Nyamasheke: Abaturage baranenga abiga muri EAV Ntendezi batabafasha kwivana mu bukene

Abatuye mu karere ka Nyamasheke cyane cyane mu mirenge yako ihana imbibi n’ishuri ry’ubuhinzi n’ubuvuzi bw’amatungo( EAV Ntendezi) bavuga ko iri shuri rihamaze imyaka 25 abaryigamo batarabasha kubegera uko bikwiye ngo babigishe kongera  umusaruro mu buryo bifuza ngo babe babasha kwivana mu bukene. Abarituriye baganiriye na Bwiza.com, bavuga ko bishimira ko hari abana babo baryigamo […]

Umuyobozi muri Polisi ya Uganda yapfiriye mu kabari

Ofisiye mu gipolisi cya Uganda, Siraj Tibata wari umuyobozi wa sitasiyo ya polisi ya Molo muri Tororo, yikubise hasi ahita apfa nyuma yo kurasa umuturage aho barwaniraga mu kabari. Siraj Tibata yapfuye ku wa Mbere tariki ya 16 Nyakanga 2018, ahagana saa yine z’ijoro, ubwo mu kabari ‘Aqua’s drinking Joint’ haberaga imirwano nawe akarimo, akarasa […]

Muhanga: Gitifu w’akagari arashinjwa gukubita umugore wa mudugudu no gucana urutindo

Polisi mu karere ka Muhanga yataye muri yombi Uwamahoro Photide wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Kinini, umurenge wa Shyogwe. Arashinjwa kwangiza ibikorwaremezo n’urugomo. Uwamahoro Photide ashinjwa kuba ku wa 14 Nyakanga 2018, yarakuye ibiti ku iteme ajya kubicana, inkuru ibaye kimomo mu baturage ngo ashaka ibindi mu ishyamba rya Leta abisubizaho. Uwamahoro Photide anakurikiranweho icyaha […]

Impaka zagarukaga kuri Messi na Cristiano zatandukanyije burundu umugabo n’umugore

Umugore n’umugabo bari bamaranye imyaka igera kuri 14 babana mu buryo bwemewe n’amategeko, batandukanye bapfa kutavuga rumwe hagati y’abakinnyi babiri, Christiano Ronaldo ndetse na Lionnel Messi. Uyu mugabo Arsen w’imyaka 40 ndetse n’umugore we Ludmyla w’imyaka 37 bombi bakaba ari abo mu gihugu cy’u Burusiya, ntibabashije kuryoherwa n’intsinzi y’ikipe yo mu Bufaransa mu gikombe cy’isi […]

Paris: Michelle Obama yagaragaye abyina mu gitaramo cya Beyonce

Umugore wa Perezida Obama, Michelle Obama yatunguranye ubwo yagaragaraga abyina mu gitaramo cya Beyonce na Jay’z cyabereye mu mujyi wa Paris mu Bufaransa ku wa Gatandatu tariki ya 14 Nyakanga 2018, mu gihe umugabo we ari  ku ivuko muri Kenya. Michelle Obama yari yambaye ikabutura igera hejuru y’amavi, isengeri n’agashati k’umweru kadafunze amapesu. Ibitangazamakuru bitandukanye […]

RDC: Perezida Kabila yahinduye umugaba mukuru w’ingabo (FARDC)

Perezida Joseph Kabila wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagize Lt Gén. Célestin Mbala Munsense, umugaba mukuru w’ingabo z’iki gihugu (FARDC) akaba asimbuye kuri uyu mwanya, Gén.Didier Etumba Longela. Ku wa Gatandatu tariki ya 14 Nyakanga 2018, nibwo umugaba w’ikirenga w’ingabo za RDC, Perezida Kabila nk’uko itegeko ribimwemerera yakuye kuri uyu mwanya Gén.Didier Etumba Longela […]

Nakoraga umuziki nta mafaranga mfite, Ubu ngiye kuwukora nyafite munyitege— Bruce Melodie

Bruce Melody izina ry’ubuhanzi, ubusanzwe witwa Itahiwacu Bruce amazina yiswe n’abyeyi, ni umuririmbyi w’umunyempano idasanzwe , afite ubuhanga bwihariye mu kuririmba ndetse no kwandika indirimbo cyane ko afite impamyabumenyi mu ishami ry’indimi n’ubuvanganzo. Kuri ubu ni umwe mu hanzi batsindiye igihembo gihatse ibindi hano mu Rwanda cya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya […]

Perezida Trump agiye guhura na Vladimir Putin afite impungenge

Kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Nyakanga 2018,  Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika araza kugirana inama na Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya, inama ije isoza urugendo Trump yagiriye ku mugabane w’u Burayi. Bwana Trump yavuze ko afite “icyizere gicye” ku kiza kuva muri iyi nama ibera mu murwa mukuru wa […]