Reba Video: Umupasiteri wizezaga abakiristo ibitangaza yarumwe n’inzoka ku mutsi w’igikanu
Pasiteri uyobora urusengeri rwitwa Middlesboro wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yariwe n’inzoka ubwo yigishaga abakirisitu uburyo afite ukwizera kudasanzwe, ko ashobora gufata  inzoka ntigire icyo imutwara. Ikinyamakuru MetroNews gitangaza ko uyu mupasiteri amaze kurumwa n’iyi nzoka yanze kujyanwa kwa muganga avuga ko atari bwemere kujya kwivuza. Yagize ati,” si ndibujye kwa muganga kugeza […]
Ibyabaye kuri Bobi Wine bigaragaza ko Besigye ari umwe mu mishinga ya Museveni- Ykee Benda
Umuririmbyi ukomoka mu gihugu cya Uganda, Ykee Benda yatangaje ko agendeye ku byabaye kuri Bobi Wine asanga Kizza Besigye ari umushinga wateguwe na Museveni ubwe kugira ngo abeshye amahanga ko afite abamurwanya. Ykee Benda wamenyekanye mu Rwanda mu ndirimbo nka ‘Munakampala’ ubwo yavugaga ku ifatwa n’ifungwa rya depite Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yavuze ko […]
Nyamasheke: Urubyiruko rurasabwa kubyaza umusaruro impano rwifitemo
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke n’ubwa kaminuza ya Kibogora polytechnic burasaba abiga muri iyi kaminuza n’urundi rubyiruko rw’aka karere kubyaza umusaruro impano rushobora kuba rwifitemo zirimo iz’ubuhanzi, imikino ngororamubiri n’izindi. Babisabwe ubwo iyi kaminuza yateguriraga abayigamo amarushanwa abafasha kuvumbura no gukomeza gukuza impano zibarimo,hibandwa cyane ku kumenya kuvugira mu ruhame nta gihunga, kuvuga no kwandika neza […]
Haribazwa impamvu Oprah Uwoya ashinja umugabo we gukunda iby’ubusa
Uwahoze ari umugore wa Katawuti Ndikumana, Irene uzwi nka Oprah Uwoya yavuze ko bigoye kubaho nk’uko umugabo we babana muri iyi minsi, Dogo Janja abaho. Irene Uwoya avuga ko atashobora kuba nk’umugabo we , Dogo Janja ukora uko ashoboye kose akaboneka buri hamwe abafana be bashaka ko ajya kuko ngo ari ugukunda iby’ubusa. Mu kiganiro […]
Rutsiro: Dusabimana Consolée wiyamamarizaga Ubudepite yitabye Imana
Dusabimana Consolee wayoboraga ikigo Nderabuzima cya Kibingo mu Murenge wa Gihango, mu karere ka Rutsiro, wiyamamarizaga guhagararira abagore mu Nteko Ishinga amategeko, yitabye Imana mu buryo butunguranye. Bitangazwa ko yafashwe n’umutwe ubwo yiyamamarizaga i Rusizi, bamujyana kwa Muganga mu bitaro bikuru bya Gihundwe, ariko bamubwira ko nta kibazo kinini afite bamuha n’uburenganzira bwo gukomeza kwiyamamaza. […]
Umusilamu w’Umunyarwanda agomba kumva ko afite umwanya mu Rwanda- Omar Ntagengwa
Umunyarwanda Omar Servil Ntagengwa uba mu Bubiligi, avuga ko Abasilamu b’Abanyarwanda na we abarizwamo, mbere na mbere bakwiye kumva ko ari Abanyarwanda, banakwiye kurangwa n’imico ya Kinyarwanda kurusha uko bakwibona mu mico y’ahandi. Omar Ntagengwa w’imyaka 56 y’amavuko, yiga muri Kaminuza Katulika y’i Louvain mu Bubiligi (Université Catholique de Louvain), akaba yarakoze ubushakashatsi ku ‘Myitwarire […]
Dore impamvu kurara wambaye ubusa ari byiza ku bashakanye
Iyo ugerageje kubaza abantu batandukanye usanga badakunda kurara bambaye ubusa, usanga benshi baba bashishikajwe no kujya mu maguriro bagashaka imyenda yorohereye yo kurarana.Nyamra ubushakashatsi bwerekanye ko kimwe mu Bizana akanyamuneza,urukundo, ibyishimo n’umutekano mu bashakanye, kurara mwambaye ubusa no gushyira ibiribwa kure y’uburiri ngo ni ibya mbere. Nkuko ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2016 bwabigaragaje Ku […]
Muhanga: Habiyaremye wicishije umugore we ishoka yakatiwe igifungo cya burundu
Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwemeje ko umugabo witwa Habiyaremye Eliel ahamwe n’icyaha cyo kwica uwo bashakanye maze rumuhanisha igihano cy’ igifungo cya burundu. Iki cyaha akaba ari nacyo Ubushinjacyaha bwari bwaramusabiye. Ubushijacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga bwari bwareze mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga Habiyaremye Eliel wari ukurikiranyweho icyaha cyo kwica uwo bashyingiranywe. Ibi bikaba […]
Makamba: Abayoboke babiri ba CNDD- FDD batewe gerenade
Abayoboke b’ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi mu Burundi ubwo batahaga mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 17 Kanama 2018, batewe gerenade n’abantu bataramenyekana. Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi avuga ko ari abagabo babiri basanzwe bazwi nk’abarwanashyaka b’ishyaka CNDD FDD, bakaba baratewe gerenade bataha nijoro bavuye mu kabari. Ikinyamakuru UBM News gitangaza […]
Kampala: Imyigaragambyo y’abasaba ko Bobi Wine afungurwa yakajije umurego
Inzego z’umutekano mu Mujyi wa Kampala zahanganye n’abaturage bigaragambyaga basaba ko Depite Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) afungurwa. Mu ntangiriro z’icyumweru gishize nibwo Bobi Wine yafunzwe nyuma y’iraswa ry’umushoferi we wahise apfa, ibi byabaye mu myigaragambyo yaberaga mu gace ka Arua ubwo haberaga igikorwa cyo kwiyamamariza umwanya umwe w’Ubudepite. Nyuma y’urupfu rw’uyu mushoferi wari muri iyo […]