Igitekerezo: Imbabazi Perezida Kagame yatanze ni igipimo cy’imyumvire ye kuri demokarasi

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe ibitangazamakuru mpuzamahanga bitari bike bitahwemye gushimangira ko imbabazi Perezida Kagame aherutse gutanga ku bagororwa basaga  2,000 ari igitutu cy’ibihugu by’ureburengerazuba bw’isi by’umwihariko Ubufaransa, bigaragara ko ahubwo iyi ntabwe yatewe ari ubushake bwiza bwa politiki bw’ubuyobozi bukuru bw’igihugu.

Mu gushimangira iki gitekerezo, twahera ku buryo bimwe muri ibi bihugu byo mu burengerazuba nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubuholandi byagerageje gukora raporo zinyuranye zerekana uburyo mu Rwanda nta demokarasi  ndetse n’ubwisanzure bw’itangazamakuru bihari.

Ibi bihugu kandi byagiye bishyiriraho u Rwanda ibihano n’akato bisaba ko abanyapolitiki runaka barekurwa ariko Leta iyobowe na  Perezida  Kagame ikabima amatwi.

Urugero rufatika  ni imbaraga Ubuholandi busanzwe butera u Rwanda inkunga mu by’ubutabera n’uburezi bwakoresheje iyi turufu kugira ngo  Ingabire Victoire arekurwe bikaba iby’ubusa.

Perezida Kagame ntiyumviye igitutu ahubwo yubahirije igihe

Irekurwa rya Ingabire Victoire, Kizito Mihigo n’abandi basaga 2000 ni ikimenyetso simusiga cyerekena ko Perezida Kagame yageze ku rundi rwego rw’imyuvire mu gushyira mu bikorwa amahame ya demokarasi.

Ibyo kudakorera ku gitutu twabirebera no ku ifungurwa ry’uwari Perezida w’u Rwanda, Pasiteri Bizimungu Ku wa 6 Mata 2007.  Pasteur Bizimungu yahawe imbabazi, akaba yaravaniweho igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 yari asigaje kurangiza na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, nk’uko itangazo ryaturutse muri Perezidansi ya Repubulika ryo ku wa 6 Mata 2007 ryabyerekanaga.

Nk’uko na we yabyemeje mu ijambo rye ubwo yarahizaga ku mugaragaro abadepite mu manda nshya kuri uyu wa 19 Nzeri 2018, Kagame yavuze ko nta gitutu cy’amahanga yashyizweho kugira ngo afate umwanzuro wo gufungura imfungwa.

Yagize ati” “ Aho iki gihugu cyavuye hatwigishije ko tugomba kwanga kuba abantu bagendera kubyo bategetswe .”

Perezida Kagame  yakomeje agira ati “Mu kubaka igihugu cyacu, twafashe icyemezo cyo gusubiza mu buzima abaturage bacu no kubashoboza gutanga umusanzu ku gihugu cyacu .”

Ibyo umuryango mpuzamahanga ukomeje kwita igitutu yaba yarateye Leta y’u Rwanda kugira ngo irekure imfungwa za Politiki, ku ruhande rumwe, byerekana  uburyo iyi Leta iyobowe na FPR-Inkotanyi  ariyo ifite urufunguzo rwo kugena icyerekezo cya politiki y’igihugu kubw’ineza ya bose.

Ku rundi ruhande, mu gutanga imbabazi, ni bumwe mu buryo  Perezida Kagame  yifuza nk’indorerwamo Abanyarwanda bamureberamo no kubeshyuza abo bose bibwirako batekerereza umwirabura by’umwihariko umunyafurika.

Ku ngoma ya Gen. Majoro Juvenal Habyarimana kuva kuwa 5 Nyakanga 1973 kugeza mu 1994 hafunzwe abantu bo mu nzego zo hejuru mu butegetsi no mu gisirikare  ariko benshi ntibigeze barekurwa kugeza ubwo RPF-Inkotanyi yabohoraga abari bafungiwe muri gereza nkuru ya Ruhengeri.

Muri aba harimo uwari akuriye iperereza muri icyo gihe, Major Lizinde Theoneste, Komanda Biseruka, Kapiteni Muvunanyambo n’abandi bayobozi mu nzego za gisivili byagaragaraga ko ari imfungwa za politiki dore ko benshi nta madosiye y’ibyo baregwaga bari bafite.

N’ubwo bimeze bitya, bamwe bakaba bafungurwa inzira iracyari ndende kuko hakiri abandi nabo bakeneye guhabwa izi mbabazi kugira ngo nabo bagaruke mu muryango batange umusanzu wabo mu kubaka igihugu nk’uko umukuru w’igihugu yabivuze.

Gaston Rwaka na Fred M. Rugira/ Bwiza.com

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *