Burundi: Abantu babiri bishwe bacibwa imitwe
Ahitwa Bukinanyana, mu Ntara ya Cibitoke, mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi, mu ishyamba rya Kibira hatoraguwe imirambo ibiri y’abantu bishwe bagacibwa imitwe. Imirambo yari yatangiye kwangirika yabonwe mu ijoro ryo kuwa Gatanu rishyira kuri uyu wa Gatandatu, itariki 27 Ukwakira n’abagenzi bacaga muri iri shyamba nk’uko amakuru avuga. Abishwe kandi nk’uko SOSMediasBurundi dukesha iyi nkuru […]
Amafoto: Louise Mushikiwabo yasezeweho n’abadipolomate bakoranye
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, itariki 26 Ukwakira abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda basezeye kuri Louise Mushikiwabo wahoze ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda kandi banakoranye bya hafi mu kazi kabo ka buri munsi. Louise Mushikiwabo akaba yasezeweho nyuma y’aho kuwa 12 Ukwakira 2018 atorewe kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, […]
Me Ntaganda arashinja Polisi y’U Rwanda kumwima ibikoresho bye yatwaye
Uwiyita Perezida Fondateri w’Ishyaka PS Imberakuri, Me Bernard Ntaganda avuga ko Polisi y’u Rwanda (RNP) yanze kumusubiza ibikoresho bye byose byo mu biro yatwaye  mu rwego rw’iperereza ubwo yatabwaga muri yombi mu mwaka wa 2010. Mu itangazo  N°010/PS.IMB/NB/2018 ryo kuwa kuwa 23 Ukwakira 2018 Me Ntaganda yemera ko ari we warishyizeho umukono, ntirivuga amazina y’ibikoresho […]
Bayingana yasobanuye uko yatorewe kuyobora ihuriro ry’umukino w’amagare muri OIF
Aimable Bayingana umaze iminsi mike atorewe kuyobora ihuriro ry’umukino w’amagare ku bihugu bikoresha Igifaransa (Union Francophone de Cyclisme) ribarizwa mu muryango wa OIF, aravuga ko yasabwe kwiyamamaza kuri uyu mwanya bitewe n’ibyo u Rwanda rwagezeho. Aimable asanzwe ari umuyobozi w’umukino w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare (FERWACY). Ni umwe mu bagize Komite nshingwabikorwa y’impuzamashyirahamwe nyafurika […]
Perezida Ali Bongo wa Gabon ari kubarizwa mu bitaro
Perezida Ali Bongo Ondimba wa Gabon ari kubarizwa mu bitaro byo muri Riyadh mu murwa mukuru wa Arabia Saoudite nk’uko byatangajwe na televiziyo y’iki gihugu itagize byinshi itangaza ku burwayi bwe. Igikomangoma, Mohammed bin Salman cyasuye Perezida Bongo mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal asobanuza uko perezida wa gabon amerewe nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru bya Arabia […]
Paris: Barasaba gusubukura iperereza ku ruhare rw'u Bufaransa mu byabereye mu Bisesero mu 1994
Imiryango y’ingenzi mu yaharanira uburenganzira bwa muntu mu Bufaransa yasabye kongera gufungura iperereza ku cyo ingabo z’u Bufaransa zakoze ku bwicanyi bwo mu Bisesero mu burengerazuba bw’u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyi miryango ari yo; FIDH (FĂ©dĂ©ration internationale des ligues des droits de l’homme), LDH (Ligue des droits de l’homme) […]
Dr Kayumba yavuze ikibazo cy'ingutu kiri mu cyemezo cya Bamporiki ku muhanzi Paccy
