Nigeria: Abasirikare ba leta 23 baburiwe irengero nyuma yo kugwa mu mutego wa Boko Haram

Abasirikare 23 ba Nigeria baburiwe irengero nyuma yo kugwa mu mutego w’intagondwa za Boko Haram mu majyaguru y’uburasirazuba bw’igihugu nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Gatandatu n’abegereye imitwe yitwara gisirikare ikorana na guverinoma. “ Kugeza ubu nta makuru dufite y’abantu 23. Muri bo harimo ba ofisiye batanu na ba soldats 18 ”, uyu ni umwe mu […]

RDC: Jean-Pierre Bemba yamaze guhabwa uruhushya rw’inzira izamusubiza mu gihugu cye

Umunyapolitiki Jean-Pierre Bemba utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, akaba aherutse kurekurwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, kuri uyu wa gatanu ushize yahawe passport y’abadipolomate izamufasha gusubira mu gihugu cye aho ateganya kuzahatana mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu Ukuboza 2018. Ni nyuma y’uko yari amaze imyaka 10 afunzwe na ICC ikaza kumurekura kuwa […]

Ruhango: Nyuma yo gusenyerwa n’imvura, umurenge wamusezeranyije kumwubakira amaso ahera mu kirere.

Umukecuru witwa Sebagirirwa FelicitĂ© utuye mu murenge wa Ruhango, akarere ka Ruhango mu ntara y’Amajyepfo aratakambira inzego z’ubuyobozi ngo zimukure mu busembere nyuma y’uko inzu ye iguye akemererwa inkunga y’umurenge yo kumwubakira amaso akaba yaraheze mu kirere. Mu gihe cy’imvura yahitanye abatari bacye ikangiza byinshi hirya no hino mu gihugu mu minsi yashize, uyu Sebagirirwa […]

Gakenke: Abatishoboye badafite ubwiherero bagiye gufashwa kubwubaka

Abaturage batishoboye bagera ku 1000 mu Karere ka Gakenke ku ikubitiro nibo bagiye gufashwa kubaka ubwiherero bwujuje ibyangombwa muri gahunda yo kubungabunga isuku n’isukura hagamijwe kwirinda indwara ziterwa n’umwanda ndetse no kubungabunga ubuzima bw’umwana. Ni kimwe mu bikorwa by’ubukanguramba bigeye gutangizwa na SFH Rwanda (Society for Family health) iterwa inkunga na Unicef bizamara amezi 2 […]

Perezida Buhari yasobanuye impamvu igihugu cye kitarashyira umukono ku masezerano y’isoko rusange

Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari, kuri uyu wa Gatandatu, itariki 14 Nyakanga 2018, yasobanuye impamvu igihugu cye kitarashyira umukono ku masezerano y’isoko rimwe rusange rya Afurika (African Continental Free Trade Agreement) ryitezweho kuzazamura ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika bukagera ku rugero rwa 52,3% bivuye ku rugero rwa 19% buriho kuri ubu. Inkuru dukesha urubuga rwo […]

Prezida Magufuli yategetse ko abanyururu bakoreshwa ijoro n'amanywa, abatabishoboye bagakubitwa

Prezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli yavuze ko abanyururu  bagomba gukoreshwa imirimo ifitiye igihugu akamaro ijoro n’amanywa hanyuma abatabishoboye  bagakubitwa ibiboko. Ibi ni bimwe mu byo prezida Magufuli yabivuze mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye umuhango wo kwimika umuyobozi mushya ushinzwe imfungwa n’abagororwa muri kiriya gihugu, aho yanamusabye yanavuze ko ari biteye isoni ku gihugu […]

Uganda: Bebe Cool yiswe umuntu utagira ubwenge

Umuhanzi Bebe Cool yandagajwe na mugenzi we, Alexander Bagonza wamamaye ku izina rya A Pass, aho yamwise umuntu ufite igihagararo ariko mu mutwe ari zero. Bebe Cool yandagajwe muri ubu buryo nyuma y’impaka abahanzi batandukanye bari bakomeje kugirana, bamwe banenga ishyirwaho ry’itegeko ryo gusoresha abakoresha imbuga nkoranyambaga muri Uganda, bamwe banenga iki gikorwa mu gihe […]

Muhanga: Ak’abakozi bo mu karere bavugwaho kwiharira amasoko kagiye gushoboka

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Uwamaliya Beatrice avuga ko akarere kagiye guhagurukira abayobozi n’abandi bakozi bo muri aka karere bavugwaho kwiharira amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ibi ni bimwe mu byo uyu muyobozi aherutse gutangariza mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, aho yanavuze ko Atari ubwa mbere kiriya kibazo kivuzwe mu bakozi batandukanye ba kariya karere ariko akaba […]

Nyagatare: Umugore yafatanywe abana b’abakobwa yari agiye gucuruza muri Uganda

Kuri uyu wa Gatanu ushize mu Murenge wa Matimba, mu Karere ka Nyagatare hafatiwe umugore wageragezaga kujya gucuruza abana b’abakobwa batatu muri Uganda. Uyu mugore witwa Dukundane Evelyne ngo yageragezaga kwambukana abakobwa bari hagati y’imyaka 15 na 16 banyuze mu nzira zitemewe mu Kagali ka Kagitumba nk’uko bitangazwa na CIP Theobald Kanamugire, umuvugizi wa polisi […]