Rwamagana: Rucamwigugu arasaba ubuyobozi kumurenganura ntakomeze gusiragizwa
Rucamwigugu Adolphe utuye mu mudugudu wa Bigabiro arasaba ubuyobozi kumurenganura kubera ikibazo cy’ubutaka bwe asabira ibyangombwa ntabihabwe, agashyira mu majwi umukozi ushinzwe ubutaka mu murenge wa Kigabiro ndetse n’umuyobozi w’umudugudu wa Bigabiro banze kumufasha. Rucamwigugu Adolphe avuga ko ubwo yaburanaga n’umugore we, Mukandori Pascasie, urukiko rw’ibanze rwa Kigabiro rwabagabanyije imitungo ariko umuhesha w’inkiko w’umwuga ngo arangiza […]
Gen Jean-Claude LaFourcade wari uyoboye Operation Turquoise ngo ntiyari azi abakoraga jenoside mu 1994
“ Twari hariya tugamije intambara. Twari hafi yo gukubita inyeshyamba za FPR, intwaro zazaga ku birindiro zaduhaga imbaraga muri ubwo bury o,” ibyo ni ibikubiye mu buhamya bw’undi musirikare w’Umufaransa wabaye muri Operation Turquoise wemeza ko ingabo z’u Bufaransa zari zigamije guhagarika FPR nk’uko byanemejwe na mugenzi we, Guillaume Ancel. Ni mu gihe Gen Lafourcade […]
Uganda: Umuhanzi ukizamuka mu muziki yivuganye umukunzi we kugira ngo amenyekane
Polisi ikorera mu gace ka Amolatar muri Uganda icumbikiye umusore witwa Ronald Okao w’imyaka 26, akaba yari n’umuhanzi utaramenyekana mu muziki imuziza kwiyicira umugore wari utwite inda y’amezi 6. Uyu mugabo ngo yivuganye umugore we Winnie Ajwang w’imyaka 19 nyuma y’uko abapfumu bamubwiye ko namwica azamenyekana vuba ndetse akanahirwa mu mwuga we wo gukora umuziki. […]
U Burundi ntibushobora kwanga gufasha u Rwanda- Philippe Nzobonariba
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Burundi, Philippe Nzobonariba avuga ko u Burundi butakwanga gufasha u Rwanda, mu gikorwa cyo gutora umukandida warwo wiyamamariza kuyobora Umuryango w’Ibihugu Bihuriye ku Rurimi rw’Igifaransa (OIF). Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu mpera z’icyumweru gishinze, Philippe Nzobonariba yatangaje ko n’ubwo u Burundi butari bwakira ibaruwa y’u Rwanda rubusaba kuzashyigikira umukandida, Louise Mushikiwabo, […]
Min Kaboneka yahwituye ababa bagifite imyumvire yo guha akato abafite ubumuga
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka yibukije Abanyarwanda ko uburyo ubwo ari bwo bwose bwakoresha mu guha akato cyangwa kubangamira ufite ubumuga wese bubujijwe kandi ko bihanishwa itegeko. Ibi ni bimwe mu byo yagarutsweho ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama yo ku rwego rw’igihugu yareberaga hamwe ibyagezweho mu guteza imbere abafite ubumuga mu Rwanda, uruhare rwabo mu […]
UPDF yasabye kuyirekera ikibazo cya Gen Kayihura nyuma y’iminsi ishize afunze adashyikirizwa urukiko
Igisirikare cya Uganda cyatangaje ko Abagande badakwiye kugira impungenge ku gitegereje Gen Kale Kayihura ufunzwe, kigasaba ko cyahabwa umwanya kikita kuri iki kibazo. “ Murekere ikibazo cya Gen Kayihura ubuyobozi bwa UPDF. Ubuyobozi buri kukitaho. Ni ikibazo kiri mu biganza byacu kandi kiri kwitabwaho uko bikwiye ,” uwo ni umuvugizi wa UPDF, Brig Richard Karemire. […]
Yambwiye ko namuteye inda mugurira ibyangombwa byose, none hashize amezi 10 atarabyara- Nkore iki?
Nyuma yo guhera mu gihirahiro, nifuje kubagisha inama ngo mumfashe mu kibazo maranye igihe nibaza niba umukobwa yamara amezi 10 atarabyara. ese iyi nda yaba ari iyanjye koko? Nitwa Norbert mba mu mujyi wa Kigali, ndakora mfite akazi keza pe kanyinjiriza areze ibihumbi 200 buri kwezi, nkaba nta mugore ngira ariko hari umukobwa dukundana wambiye […]
Abanyeshuri n’abakozi muri Kaminuza ya Zimbabwe bari mu rugendoshuri mu Rwanda basuye RDF
Abanyeshuri b’abasirikare n’abakozi bagera kuri 17 baturutse muri Kaminuza ya Zimbabwe (ZNDU) bari mu rugendoshuri rw’icyumweru mu Rwanda nk’uko biri muri gahunda z’amasomo y’iyi kaminuza inigisha igisirikare cya Zimbabwe itanga amasomo yo ku rwego rwo hejuru n’amasomo ya politiki ku basirikare n’abayobozi ba gisivili. Itsinda ryaturutse muri Kaminuza ya Zimbabwe kuri uyu wa Mbere ryasuye […]
U Rwanda rwasinyanye amasezerano n’u Burusiya yo gutunganya amabuye avamo ingufu za kirimbuzi
Ikigo cyo mu Burusiya kitwa Rosatom gitunganya ibijyanye n’ingufu z’ibiturika (Energie nuclaiere) cyamaze gusinyana amsezerano n’u Rwanda y’ubufatanye mu gutunganya ubutare bwo mu Rwanda buzabyazwa ingufu zizifashishwa mu nganda zikora amashanyarazi n’ibindi bikorwa bitandukanye. Aya masezeano yashyizweho umukono na Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Dr Jeanne D’Arc Mujawamariya hamwe n ‘umuyobozi wungirije ushinzwe imibanire ku […]
Perezida Kagame yageze muri Kenya aho yitabiriye inama ya 14 ku mishinga y’Umuhora wa Ruguru
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yageze I Nairobi muri Kenya kuri uyu wa Kabiri, itariki 26 Kamena,aho yitabiriye inama ya 14 ku mishinga y’Umuhora wa Ruguru, inama initabirwa na perezida Museveni wa Uganda ndetse n’intumwa idasanzwe ya perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo. Imishinga y’Umuhora wa Ruguru ikaba ari umugambi w’iterambere watangijwe mu 2013 ugamije […]
Perezida Salva Kiir yemeye imikoranire myiza na mugenzi we Mashar
Ku munsi w’ejo tariki ya 25 Kamena ni bwo perezida Museveni wa Uganda hamwe na Bashir wa Sudani bafatanyije kunga abanyepolitiki 2 bo muri Sudani y’Epfo barimo perezida Kiir ndetse na Mashar wahoze ari Minisiiri we w’Intebe. Kugeza ubu byagaragaye ko ihuriro ryo kuri uyu wa mbere hagati y’aba bayobozi ryagize umusaruro ugereranyije n’iryabaye mu […]
Rutsiro: Barasaba ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu murenge wa Boneza n’indi ikora ku kiyaga cya Kivu mu karere ka Rutsiro barasaba ubuyobozi bw’akarere n’abafatanyabikorwa bako kububakira ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu. Ibi ni bimwe mu byo aba barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka karere batangarije ubwo itorero ADEPR muri aka […]
Uganda: Umugabo yarwanye n’umugore we amusuka amazi ashyushye mu maso
Polisi yo mu gace ka Mukono muri Uganda, yafashe umugabo ushinjwa kumena amazi ashyushye mu maso y’umugore we ubwo barwanaga. Nk’uko bitangazwa na Polisi, Ephraim Luyira w’imyaka 36 y’amavuko niwe ushinjwa kumena umugore we witwa Betty Nyamiradayizima amazi ashyushye mu maso. Ikinyamakuru chimpreports kigatangaza ko Luyira yageze aho kwangiza umugore we nyuma y’amakimbirane bagiranye amushinja […]
Nyamagabe: Umugabo yashatse gutema umuhungu we amuhushije yirara mu rutoki rwe
Umugabo w’imyaka 52 y’amavuko wo mu Karere ka Nyamagabe ari mu maboko ya polisi akurikiranweho icyaha cyo kugerageza kwica umuhungu we no kumutemera urutoki. Biravugwa ko uyu mugabo witwa Damascene Ntamazeze, utuye mu mudugudu wa Nyamirama, Akagali ka Ngoma, mu Murenge wa Cyanika, yari afitanye ubwumvikane bucye n’umuhungu we w’imyaka 17. Icyaha cyo kugerageza kumwivuna […]
Kenya: Umupadiri umaze kubaka izina mu njyana ya Rap yahagaritswe
Umupadiri wo mu gihugu cya Kenya umaze kwamamara kubera injyana ya Rap akora mu guhindura abantu yahagaritswe na kiliziya Gaturika abarizwamo. Uyu Paul Ogalo bahimba ‘Sweet Paul’ akora injyana ya Rap nk’uburyo bwo kwiyegereza urubyiruko rwinshi ashaka ko rwitabira misa. Avuga ko umuziki ari inzira nziza cyane, atari ukugirango wiyegereze urubyiruko gusa, ahubwo no mu […]
Musanze: Umugabo yafashwe na Polisi apakiye imifuka 17 y’inzoga itemewe mu Rwanda
Polisi mu karere ka Musanze; biturutse ku makuru yahawe na bamwe mu bahatuye, yafashe umugabo witwa Gaseminari Jacques apakiye imifuka 17 y’inzoga itemewe mu Rwanda yitwa Blue Sky mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux ifite nimero ziyiranga (Pulake) RAC 349T. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana […]
Moà¯se Katumbi yatangaje ko mu kwezi gutaha azasubira muri Congo
Moà¯se Katumbi, umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta iriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko mu kwezi gutaha azasubira muri iki gihugu mu bikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu. Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Katumbi yavuze ko kuba yasubira mu gihugu cye cy’amavuko ari uburenganzira bwe, ndetse ko nta n’ubwoba bimuteye. Ati […]