Umwarimu  muri Kaminuza akaba n’impuguke muri politiki mpuzamahanga, Dr Christopher Kayumba avuga ko icyemezo cy’Umuyobozi w’Itorero ry’igihugu, Edouard Bamporiki cyambura burundu Umuhanzi Paccy ubutore kigamije kuninga ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo. Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Dr Kayumba avuga ko ikibazo kiri mu ibaruwa yanditswe na Bamporiki atari ikibazo cy’ururimi bitewe n’amakosa yagaragaye mu myandikire […]
Kirenga Safina ahamya ko hari abakobwa basabwa ruswa y'igitsina kugira ngo bagaragare muri filime
Umukinnyi wa filimi nyarwanda ukunzwe n’abatari bake, Kirenga Saphine, yemeza ko hari abakobwa basambanywa kugirango bagaragare muri filime zikinirwa hano mu Rwanda. Safina Kirenga amaze kugira ubunararibonye mu gukina amafilime hano Mu Rwanda dore ko kuva mu mwaka wa 2010 yari muri uru ruganda rwa sinema gusa avuga ko bikigoranye ku bakobwa bashaka kugaragaza impano […]
Rutsiro: Ibyaha bikorerwa mu Kiyaga cya Kivu bihangayikishije ubuyobozi
Ubu bukangurambaga bwo kurwanya ibyaha bibera mu kiyaga cya Kivu bwabereye mu Murenge wa Kigeyo, ku wa 23 Ukwakira, bwitabirwa n’abakora umwuga w’uburobyi muri kiriya kiyaga,abagize komite z’abaturage mu kwicungira umutekano(CPCs) bo mu mirenge ya Kigeyo, Mushonyi na Boneza yose ikora ku kiyaga cya Kivu. Ni ibiganiro byitabiriwe n’abaturage basaga 1900,ndetse biyobowe n’Umuyobozi w’akarere wungirije […]
Murinde ibi biti nabyo bizabarinda- Min. Busingye
Mu muganda rusange usoza ukwezi ku Ukwakira 2018 , wabereye mu karere ka Gicumbi Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Busingye Johnston, wari umushyitsi mukuru yabwiye abanya Gicumbi ko bakwiye kurinda ibiti kuko nabo bizabarinda. Ati “ murinde ibiti namwe bizabarinda , bizana umuwuka, imvura nibindi, birwanya isuri”. Umuganda wakorewe mu murenge wa Rutare, […]
Wema Sepetu yahagaritswe mu bikorwa bya filimi
Akanama gashinzwe ibya filimi muri Tanzaniya kafashe icyemezo cyo guhagarika  mu gihe kitazwi umukinnyi w’icyamamare, Wema Sepetu kamusaba kutagira aho ahurira n’ibikorwa bya filimi muri Tanzaniya. Iki cyemezo gifashwe nyuma yaho uyu mukobwa . agaragaye mu mashusho  ari mu gikorwa cy’ubusambanyi n’umusore witwa Patrick Christopher bivugwa ko ari Umurundi. N’ubwo Ku wa Kane tariki ya 25 […]
Bamwe mu bahawe amapeti na Gen. Kale Kayihura bayambuwe
Umuyobozi wa Polisi ya Uganda, IGP Martin Okoth Ochola yambuye amapeti abapolisi bayahawe n’uwahoze ari umuyobozi wa Polisi, Gen. Kale Kayihura. Ubutumwa bwahawe bamwe mu bayobora inzego zigize igipolisi cya Uganda buvuye kwa IGP Ochola buvuga ko yasabye lisiti y’abapolisi bahawe amapeti na Gen. Kayihura. Inkuru dukesha Spyreports ivuga ko abagizweho ingaruka n’icyemezo cya ochola […]
Mugabo, Dore impamvu zatuma ugira umutima uhagaze igihe cyose utari i wawe
Umunsi ku munsi wumva mu miryango itandukanye havugwamo gucana inyuma, gusa akenshi byagiye bigaragara ko gucana inyuma biterwa n’ingeso y’umuntu ku giti cye, kimwe n’uko hari igihe biba byatewe n’umwe uba utuzuza inshingano ze mu bashakanye Reka turebere hamwe bimwe mu bintu byatuma umugore wawe aguca inyuma, nk’uko makuruki ya bibakusanyirije: 1.Kuba umugore atajya anyurwa […]