariya bagabo. Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Kamena ari bwo […]

Diamond Platnumz yasinyanye amasezerano akomeye n'urubuga rwa Youtube -Amafoto

Umuhanzi Diamond Platnumz ukomoka mu gihugu cya Tanzania yamaze gusinyana amasezerano y’ubufatanye n’urubuga rwa youtube ruherereye ku mugabane w’Amerika mu mujyi wa Calfornia. Nkuko byatangajwe na Diamond ubwe abinyujije ku rubuga rwe rwa instagram yagize ati”umuhuro n’abagize urubuga rwa youtube wagenze neza,mwese ndizerako mutihanganiye gutegereza ibizavamo, kimwe nanjye kwihangana byananiye” Aya masezerano Diamond yasinyanye na […]

PM Ngirente yatumijwe muri Sena gusobanura umugambi wa Guverinoma kuri gahunda zo kuboneza urubyaro

Sena y’u Rwanda yatumije Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ngo atange ibisobanuro ku byo Guverinoma iteganya gukora mu kongerera abaturage imbaraga n’ubumenyi ku bijyanye no kuboneza urubyaro ndetse no gutuma bose bakoresheje uburyo bugezweho. Iki cyemezo cya Sena cyafashwe nyuma yuko hakozwe isuzuma na Komisiyo ya ishinzwe imibereho myiza, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage ikorera […]

Utarahagarika izi ngeso ntuzahirahire utereta umukobwa

Burya gushaka ni igikorwa cya kigabo ntago bishobora buri wese kandi gushaka no gukomeza urugo ni ikindi niyo mapamvu mu gihe hari ingeso za kunaniye uba usabwa kubanza kwitekerezaho mbere yo gufata icyo cyemezo Mu gihe cyose urangwa nizi ntekerezo ntuzirirwe uhirahira ngo ushake umugore cyangwa umugabo kuko ntago mwamarana kabiri. zimwe muri izo twavuga: […]

Nigeria: Abantu 86 bamaze kugwa mu mirwano hagati y’abashumba n’abahinzi

Abantu bagera kuri 86 mu gihugu cya Nigeria ni bo bamaze kubarurwa ko baguye mu mirwano yatejwe n’abaragira amatungo bakozanyijeho n’abahinzi bigatuma hanabyuka inzika zari zisanzwe hagati y’amoko 2 arimo aba bashumba bo mu bwoko bwa  Fulani bakozanyijeho n’abahinzi bo mu bwoko bwa Berom. Ibitangazamakuru bitandukanye bivuga ko iyi mirwano yatangiye mu cyumweru gishize, aho […]

Burera: Abagabo batatu bafatanywe amabaro 192 y’imyenda ya caguwa ya magendu

Polisi y’u Rwanda yafatanye abagabo batatu magendu y’amabaro 192 y’imyenda ya magendu bayapakiye mu modoka, mu gikorwa cyabereye mu turere dutandukanye kuwa Gatandatu w’iki cyumweru gishize. Polisi yatangaje ko mu karere ka Nyagatare, yahafatiwe umugabo wari mu modoka yo mu bwoko bwa Fuso ipakiye amabaro 150; Polisi imuhagaritse ahita ayivamo ariruka ubwo bari bageze mu […]