Hamish yahishuye uburyo yasambanye na nyina afite imyaka 12

Sangiza iyi nkuru

Umugabo wo muri Australia yahishuye ibanga yari amaranye imyaka myinshi, avuga uburyo yasambanyijwe na nyina ubwo yari afite imyaka 12.

Uyu mugabo witwa Hamish avuga ko ubumanzi bwe yabwambuwe na nyina, ati “yari afite icyumba araramo kinini, nk’iyo twabaga turwaye cyangwa izindi mpamvu byatumaga turara mu cyumba cye, umunsi umwe byarabaye, yatangiye kunkorakora, biba bimuturutseho”.

Yakomeje agira ati “yaranyangije mu bitekerezo no ku mubiri, kuko nibwo nari nkinjira mu bugimbi, bituma numva ndi umuntu ukomeye kandi udasanzwe”.

Avuga ko byatumye atangira kubaho mu buzima buhenze ndetse aniga ku kigo gihenze, ibyo byose ngo bikaba byaramwangije mu mutwe.

Avuga ko kuryamana na nyina byahagaze ubwo yitabaga Imana, we afite imyaka 15. Iryo banga akomeza kuribika igihe cy’imyaka 20.

Ikinyamakuru News.com gitangaza ko aho akuriye, yaje gushaka umugore ariko n’ubundi afite ihungabana muri we ryo kuryamana na nyina akiri muto, yaje gushaka umugore abimuganirijeho bahita batandukana.

Ati ‘Mu by’ukuri ni ibintu bikomeye cyane kubwira umuntu ukunda uburyo mama yansambanije n’uburyo nakoranye imibonano mpuzabitsina na mama”.

Mu myaka itatu ishize atandukanye n’umugore we, uyu mugabo uhabwa ubufasha bwo kwakira ibyamubayeho, yicuza kuba yarashatse umugore, nyuma y’ibizazane byamubayeho akiri muto

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *