Umunyarwanda Mugisha Samuel yegukanye Tour du Rwanda 2018

Umunyarwanda Mugisha Samuel w’imyaka 21 y’amavuko,yegukanye igihembo cy’irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare ryaberaga mu Rwanda (Tour du Rwanda 2018). Ku isaha ya saa tatu (09:00) zo kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Kanama 2018, nibwo abasiganwa ku magare bahagurutse kuri sitade amahoro, bazenguruka ibice bitandukanye by’umujyi wa Kigali. Aka gace ka nyuma ko kuzenguruka […]

Ikigo cyo muri Amerika cyohereje icyogajuru mu kirere kizagera hafi y’izuba

Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gishinzwe ibijyanye n’ibyogajuru n’ubumenyi bw’ikirere, cyatangaje ko cyohereje icyogajuru kigamije kugera hafi cyane y’izuba hatari harigeze hagerwa mbere. BBC itangaza ko Roketi itwaye iki cyogajuru cyitwa Parker yatumbagiye mu kirere ihagurukiye i Cape Canaveral muri leta ya Florida. Cyahagurutse ku isaha ya saa cyenda n’iminota 31 z’ijoro ku isaha […]

Hamish yahishuye uburyo yasambanye na nyina afite imyaka 12

Umugabo wo muri Australia yahishuye ibanga yari amaranye imyaka myinshi, avuga uburyo yasambanyijwe na nyina ubwo yari afite imyaka 12. Uyu mugabo witwa Hamish avuga ko ubumanzi bwe yabwambuwe na nyina, ati “yari afite icyumba araramo kinini, nk’iyo twabaga turwaye cyangwa izindi mpamvu byatumaga turara mu cyumba cye, umunsi umwe byarabaye, yatangiye kunkorakora, biba bimuturutseho”. […]

Shangi: Bavuga ko ibikorwaremezo bidatunganije bizitira umuvuduko wabo mu iterambere

Abaturage b’umurenge wa Shangi mu karere ka Nyamasheke bavuga ko bafite ubushake bwo gukora ngo biteze imbere kandi ko n’umwanya bagira mu mihigo y’akarere ugaragaza icyerekezo bafite mu nzira y’iterambere ariko ko bakizitirwa na bimwe mu bikorwa remezo bidatunganye. Babigaragaje ubwo ubuyobozi bw’uyu murenge n’ubw’akarere ka Nyamasheke bwabashyikirizaga igikombe cy’imihigo besheje mu mwaka w’imihigo 2017-2018 […]

Abagabo babiri b’abatinganyi bakubiswe benda gupfa

Abagabo babari b’abatinganyi bakubitiwe mu mujyi wa Gand mu Bubiligi benda kwicwa bahorwa uko babayeho mu buzima benshi batari biyumvisha bw’uburyo umuhungu cyangwa umukobwa akundana na mugenzi we bahuje igitsina. Umwe muri aba bagabo, Mauro Padovani yatangaje ko bakubiswe ku wa Mbere w’iki cyumweru, akagaragaza imyenda yari yambaye iriho amaraso, ndetse n’uko yarokotse ari intere. […]

U Bubiligi: Abarundi bigaragambirije imbere ya Ambasade ya Tanzania bayinenga gufata nabi impunzi

Abanyarwanda baba ku mugabane w’u Burayi bateguye imyigaragambyo yabereye kuri ambasade ya Tanzania mu Bubiligi, bayinenga gufata nabi impunzi z’Abarundi zibayo. Iyi myigaragambyo yabaye ku wa Gatanu tariki ya 10 Kanama 2018, bamagana imyanzuro yafashwe na Leta ya Tanzania yo gucyura ku ngufu impunzi z’Abandi iki gihugu gicumbikiye. Mu itangazo ryatumiraga Abarundi kwitabira iyo myigaragambyo, […]

Kigali: Dore imihanda abari muri Tour du Rwanda bari bucemo bazenguruka umujyi

Polisi y’igihugu yatagaje imihanda abari mu irushanwa ryo gusiganwa ku magare ririmo kubera mu Rwanda (Tour du Rwanda 2018) bari bucemo bazenguruka umujyi wa Kigali. Kuri iki cyumweru tariki ya 12 Kanama 2018, ubwo abakinnyi baraba bakina agace ka munani k’iri rushanwa ari nawo munsi wa nyuma, baratangirira kuri sitade Amahoro i Remera basoreze irushanwa […]

Sudani: Itegeko Nshinga rigiye guhindurwa ngo Perezida Bashir yiyamamaze kuri manda ya Gatatu

Perezida Omar al-Bashir wa Sudani aziyamamariza manda ya Gatatu mu matora ya perezida ateganyijwe kuba mu mwaka wa 2020 nyuma yaho ishyaka riri ku butegetsi rimutanze nk’umukandida. Bashir w’imyaka 74 y’amavuko, yageze ku butegetsi mu mwaka wa 1989 binyuze mu ihirika ry’ubutegetsi (Coup d’à‰tat) ryakozwe n’abasirikare. Nyuma y’amatora ya perezida yo mu mwaka wa 2015, […]