Tumaze imyaka 8 tubana, nta kana twari twabyara none arashaka ko nsambana n’undi mugabo- Nkore iki?

Sangiza iyi nkuru

Muraho neza, ndi umugore umaze imyaka 8 mbana n’umugabo, afite akazi mu burezi ariko ataha mu rugo, iyo myaka yose tuyimaze tubana umunsi ku wundi ariko nta rubyaro twari twabona.

Amavuriro atandukanye yo mu Rwanda twayagezemo twipimisha bakatubwira ko nta kibazo dufite, ngo dutegereze ariko imyaka 8 ikaba imaze kwihirika.

Mu bavuzi ba gakondo naho twagezemo, nyuma tuza kubireka kuko twabonaga nta bukiristo buri mu byo badusabaga. Ubu aho bigeze umugabo yifuje ko naca hirya byashoboka nkareba undi mugabo turyamana ngo ndebe ko nabyara.

Ambwira ko nawe ari bwo buryo agiye gukoresha, akareba umukobwa baryamana, ariko ku ruhande rwanjye byampangayikishije, namubwiye ko njye ntajya kwiyandarika, mutangariza ko nzategereza icyo Imana izagena.

Gusa we nabonye atabikozwa, arashaka umwana bibi na byiza, none nabuze icyo nakora ngo muhagarike atarishora muri izi nziza mbona zishobora kutubyarira amahari.

Gusa yansabye ko naramuka abyaye hanze nzamukundira nkamurerera, ariko namubwije ukuri ko naramuka asambanye rurasenyuka, ibyo byose nabonye atabikozwa. Mungire inama, nkore iki?

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *