Perezida wa Koreya ya Ruguru yatumiye Papa Francis

Ibiro bya Perezida wa Koreya ya Ruguru, bitangaza ko Perezida Kim Jong-un, yatumiye Umushumba wa Kiliziya Gatulika, Papa Francis. Ubutumwa bukubiyemo ubu butumire bwo gusura umurwa mukuru wa Koreya ya Ruguru, Pyongyang, buzasohozwa na mugenzi we wa Koreya y’Epfo, Perezida Moon Jae-in, uzagirira uruzinduko i Vaticani mu cyumweru gitaha mu rugendo azasuramo ibihugu bimwe by’Uburayi. […]

Ingabire Victoire yahaswe ibibazo na RIB ku bintu amaze iminsi atangaza

Umuyobozi w’ishyaka FDU-Inkingi ritemewe mu Rwanda, Ingabire Victoire, kuri uyu wa Kabiri, itariki 09 Ukwakira yitabye Ibiro by’Ubugenzacyaha (RIB) bavugana ku bintu amaze iminsi atangaza cyangwa ibimaze iminsi bimuvugwaho birangira yemeye ko ibyo yakoze yabitewe no kudasobanurirwa amategeko bihagije cyangwa kumva inama mbi yemeza ko agiye gukurikiza ibisabwa n’amategeko. Dore itangazo ryashyizwe ahagaragara na RIB […]

Senegal igiye kuzakira imikino Olimpike bwa mbere muri Afurika

Igihugu cya Senegal nicyo kizakira imikino ya Olempike iteganyijwe mu 2022 nk’uko byatangajwe na Komite Mpuzamahanga y’Imikino Olempike (IOC) mu gihugu cya Argentine. Iyi ikazaba ibaye inshuro ya mbere igihugu cyo muri Afurika cyakiriye iyi mikino. Senegal yari ihanganye n’ibihugu bya Afurika bigera kuri bitatu byose byifuzaga kuzakira iyi mikino ari byo; Botswana, Nigeria na […]

Uganda: Yahisemo kwirongora ku giti cye ngo akire igitutu cy’ababyeyi

Umukobwa w’imyaka 32 w’Umugandekazi yafashe icyemezo cyo kwirongora ubwe mu rwego rwo kugabanya igitutu yotswaga n’umuryango we wamusabaga gushaka umugabo bakabana. Uyu witwa Jemimah Lulu, wiga muri Kaminuza yo muri Oxford mu Bwongereza, yateguye umunsi mukuru utunguranye kuwa 27 Kanama 2018 mu kabari kitwa Quepasa Bar muri Kampala, aho yari yatumiye inshuti ze za hafi […]

Nyamasheke: Imyumvire yo kwita ku buzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana iragenda ihinduka

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke n’ubwa zone y’ibitaro bya  Kibogora bukorera mu mirenge icyenda kuri 15 ikagize,  buravuga ko hamaze gukorwa byinshi mu kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, bukanishimira uko imyumvire y’abaturage igenda izamuka mu kubwitaho. Byagarutsweho  ubwo muri aka karere kimwe no mu gihugu hose hatangizwaga icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana, ahazakorwa byinshi mu gukomeza […]

Umushinga Radio yashakaga gukorera ku butaka yaguze mu Rwanda wamenyekanye

Byamenyekanye ko nyakwigendera Moses Nakitinje Sekibogo wari uzwi nka Mowzey Radio yateganyaga  gukora umushinga ku bijyanye n’imyidagaduro y’abana ku butaka yaguze mu Rwanda . Amakuru atariho ivumbi Bwiza.com ikesha Ugblizz avuga ko uyu mugabo  Mowzey Radio yateganyaga gushora imari mu bijyanye n’ibiruhuko maze akubaka ikigo cy’imyidagaduro y’abana  ku butaka bivugwa ko ari bunini yaguze mu Rwanda […]

Abantu 10 ba mbere bavuga rikijyana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Kimwe cya kabiri cy’abantu 50 bavuga rikijyana ku Isi ni Abanyamerika. Aba bantu ni abaherwe babarirwa za miliyari, abayobozi b’ibigo bikomeye (CEOs), abanyapolitiki n’abantu bafite umutungo utakwirengagiza kandi bagira uruhare mu guha Isi icyerekezo. Ni muri urwo rwego Bwiza.com yahisemo kugeza ku basomyi bayo urutonde rw’abantu 10 bavuga rikijyana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. […]

Ibaruwa Perezida Habyarimana yandikiwe na Capt. Simbikangwa Pascal

Umushakashatsi akaba n’umusesenguzi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Tom Ndahiro, avuga ko ibyandikwaga n’abashinzwe iperereza ku buyobozi bwa Perezida Habyarimana Juvenal, bigaragaza ko batari bazi Inkotanyi. Mu nkuru yacishije ku rubuga rwe acishaho ibitekerezo, Tom Ndahiro agaruka ku mbwirwaruhame ya Habyarimana yo mu 1979, aho yavugaga ko kudeta yo mu 1973 yakozwe hagamijwe kubumbira hamwe Abanyarwanda […]

Kwihagararaho kwa Marina byatumye abura umukunzi

Umuhanzi umaze kwamamara mu gihe gito hano mu Rwanda  uzwi nka Marina yatangaje ko yamaze gusiba mu bitekerezo bye umusore yakunze akabura uko abimubwira. Ubwo yaganiraga na Eachamps dukesha iyi nkuru yavuze ko yigeze gukunda umusore bikamuheramo akabura uko arikocora kugeza ubwo abivuyemo burundu. Yagize ati “ Indirimbo Love You ifite aho ihuriye n’ubuzima bwanjye kuko […]

Umutoza Masoud Djuma arahakana kujya muri Yanga

Nyuma y’aho ikipe ya Simba yo muri Tanzania ifatiye icyemezo cyo gutandukana n’umutoza Masoud Djuma, uyu nawe yitangarije ko adashaka kugira byinshi atangaza ariko abajijwe ibijyanye n’uko yaba ari kuvugana n’ikipe ya Yanga asubiza asa nk’utunguwe agira ati: “ Ngiye muri Yanga njyewe !” Ikipe ya Simba SC iherutse gusubika amasezerano yari ifitanye n’Umutoza Masoud […]

Ijisho ry’umwana wapfiriye kwa muganga ryanogowe riribwa

Abashinzwe inzu y’uburuhukiro ku bitaro bya Kaminuza by’i Port Harcourt  muri Nigeria, batawe muri yombi bashinjwa kunogora ijisho ry’umwana wari wapfuye. Nk’uko ikinyamakuru  The Sun kibitangaza, ngo ubwo se w’umwana yari agiye kwishyura amafaranga y’uburuhukiro ngo atahane umurambo w’umwana we, Chuma w’amezi 18, ngo ajye kuwushyingura, nibwo  yahise avumbura ko ijisho rye ryakuwemo rikibwa. Muri […]

FDU-Inkingi iravuga ko Twagirimana Boniface yaba yishwe aho gutoroka gereza

Visi perezida wa FDU-Inkingi, Boniface Twagirimana, yatorotse Gereza ya Mpanga kuri iki Cyumweru gishize, itariki 07 Ukwakira nk’uko byatangajwe n’Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS). Ariko, abayoboke b’iri shyaka ritemewe n’amategeko mu Rwanda baravuga ko bafite ubwoba bw’uko yaba yishwe. Bivugwa ko Boniface Twagirimana byamenyekanye ko yatorotse mu gitondo cyo kuwa Mbere ubwo habagaho kubara imfungwa […]

Atlanta: Umuraperi  Lil Wayne yarusimbutse

Umuraperi Lil Wayne mu ijoro ryakeye ryo ku cyumweru  yararusimbutse nyuma yaho umwe mu bari bitabiriye igitaramo ateye hejuru avuga ko hari umuntu urashe. Inkuru dukesha CNN ivuga ko Lil Wayne yahise asubika igitaramo cye gusa  bamwe mu bari bitabiriye barahakomerekeye bidakomeye. Umukozi wa Polisi yo mu mujyi wa Atlanta ushinzwe iby’itumanaho, Jurius Daughtery yabwiye […]

Masisi: Hagabwe igitero gihitana ubuzima bw’abantu 14

Igitero cyagabwe n’abantu bataramenyekana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu karere ka Masisi ahitwa muri Rubaya, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, cyahitanye  ubuzima bw’abantu 14. Ubuyobozi muri aka gace butangaza ko abandi bantu barenga 20 bakomerekeye muri icyo gitero cyagabwe n’abantu batari bamenyekana ku cyumweru tariki ya 7 Ukwakira 2018. BBC iganira n’umudepite wo […]

Rubavu: Yafatanwe udupfunyika 2000 tw'urumogi

Ku bufatanye n’inzego z’umutekano mu Karere ka Rubavu, mu murenge wa Rubavu kuri uyu wa 07 Ukwakira 2018 Polisi y’u Rwanda yafatanye Habimana Jonas udupfunyika 2000 tw’urumogi. Habimana Jonas w’imyaka 28 y’amavuko yafatiwe mu kagari ka Byahi mu mudugudu wa Rurembo mu masaha y’ijoro atwaye ijerikani. Inzego z’umutekano zari  mu kazi muri ayo masaha zihutiye […]