Kigali: Abakomisiyoneri barwaniye mu cyamunara, bambura umuhesha w’inkiko ibipapuro

Ubwo hajyaga gutezwa icyamunara i Remera ahitwa mu Gihogere, abakomisiyoneri barashayamiranye, bamwe bashaka ko cyamunara itaba abandi bashaka ko iba. Byavuyemo imitwano umwe arahakomerekera, ndetse umuhesha w;inkoko yamburwa impapuro mpesha yari yitwaje ngo akoreshe iyo cyamunanara. Ni mu mudugudu w’Amarembo II, akagari ka Nyabisindu mu murenge wa Remera, munsi y’aho ibinyabiziga bisuzumirwa(Controle technique). Mu masaha […]

Abana batubera igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge — Fidele Ndayisaba

Ibi ni bimwe mu byavuzwe na Bwana  Ndayisaba Fidele Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu kiganiro yagejeje kubitabiriye inama y’ Ihuriro ry’ Ubumwe n’ ubwiyunge mu Karere ka Nyarugenge mu mpera z’icyumweru gishize. Ndayisaba akaba yagaragaje ko niba hari abana cg urubyiruko  bagaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside kandi baravutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yarabaye ari uko […]

Min.w’Intebe, Dr Ngirente avuga ko hakiri imbogamizi muri gahunda mbonezamikurire y’abana

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard avuga ko hakiri zimwe mu mbogamizi mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Guverinoma yibanda ku bikorwa bijyanye no kunoza gahunda mbonezamikurire y’abana bato. Ku wa Kane tariki ya 26 Nyakanga 2018, ageza ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi gahunda ya Guverinoma yibanda ku bikorwa bijyanye no kunoza gahunda mbonezamikurire […]

CPI: Laurent Gbagbo arasaba guhanagurwaho ibyaha ashinjwa no kurekurwa byihuse

Uwahoze ari perezida wa Cote d’Ivoire, Laurent Gbagbo, arasaba abacamanza b’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (CPI) gutangaza ikurwaho ibyaha rye ndetse no kumufungura avuga ko umushinjacyaha atabashije kugaragaza ibimenyetso by’ibyaha byibasiye inyokomuntu amushinja. “Ibimenyetso byagaragajwe n’umushinjacyaha ntibihagije mu kwemeza ibyaha bishinjwa Laurent Gbagbo urenze ugushidikanya kwose gushoboka”, ibyo ni ibyanditswe n’abunganira Gbagbo bandikira CPI kuri uyu wa […]

Sauti Sol igarutse i Kigali muri FESPAD

Itsinda rya Sauti Sol rigarutse mu rwanda nyuma yaho ryaherukaga kuza mu ntangiriro za 2018, kuri iyinshuro baje gutaramira abanyarwanda mu gitaramo cya Fespad cyahujwe n’umuganura mu Rwanda bakazafatanya na Zao Zoba, Bruce Melody,Charly na Nina ndetse na Knowless. Mbere y’uko aba bahanzi batumirwa Saut Sol na Zao Zoba ku mpapuro zamamaza hagaragaraga ko abahanzi […]

Perezida Joseph Kabila yizeje Min. Mushikiwabo kuzamushyigikira mu matora y’ubuyobozi bwa OIF

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo urimo kwiyamamariza kuyobora ubunyamabanga bw’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bihuriye ku rurimi rw’Igifaransa (OIF), ubwo yahuraga na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, yamwizeje kuzamushyigikira. Ku wa Gatatu tariki ya 25 Nyakanga 2018, ubwo yagiriraga uruzinduko i Kinshasa, Min. Mushikiwabo aherekejwe na Dr […]

Uganda: Umuhungu wa Perezida Museveni yasuye Gen Kale Kayihura muri kasho

Umujyanama Mukuru wa perezida Museveni mu bijyanye n’ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare, Maj. Gen. Muhoozi Kainerugaba, ngo yaba aherutse gusura mu ibanga Gen Kale Kayihura, wahoze ari umukuru w’igipolisi cya Uganda, aho afungiye mu kigo cya gisirikare cya makindye. Iyi nkuru dukesha Chimpreports iravuga ko Gen. Muhoozi yageze ku Kigo cya gisirikare cya makindye kuwa Kane, […]

RDC: Igitero cyagabwe n’inyeshyamba za ‘Twigwaneho Banyamulenge’ cyaguyemo batanu

Abantu batanu basize ubuzima mu gitero cyagabwe n’ inyeshyamba za ‘Twigwaneho Banyamulenge’ mu gace ka Uvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Aba bantu batanu ngo bishwe n’amasasu yo mu mirwayo yabaye ku wa 24 Nyakanga 2018, ndetse n’inzu nyinshi ziratwikwa mu gace ka Nambindu, muri teritwari ya Uvira. Nk’uko Radiyo Okapi ibitangaza, ngo inyeshyamba […]

Gasabo: Umugore w'imyaka 25 yafatanywe udupfunyika 2 598 tw'urumogi

N’ubwo hakiri abagikoresha ibiyobyabwenge kandi bazi ko bihanwa n’amategeko ndetse bikanangiza ubuzima bw’ababikoresha; hari abaturage bamaze gusobanukirwa ububi n’ingaruka zabyo ku buryo baha Polisi amakuru yerekeye ababyishoramo bagafatwa. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Senior Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Hitayezu arashima bamwe mu bawutuye bakomeje kugaragaza imikoranire myiza na Polisi ku buryo amakuru […]

Rusizi: Abana bavuka mu miryango itishoboye bashima Leta ku bw’agaciro bafite

Abana bafashwa n’umushinga RW 0380 ukorera mu itorero ADEPR/ Gihundwe mu karere ka Rusizi, bashima Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda agaciro gakomeye bavuga ko yabahaye. Aba bana bavuga ko agaciro bafite gashingiye ku kuba bashobora kwiga, kuvuzwa kugera ku rwego rw’Isi igihe hagize urwara, kugira ijambo mu bandi,Uburenganzira bwabo bubungwabungwa… Mu kiganiro na Bwiza.com, aba bana barimo […]