2018 : Ese ifungurwa rya Deo Mushayidi n’ abasigaye bavugwa ryahesha u Rwanda sura ki ?
Mu gihe Perezida w’ u Rwanda , Paul Kagame ayoboye Umuryango Wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ndetse na Louise Mushikiwabo yiteguye kuyobora OIF , imuryango Mpuzamahanga yitaye kumenya uburyo demokrasi yubahirizwa mu gihugu. Ibi biterwa ahanini ni uburyo amashyirahamwe y’ uburenganzira bwa muntu yagiye ashyira mu majwi u Rwanda ko rufunga abanyapoliti batavuga rumwe narwo. […]
Kigali: Umunyamakuru Mugabe Robert yafunguwe by’agateganyo
Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama mu Karere ka Kicukiro, umujyi wa Kigali, rukurikiranyeho umunyamakuru Mugabe Robert icyaha cyo gusambanya abakobwa babiri bava inda imwe, rwanzuye kumurekura by’agateganyo. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 8 Ukwakira 2018 nibwo urukiko rwanzuye kumufungura by’agateganyo mu gihe yaburanaga ifungwa cyangwa ifungura ry’iminsi 30 y’agateganyo. Robert Mugabe akurikiranyweho icyaha […]
Abahanzi barasabwa gutanga ubutumwa bukumira ibyaha
Polisi y’U Rwanda (RNP) yasabye abahanzi nyarwanda ko mu butumwa batanga bazajya bongeraho n’ubukumira ibyaha bitandukanye bitaraba . RNP ivugako abahanzi nk’abantu bakurikirwa cyane ,bagira uruhare rwo kurwanya ibyaha urubyiruko rwijandikamo. Iragira iti ”Kuba umubare munini w’abahanzi ari abari mu cyiciro cy’urubyiruko,uruhare rwabo mu gukwirakwiza ubutumwa bwo kwirinda ibyaha bituma n’urundi rubyiruko ruharanira kwiteza imbere […]
Hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi hagabwe igitero gihitana batatu
Abantu batatu barimo umugore witwa Espérance , umwana w’imyaka 13 n’undi w’umwe n’igice, bishwe n’agatsiko k’abantu bagabye igitero mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 7 Ukwakira 2018, muri Zone ya Ruziba, umusozi wa Camakombe, muri Komini Mugina, Intara ya Cibitoke. Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru cya Leta, Ikiriho, ngo abantu babiri bapfiriye aho mu gihe umwana […]
Impamvu Afurika ari yo ahazaza ha Francophonie
Umugabane wa Afurika niwo hazaza h’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (Francophonie). Uyu mugabane ufite ibihugu bisaga icya kabiri cy’ibigize uyu muryango ndetse abaturage benshi bakoresha Igifaransa niho ubasanga kurusha ahandi. Iki kikaba ari ikigaragaza ko umwanya w’Ubunyamabanga Bukuru bwa OIF ugomba kugaruka muri Afurika. Mu minsi mikeya iri imbere (ku itariki 12 Ukwakira 2018), Umunyamabanga […]
Urutonde rw’imijyi 10 yo muri Afurika iza mu ihenze ku Isi- AMAFOTO
Imwe mu mijyi yo mu bihugu bya Afurika iza ku isonga mu ihenze ku Isi, iyi mijyi si uko yose ari iy’ibihugu bikomeye kuri uyu mugabane ahubwo ni uburyo ubuzima buba buhagaze n’ibiciro by’ibiyibonekamo. 1.Lusaka/ Zambia Lusaka ni umwe mu mijyi irimo kugenda itera imbere cyane mu bihugu biherereye mu Majyepfo ya Afurika, uyu mujyi […]
Abadepite babyaje umugore nyuma yo gutereranwa n’abaganga-Amafoto
Abadepite batatu bari mu bagize Akanama k’Ubuzima muri Uganda babyaje umugore wari mu bitaro yabuze ubufasha bw’abaganga. Inkuru dukesha Azam TV ivuga ko aba badepite bari mu ruzinduko rw’akazi bahisemo gutanga ubu bufasha dore ko abaganga batari bigeze bamufasha. Iyi nkuru ivuga ko aba badepite bafashije uyu mubyeyi wari ubabaye ari ku bise mu gihe […]
Umunyamakurukazi wo muri Bulgaria yishwe nyuma yo gufatwa ku ngufu
Umunyamakuru wo muri Bulgaria, Viktoria Marinova yasanzwe muri pariki iherereye mu majyaruguru y’iki gihugu yishwe nyuma yo gufatwa ku ngufu nk’uko byatangajwe kuri iki Cyumweru n’ubushinjacyaha. Umuryango w’Abanyamakuru batagira Umupaka (Reporters Without Borders) basabye abayobozi kurinda bagenzi be b’abanyamakurukazi. Viktoria Marinova w’imyaka 30 wakoreraga televiziyo yo muri Burgaria yitwa TVN, yasanzwe yapfuye muri pariki y’umujyi […]
Kanye West yahagaritse gukoresha Twitter na Instagram
Umuraperi Ye wamenyekanye cyane nka Kanye West yamaze guhagarika gukoresha imbuga nkoranyambaga zirimo twitter na instagram. Uyu mugabo afashe iki cyemezo nyuma yaho abantu benshi bamwibasiye bamunenga bitewe no gushyigikira ibitekerezo bya Perezida Donald Trump. N’ubwo Ye ataratangaza impamvu yamuteye guhagarika gukoresha izi mbuga nkoranyambaga, birakekwako yaba yabitewe no kuba abantu bari bamumereye nabi kubera […]
RDC: Abagera kuri 14 basize ubuzima mu gitero cy’abitwaje intwaro
Abantu 14 biciwe mu ijoro ryo kuwa Gatandatu ushize mu gitero abantu bitwaje ibirwanisho bagabye mu gasantere ka Rubaya, muri Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Muri abo bantu 14 bapfuye, harimo abagore batatu, n’umwana umwe w’imyaka 5 nk’uko byatangajwe na sosiye sivile ya Rubaya. Iyi […]
Israel: Umufasha wa Minisitiri w'Intebe Netanyahu yagejejwe mu rukiko
Sara Netanyahu, umufasha wa Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, kuri iki Cyumweru, itariki 07 Ukwakira yagejejwe imbere y’abacamanza ashinjwa icyaha cyo gukoresha nabi amafaranga y’umusoreshwa. Icyaha kiyongera ku iperereza riri gukorwa ku mugabo we kuri ruswa. Ibihumbi 80 by’Amayero y’ibyo kurya Sara Netanyahu yagejejwe imbere y’abacamanza b’urukiko rwa Yerusalemu kuri iki Cyumweru ashinjwa forode […]
Kayumba Soter arigushakishwa n'amakipe abiri akomeye mu karere
Umukinnyi ukina mu binyuma mu ikipe ya AS Kigali Kayumba Soter amaze imyaka 8 akinira iyi Kipe yo karere arimo AFC Leopards na Tusker FC, ndetse biteganyijwe ko yerekeza mu gihugu cya Kenya muri iki cyumweru. Nyuma yaho Kayumba yerekeje Addis Ababa muri Ethiopia mu gushaka uko yasinya muri Saint George Sports Club nkuko byakomeje […]
Selena Gomez yahumurijwe n’uwo bahoze bakundana
Muri iki gihe Selena Gomez ari mu bihe bitoroshye bitewe na Justin Bieber, umwe mu bo bigeze gukundana na we, Zedd yamuhumurije. Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter kuwa 6 Ukwakira 2018, Zedd yashimiye Selena Gomez ku ndirimbo ye nshya yise ‘Taki Taki’ amubwira ko yayikunze. Yagize ati” @djsnake, @selena Gomez Taki Taki ni umuriro” […]
Melania Trump yari yivuganwe n’icyana cy’inzovu muri Kenya
Melania Trump, umufasha wa perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri uyu wa gatanu ushize, itariki 05 Ukwakira yari atuwe hasi n’icyana cy’inzovu ubwo yari yasuye ikigo kirera ibyana by’inzovu bitagira ababyeyi kizwi nka David Sheldrick Wildlife Trust giherereye i Nairobi muri Kenya. Iyi nkuru dukesha kimwe mu binyamakuru byo muri Kenya, […]
Umwana wiga mu wa mbere wisumbuye yabyariye ku ishuri agerageza no kwihekura
Muri iki cyumweru gishize ubwo hari kuwa Gatatu, ku ishuri ryisumbuye ryitiriwe Mutagatifu Gonzaga habyukiye umwuka udasanzwe nyuma y’aho umwana w’umukobwa wiga mu mwaka wa mbere abyariye umwana ari ku ishuri yarangiza akamujugunya mu musarani. Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’iri shuri, Aloysius Mawulugungu, ngo batunguwe no kumva ayo makuru y’uko umwana yajugunywe mu musarani w’ishuri. Uyu […]
Perezida Kagame avuga ko imvururu zigaragara hirya no hino ku Isi zitakemurwa n’igihugu kimwe
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, avuga ko hakwiye ubufatanye kugira ngo imvururu zigaragara hirya no hino ku Isi zihagarare. Perezida Kagame yabitangaje ku Cyumweru tariki ya 7 Ukwakira 2018, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama y’Akanama Nyobozi k’Umuryango witiriwe Mo Ibrahim, yaberaga i Londre mu Bwongereza. Ni inama […]
Nyamasheke: Barasabwa guhuza imbaraga kugira ngo babashe kwesa imihigo
Mu gihe bamwe mu baturage b’akarere ka Nyamasheke bakomeje kotsa igitutu abayobozi babo babasaba kugarura akarere ku mwanya wa mbere w’imihigo kigeze mu mwaka w’imihigo wa 2010-2011, ubuyobozi bw’aka karere n’abafatanyabikorwa bako baravuga ko bakomeje gushakisha icyashimisha aba baturage, bikaba byagerwaho ari uko bahuje imbaraga. Ni bimwe mu byo bamwe muri bo baganiriye mu mwiherero […]