Paris: Ubushinjacyaha bwasabye urukiko gushimangira igihano cyahawe Ngenzi na Barahira

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 04 Nyakanga 2018, ubushinjacyaha mu Bufaransa rwasabiye, mu bujurire, igihano cy’igifungo cya burundu cyahawe muri Nyakanga 2016 abagabo babiri bigeze kuyobora iyahoze ari komini Kabarondo bashinjwa uruhare mu bwicanyi ndengakamere bwabereye muri iyi komini mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 Abanyamategeko bafashe aba bagabo, Octavien Ngenzi w’imyaka 60 […]

Umusaza yicukuriye imva mu myaka 18 ishize none yapfuye

Umusaza witwa Gabriel Kyotera wo muri Uganda yapfuye nyuma y’imyaka igera kuri 18 yicukuriye imva azashyingurwamo. Uyu musaza watabarutse ku myaka ye 84, yatangiye gutunganya aho azashyingurwa namara gupfa ubwo yari afite imyaka 66, ni ukuvuga mu mwaka w’I 2000. Abamubonaga acukura ndetse akanatunganya imva ye yari imaze imyaka 18, yababwiraga ko adashaka ko hari […]

Ni uburenganzira bwanyu abaturage bwo kutwishyuza ko tubagezaho ibikorwaremezo- Perezida Kagame

Perezida Kagame yibukije abaturage ko ari uburenganzira bwabo bwo kwishyuza abayobozi ibikorwaremezo mu gihe babona bitarabageraho. Ibi yabivuze mu ijambo yagejeje ku baturage b’akarere ka Muhanga, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Nyakanga 2018, ubwo yifatanyaga nabo mu muhango wo kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 24 ndetse no gutaha ku mugaragaro umudugudu […]

Moise Katumbi uri mu buhungiro yamaze gushyiraho urutonde rw'abazaba bagize Guverinoma ye

Nyuma yo gutangaza ko azahatana mu matora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka, Moise Katumbi utavuga rumwe na Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo akaba ari no mu buhungiro yamaze gushyiraho Guverinoma y’abantu bagera kuri 46 barimo abagore 23 n’abagabo 23 avuga ko bazamufasha kuyoborana no gutegura ibikorwa by’amatora. Kuwa 2 Nyakanga 2018, […]

Irebere ibikorwa bitandukanye byaranze urubyiruko ku munsi wo kwibohora hirya no hino mu gihugu

Guhera mu ijoro ryo kuwa 2 Nyakanga 2018, Abanyarwanda hirya no hino mu gihugu baraye mu bitaramo bitegura umunsi ngaruka mwaka wo kubohora igihugu aho harebwa ibyaranze ingabo za RPA/Inkotanyi zabohoye igihugu. Uyu munsi waranzwe n’ibikorwa bitandukanye byiganjemo ibyo kuremera inshike za Jenoside, kubakira abamugariye ku rugamba, imikino n’ibindi. Ibi ni bimwe mu byaranze uyu […]

Uganda: Minisitiri w’umutekano, Gen. Tumwiine aravugwaho kwigarurira ku ngufu ubutaka bw’abaturage

Minisitiri w’umutekano wa Uganda, Gen Elly Tumwiine n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu, Peter Lokeris, kuri uyu wa Kabiri, itariki 03 Nyakanga 2018, bashinjijwe kwigarurira ubutaka mu Karere ka Kiryandongo no kwirukana abaturage ku ngufu. Ubwo batangaga ubuhamya imbere ya komisiyo ishinzwe ibibazo by’ubutaka ku cyicaro cyo muri aka karere, abaturage bane bareze bavuze ko Gen […]

Cibitoke: Abantu batandatu bamaze kwicirwa mu makimbirane ashingiye ku butaka

Abaturage bo muri Komini Mugina mu Ntara ya Cibitoke, mu gihugu cy’u Burundi, bafite impungenge z’ubwiyongere bw’ubwicanyi  bushingiye ku butaka bukomeje kugaragara kuva mu mezi 6 ashize aho bivugwa ko abantu 6 bamaze kwicwa . Mu nama yateguwe n’ubuyobozi bwa gisivili n’inzego z’iumutekano, hagaragajwe ko ubwicanyi bukomeje kuba nk’ubufitanye isano n’amarozi ku misozi ya Komini […]

Rwamagana: Umukecuru w’imyaka 82 arasaba ubufasha

Umukecuru witwa Kamuyumbu Gaudence ufite imyaka 82, acumbitse mu mudugudu wa Cyaruhogo mu kagari ka Sovu, umurenge wa Kigabiro, arasaba ubuyobozi kumufasha akava mu busembere ndetse agahabwa inkunga y’ingoboka  ihabwa abakecuru n’abasaza.  Kamuyumbu yabwiye Bwiza.com, ko yahungutse avuye mu gihugu cya Uganda ari umupfakazi, umugabo we yapfiriye mu gihugu cya Uganda mu 2000 , yagarutse mu Rwanda ajya […]

Kabale: Abanyarwanda 72 bafashwe bazira kwinjira mu gihugu nta byangombwa

Abayobozi mu Karere Ka Kabale mu gihugu cya Uganda bafite muri kasho Abanyarwanda 72 bagizwe n’abana 11, abagore 20 n’abagabo 4, bashinjwa kwinjira mu gihugu badafite ibyangombwa bibibemerera. Umuvugizi w’igipolisi muri Kabale, Elly Maate, yavuze ko aba bafatiwe muri bus 2 z’ibigo bya Kalita na Horizon bitwara abagenzi, yongeraho ko aba bari barimo kwerekeza mu […]

Amerika yabujije abaturage bayo gutemberera mu mijyi yose ya Sudani

 Amerika ihwrutse gukumira abaturage bayo baba muri leta ya Sudani kujya mu mijyi imwe n’imwe yo muri kiriya  gihugu , aho ivuga ko bashobora kuhahurira n’abagizi ba nabi baba bashaka kugirira nabi abanyamahanga, iki cyemezo kikaba cyatumye Sudani na yo igaragaza uruhande iherereyemo. Amerika ivuga ko kugeza na nubu mu murwa mukuru wa Sudani, Khartoum […]

Nyamasheke: Urujijo ku iyicwa ry’abarimu bigishaga muri EAV Ntendezi mu gihe cya Jenoside

Abigaga mu ishuri ry’ubuhinzi n’ubworozi rya EAV Ntendezi riri mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke, bakomeje kwibaza ukuri ku iyicwa ry’abari abarimu babo 6 muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Iki kibazo gihora kigaruka buri mwaka uko iri shuri ryibutse aba bari abarimu baryo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Safari ThĂ©ogène wahigaga mu  wa mbere,  akanaharokokera, […]