Polisi yo mu gace ka Mukono muri Uganda, yafashe umugabo ushinjwa kumena amazi ashyushye mu maso y’umugore we ubwo barwanaga.
Nk’uko bitangazwa na Polisi, Ephraim Luyira w’imyaka 36 y’amavuko niwe ushinjwa kumena umugore we witwa Betty Nyamiradayizima amazi ashyushye mu maso.
Ikinyamakuru chimpreports kigatangaza ko Luyira yageze aho kwangiza umugore we nyuma y’amakimbirane bagiranye amushinja kuroga abakeba be babiri.
Umwe mu bahaye amakuru iki kinyamakuru yagize ati « Luyira afite abagore batatu, yananiwe kubaha igihe kingana ndetse no kubitaho,…. Nyuma y’amakimbirane yabereye ku mugore umwe muri abo batatu, Luyira nibwo yatangiye kumukubita amubaza ukuntu yateje ibibazo mu bandi bagore mbere y’uko afata agasafuriya karimo amazi ashyushye kari ku mashyiga, ahita ayamusukaho ».
Polisi itangaza ko yataye muri yombi uyu mugabo, ubwo yashakaga gucika, umugore na we akaba arembeye mu bitaro bya Lugazi (l’hôpital de Lugazi) aho arimo kuvurwa ibisebe by’ubushye.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya


