RDC: Umusirikare wa FARDC yishe abana be babiri na we ahita yirasa
Umusirikare wa Congo/Kinshasa, yishe abana be babiri mbere y’uko nawe yiyahura, aya mahano akaba yabaye ku wa Kabiri tariki ya 2 Ukwakira 2018, muri karitiye ya Kanzulinzuli iri muri Komini Bungulu, Teritwari ya Beni (Nord-Kivu). Hari mu masaha ya saa tatu z’ijoro, Adjudant- Chef Kapunga Kande René wari umusirikare wa Congo by’umwihariko wanavuraga bagenzi be, […]
Cibitoke: Umuganga yasambanyije umugore wari uri ku bise
Umuforomo wakoreraga ku ivuriro rito ryo muri Zone Bumba, muri Komini Bukinanyana, Intara ya Cibitoke mu Burundi, yahamijwe n’urukiko icyaha cyo gusambanya umugore wari utwite. Ntunzwenimana Laurent, yahanishije igifungo cy’imyaka irindwi ndetse n’ihazabu y’amafaranga y’u Burundi ahwanye na miliyoni, yahamijwe n’urukiko icyaha cyo gusambanya ku gahato umugore wari uri ku nda yenda kubyara. Urukiko rukuru […]
Maj. Ntuyahaga avuga ko aje mu Rwanda ubuzima bwe bwajya mu kaga
Komisariya Nkuru Ishinzwe Impunzi n’Abatagira ubwenegihugu mu Bubiligi (CGRA) yateye utwatsi ubusabe bwo kwakira Maj. Ntuyahaga washinjwaga kwica abasirikare 10 bari mu butumwa bwa ONU mu Rwanda. Iki cyemezo cyatangajwe kuwa 3 Nzeri 2018 maze Ntuyahaga avuga ko azajurira kuko ngo aje mu Rwanda ubuzima bwe bwajya mu kaga nk’uko ibitangazamakuru byo mu Bubiligi bibitangaza. […]
Abagore bafatanwe na pasiteri mu rusengero bambaye ubusa
Polisi yo mu gace ka Rukiga muri Uganda ivuga ko yataye muri yombi barindwi yasanze mu rusengero bambaye ubusa bari kumwe na pasiteri w’umugabo witwa Mubangizi uzwi nka Aggrey ukomoka mu Karere ka Ibanda. Polisi yo muri aka gace ivuga ko abatawe muri yombi bashinjwa gukora inama itemewe mu nzu y’uwitwa Adah Kahababo wo mu […]
Nyabitekeri: Umugabo w’imyaka 61 yapfuye urw’amayobera
Mu mudugudu wa Muremure,akagari ka Kinunga,mu murenge wa Nyabitekeri, akarere ka Nyamasheke haravugwa urupfu rw’umugabo w’imyaka 61 y’amavuko witwaga Shyirambere Silas, bamwe bakavuga ko ari imitego y’abarozi yaba yarenze abandi bakabibona nk’ibisanzwe,ubuyobozi bwo bukavuga ko ari amayobera ariko ibyo kurenga imitego y’abarozi byo atari byo. Nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kinunga muri uyu murenge, Gahongayire […]
Ishavu n'agahinda mu mutima wa Selena Gomez
Umuhanzikazi Selena Gomez akomeje kunanirwa kwakira ishyingirwa ry’umusore bahoze bakundana, Justin Bieber wamaze kubana n’umunyamideli, Hailey Baldwin. Umwe mu bantu ba hafi b’uyu mukobwa avuga ko Gomez yananiwe kwiyumvisha ko Justin Bieber yaba umugabo w’undi mukobwa bityo akaba ari mu gahinda. Ati” Selena azi neza ko Justin Bieber yamaze kubana n’undi mukobwa gusa ntarabyakira. Biramugora […]
Anne Rwigara avuga ko imitungo yabo yatejwe mu buryo bw’ubusahuzi
Umuryango wo kwa Rwigara Assinapol uvuga ko watunguwe no kumva ko hatejwe imitungo yabo mu cyamunara cyabaye ku wa 3 Ukwakira 2018, bakaba babyita ubusahuzi. Amakuru y’itezwa mu cyamunara ry’imitungo y’umuryango wa Rwigara Assinapol bamwe bavuga ko ryatangiye guhwihwiswa cyane ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 2 Ukwakira 2018, ariko bamwe batazi ikizagurishwa. […]
Ntimugasaze ibyiza biri imbere- Habineza Joe abwira inshuti ze
Umunyapolitiki Habineza Joseph, ukunzwe cyane n’urubyiruko rw’u Rwanda ndetse rwanamuhaye akazina ka Joe, yifurije abakunzi be kuramba, ndetse ko ibyiza biri imbere. Ibi yabitangarije abakunzi be bamwifurije isabukuru nziza y’amavuko, yabaye ku wa 3 Ukwakira 2018, ubwo yari yujuje imyaka 54. Habineza abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, yagize ati “ Kuri mwe mwese nshuti […]
Tanzaniya yanze inkunga ya Banki y’Isi
Mu gihe ibihugu byinshi bya Afurika bisamira hejuru inkunga ya Banki y’Isi, igihugu cya Tanzaniya cyo cyanze kwakira asaga miliyoni 50 z’amadolari ya Amerika cyari cyahawe n’iyi banki. Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Dotto James yavuze ko batakwakira aya mafaranga kuko batigeze basaba ubufasha iyi banki y’isi. Mu kiganiro n’ikinyamakuru MCL Digital, yagize ati” […]
Urujijo ku rwibutso rwa jenoside yakorewe Abahutu mu Burundi
Urwibutso rwiswe urwa jenoside yakorewe Abahutu mu Burundi ruherutse gushingwa i Gitega mu Burundi, ntiruvugwaho rumwe n’abaharanira kwibuka ubwo bwicanyi bwakozwe mu 1972. Ingingo itavugwaho rumwe ni umuntu wubatse urwo rwibutso ndetse n’ukuntu rwubatswe mu kwezi gushize, uwatanze uburengenzira,… Abari mu muryango ‘Collectif International des survivants du Genocide Hutu de 1972’ bakorera i Burundi, bavuga […]
Uganda: Umunyarwanda yafashwe ashinjwa urupfu rwa ASP Kirumira
Urwego rw’ubutasi bwa Gisirikare muri Uganda rutangaza ko Umunyarwanda, Bashir Hamad Mugisha ari mu batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uwari Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Buyende, ASP Muhammad Kirumira. Mugisha yafashwe nyuma yaho igipolisi n’igisirikare bya Uganda bikoreye za operasiyo mu gihugu hose mu rwego rwo gushaka kumenya uwarashe Kirumira.Kugeza ubu […]
Isabukuru nziza nyir'inkende zanjye – Zari abwira Diamond
Buri tariki 2 Ukwakira 2018, nibwo icyamamare mu muziki Diamond yizihiza isabukuru y’imyaka amaze avutse, kuri ubu arizihiza iyi myaka 29 yujuje kuwa 2 Ukwakira 2018 bamwe mu bamwifurije isabukuru nziza harimo n’uwahoze ari umugore we Zari Hassan Gusa amagambo yakoresheje yateye benshi urujijo hibazwa icyaba cyabimuteye. Abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram Zari Hassan mu […]
Ruhango: Umumotari yafashwe agerageza gutanga ruswa
Ku gicamunsi cyo ku wa 2 Ukwakira 2018, mu murenge wa Byimana,mu karere ka Ruhango,Polisi yafashe umumotari witwa Uwizeyimana Vivens w’imyaka 36 y’amavuko ageragezaga gutanga ruswa y’ibihumbi makumyabiri (20 000 frw) ku mu Polisi kugira ngo arekure Moto ye yafatiwe mu makosa. Iyi moto yo mu bwoko bwa TVS ifite icyapa kiyiranga RE 259 C […]
Nyamasheke: Barasaba inyigisho zihoraho zirebana no kuboneza urubyaro
Abaturage bo mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke barasaba ko ababishinzwe bahozaho mu gutanga ibiganiro n’inyigisho mu baturage ku bijyanye na gahunda n’uburyo bukoreshwa mu kuboneza urubyaro. Babisabye ubwo muri uyu murenge hasorezwaga icyumweru cyahariwe gahunda zo kuboneza urubyaro cyari cyatangirijwe mu murenge wa Gihombo, ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke, ubw’ibigo nderabuzima n’ubw’ishami ry’umuryango […]