Gusazana umutwe utekereza, biruta kubyirukana uwikorera imizigo

Aya ni amagambo y’umukambwe Gakwavu Augustin w’imyaka 76, aho asanga umuntu agira imitwe ibiri: utekereza n’uwikorera imizigo. Gakwavu ni umuhinzi mworozi wo mu karere ka Kayonza, umurenge wa Nyamirama. Yoroye inka zirenga enye za kizungu, zikamwa litiro zisaga 60 ku munsi. Afite kandi urutoki ruvamo ibiro 250 buri cyumweru. Ibi byose ngo abikesha gutekereza akita […]

 Cibitoke/Burundi: Abaturage barinubira amarondo y’ijoro batangiye gukoreshwa ku mupaka w’u Rwanda

Abaturage bo muri Komini Mabayi mu Ntara ya Cibitoke mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi barinubira ibikorwa byo kubahatira kujya gukora amarondo ku mupaka w’iki gihugu n’u Rwanda bibaza icyo ingabo z’igihugu zishinzwe. Amakuru aturuka aha nk’uko tubikesha SOS Medias Burundi, aravuga ko ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo gushyiraho amarondo y’ijoro mu rwego rwo kwirinda imitwe y’inyeshyamba […]

Kigali: Reba amafoto y’umuhango wo gusezeraho bwa nyuma CSP Gashagaza

Kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Nzeri 2018, CSP Gashagaza Hubert uherutse kwicwa yasezeweho bwa nyuma mu rusengero rw’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi rw’i Remera, mbere yo kujyanwa gushyingurwa mu irimbi ry’i Rusororo. Mu gitondo cyo ku wa 18 Nzeri 2018, nibwo umurambo wa CSP Gashagaza Hubert wabonwe mu murenge wa Ndera mu karere ka […]

Selena Gomez arashaka umukunzi  mu rwego rwo kwiyibagiza Justin Bieber

Umuhanzi Selena Gomez yiteguye gukundana n’undi musore mu rwego rwo kwiyibagiza uwo bahoze bakundana Justin Bieber washatse kuwa 13 Nzeri 2018 mu ibanga. Inshuti ya hafi y’uyu mukobwa yabwiye Hollywoodlife  ko Gomez yiteguye kjjya muu rukundo n’ubwo atiteguye kubana n’umusore ubonetse wese kugira ngo yiyibagize Justin Bieber. Yagize ati”Selena yiteguye kuba yagira undi muhungu bakundana. […]

Rusizi: Babangamirwa no kudasobanukirwa amategeko abarengera

Bamwe mu baturage b’akarere ka Rusizi bavuga ko hari byinshi bashobora  guhura na byo bihungabanya uburenganzira bwabo bw’ibanze kubera kudasobanukirwa neza amwe mu mategeko abarengera. Mu kiganiro na Bwiza.com, bamwe muri bo bavuze ko nubwo Leta yashyize ho uburyo bwinshi bashobora kumenyamo amategeko, nko kuba muri buri karere hari inzu y’ubufasha mu by’amategeko, amaradiyo n’ibindi […]

RDC: Urutonde ntakuka rw’abakandida bemerewe kuzahatana mu matora ya perezida

Komisiyo y’igihugu y’Amatora muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gatatu, itariki 19 Nzeri yashyize ahagaragara urutonde ntakuka rw’abakandida 21 bemerewe guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe kuwa 23 Ukuboza. Abakandida Samy Badibanga na Marie JosĂ© Ifoku  bemerewe kuziyamamaza mu gihe abakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeye bagera kuri bane barimo; FĂ©lix Tshisekedi, […]

Bombori bombori hagati ya T.I n’umugore we itewe n’inshoreke irakomeje

Umwuka mubi hagati y’umuraperi  T.I n’umugore we  witwa Tameka Harris bakunze kwita Tiny uratutumba bitewe n’ibimenyetso by’uko uyu mugabo yaba agikururana n’inshoreke ye, Bernice Bourgos. Umubano mubi utangiye kuza nyuma yaho Tiny avumbuye ko T.I agikurikira Bernice kuri instagram kandi baratandukanye. Mu kiganiro cyihariye, inshuti ya hafi ya Tiny yatangarije Hollywodlife dukesha iyi nkuru, ivuga […]

Rwamagana: Abanyonzi barasaba ko hagaruzwa umutungo wabo wanyerejwe n’abahoze bayobora Koperative yabo

Abanyonzi bakorera umwuga wo gutwara amagare mu mujyi wa Rwamagana barasaba ko amafaranga yabo yanyerejwe n’abahoze bayobora koperative yabo Cotraverwa ikorera mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana . Abanyonzi bashinja abahoze bayobora koperative Cotraverwa ko uko bagiye basimburana ku buyobozi ariko bananyerezaga umutungo wa koperative aho kuwucunga neza. Banenga ababayoboraga kuba batarigeze batekereza […]

U Rwanda ruzakomeza gufatanya n’u Bushinwa kubw’inyungu rusange – Min. Dr Uzziel Ndagijimana

Minisitiri w’imari Uzziel Ndagijimana kuri uyu wa Gatatu, itariki 19 Nzeri yongeye gushimangira ubushake bwa Guverinoma y’U Rwanda bwo kurushaho gukomeza umubano n’u Bushinwa kubw’inyungu rusange z’ibihugu byombi. Gusurana kw’abakuru b’ibihugu byombi ndetse perezida Kagame agasubira mu Bushinwa yitabiriye inama ku Bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa (FOCAC) yabereye I Beijing kuwa 3-4 Nzeri, byose biri […]

Leta ya Congo/Kinshasa yateye utwatsi abahoze muri FDLR bakeneye ibiganiro n’u Rwanda

Mu gihe Leta ya Congo Kinshasa itangaza ko mu mpera z’ukwezi kwa Cumi hazafungwa inkambi zicumbikiwemo by’agateganyo abahoze ari abarwanyi ba FDLR n’imiryango yabo, bamwe bifuza ko habanza kubaho ibiganiro na Leta y’u Rwanda, igitekerezo iya Congo Kinshasa ivuga ko ititayeho. Izi nkambi zirimo abantu 850, ni 200 bahoze ari abarwanyi ba FDLR n’imiryango yabo […]

Burundi: Umukuru w’Imbonerakure n’umugore bishwe acibwa umutwe urajyanwa

Uwitwa Daniel Ngendakumana wari umukuru w’urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD, ruzwi nk’Imbonerakure mu Ntara ya Kayanza, komini Kabarore, zone ya Rugari, mu mudugudu wa Buyumpu yaraye yishwe n’abantu bataramenyekana kuri uyu wa Gatatu, itariki 19 Nzeri. Ibiro Ntaramakuru by’u Burundi (ABP) byemeje aya makuru y’uko Ngendakumana yicanwe n’umugore we. Uyu ngo akaba yishwe aciwe […]

Igitekerezo: Imbabazi Perezida Kagame yatanze ni igipimo cy’imyumvire ye kuri demokarasi

Mu gihe ibitangazamakuru mpuzamahanga bitari bike bitahwemye gushimangira ko imbabazi Perezida Kagame aherutse gutanga ku bagororwa basaga  2,000 ari igitutu cy’ibihugu by’ureburengerazuba bw’isi by’umwihariko Ubufaransa, bigaragara ko ahubwo iyi ntabwe yatewe ari ubushake bwiza bwa politiki bw’ubuyobozi bukuru bw’igihugu. Mu gushimangira iki gitekerezo, twahera ku buryo bimwe muri ibi bihugu byo mu burengerazuba nka Leta […]

RDC: Umukuru w’inyeshyamba za Raia Mutomboki Kazimoto yiciwe mu mirwano

Umuyobozi w’umutwe wa Raia Mutomboki Kazimoto yishwe arashwe ubwo izi nyeshyamba zacakiranaga n’ingabo za FARDC kuwa Mbere ushize, itariki 17 Nzeri, mu gace ka Bamugaba muri Teritwari ya Shabunda muri Kivu y’Amajyepfo nk’uko byatangajwe na sosiyete sivile ya Shabunda. Ni mu mirwano yabereye ku muhanda Nduma-Nyambembe. Uyu mukuru w’inyeshyamba wishwe yayoboraga igice cya Raia Mutomboki […]

Mu turere dutandukanye hafatiwe ibicuruzwa bya magendu

Mu bikorwa byo kurwanya magendu  byakozwe na Polisi kuri uyu wa kabiri hafatiwemo ibicuruzwa birimo  ibikoresho by’ikoranabuhanga, inkweto n’imyenda ndetse n’inzoga z’amoko atandukanye byose byinjijwe mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ni ibikorwa Polisi y’u Rwanda yakoreye muturere twa  Rubavu, Burera na Nyamagabe biturutse ku makuru Polisi yahawe n’abaturage Chief Inspector of Police (CIP) Innocent […]

Uganda: Itahuka rya Depite Bobi Wine ryashyize bamwe mu kaga

Nyuma y’uko hamenyekanye  inkuru y’ihumure ku bafana b’umunyapolitiki utavuga rumwe na leta ya Uganda, Robert Kyagulanyi, bamwe mu bakunzi be batawe muri yombi bazira gukora imyenda iriho amagambo amuha ikaze mu gihugu. Bakimenya inkuru y’itaha rye, bahise bakoresha imipira yo kwambara “T-Shirt” yanditseho amagambo cy’Icyongorereza aha ikaze uyu munyapolitiki. Bagira bati “Uhawe ikaze mu gihugu […]