Bugesera: Abahinzi n’ubuyobozi ntibavuga rumwe ku bihombo byagaragajwe n’igenzura

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Rurambi mu karere ka Bugesera barataka igihombo gikabakaba miliyoni Magana abiri cyagaragajwe n’igenzura (audit)rimaze gukorwa incuro ebyiri. Ubuyobozi bwa koperative CORIMARU bwo buvuga ko audit yakozwe nabi, naho umugenzuzi akavuga ko iyo ikorwa nabi itaba yarakiriwe (reception) ngo n’uwayikoze abe yarishyuwe. Tariki ya 29 ukwakira nibwo bwiza.com yasuraga abahinzi muri […]

Imbonerakure eshanu zirashinjwa kwica umumotari zikamuca igitsina

Batanu mu rubyiruko rw’ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi mu Burundi ‘Imbonerakure’ barashinjwa kwica umumotari, barangiza bakanamuca ubugabo na moto ye bakayiba. Abo bashinjwa kwica umumotari ni Dushime Eloge, Arakaza Gentil Elvis, Irakoze Pacifique , Nshimirimana Jean Marie Vainney, aba bane bakaba bahamijwe icyaha n’urukiko rukuru rwa Gitega kwica babigambiriye umumotari witwa Ntezicimpa vedaste. Ku […]

Perezida Kagame ashobora no kuguhamagara saa munani z’ijoro akubaza ibyerekeye imibereho y’igihugu- Mushikiwabo

Uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Mushikiwabo Louise avuga ko Perezida Kagame yitanga mu kazi ke ku buryo na nijoro aba akurikirana uko ubuzima bw’igihugu buhagaze. Ibi yabitangaje mu kiganiro kirambuye  yagiranye na The East African aho yasobanuraga byinshi bitandukanye ku myaka 10 yamaze muri Guverinoma y’u Rwanda. Yagize ati” Nsanga ari umuyobozi udasanzwe […]

I Berlin: Perezida Kagame yagarutse ku kamaro ka Volkswagen itunganyiriza imodoka mu Rwanda

Perezida Kagame avuga ko kuba uruganda rwa Volkswagen rwaratangiye gukorera mu Rwanda ari ikimeyetso cy’ibishoboka ndetse ko uburyo rukoramo bwatuye haza n’abandi bashoramari. Mu nama izwi nka ‘G20 Investment Summit’ Perezida Kagame yitabiriye i Berlin mu Budage, yahurije hamwe abashoramari bo mu Budage n’ibihugu bya Afurika biri mu mikoranire n’ibihugu 20 bikize ku Isi, muri […]

Rusizi: Umupadiri yashimiwe uruhare rwe mu kurokora Abatutsi muri jenoside

Ubwo yizihizaga Yubile y’imyaka 25 amaze ahawe ubusaseredoti, Padiri mukuru wa paruwasi ya Katedarali ya Cyangugu mu karere ka Rusizi, Kabera Ignace yashimiwe n’imbaga y’abakirisitu  ku byamuranze birimo kwitangira imbaga y’Abatutsi bari bahungiye muri paruwasi  ya Mibilizi yakoreragamo  mu 1994, ubwo bahigwaga ngo bicwe muri jenoside yakorewe Abatutsi. Muri ibi birori byari byitabiriwe na bamwe […]

Ku myaka 17, yakowe inka 500 n’imodoka za V8 eshatu

Umuherwe witwa Kok Alat, yatanze inkwano y’inka 500 ndetse n’imodoka eshatu za V8, ku mukobwa w’imyaka 17 y’amavuko witwa Nyalong, wo muri Sudani y’Amajyepfo. Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri iki gihugu, ngo Nyalong Jalang w’imyaka 17 y’amavuko akomoka mu gace ka Awerial akaba azwi ku izina rya Yirol, abagabo batanu bakaba aribo bahataniraga kwegukana uyu […]

Umusenateri abona  Amerika iri gucikamo ibice nk’U Rwanda mbere ya jenoside

Umusenateri  wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,  Bill Nelson, avuga ko ukutumvikana kwa politiki kuri mu gihugu cye kumwibutsa U Rwanda mbere ya jenoside. Aganira na CNN, Senateri Nelson avuga ko ibirimo kubera muri Amerika bisa neza n’ibyabaye mu Rwanda mbere ya Jenoside kuko ngo hari ishyari rishobora kuvamo urwango maze abantu bagahitana abandi. […]

Umusore dufitanye ubukwe namufashe asambana n’umugore ukuze- NKORE IKI?

Nitwa Cynthia, mu rugo ni i Rwamagana, nkaba ndi umukobwa w’imyaka 28 y’amavuko, nkora mu burezi, nkaba nari ndi mu myiteguro y’ubukwe bwari kuzaba mu kwezi kwa kabiri umwaka utaha none nahemukiwe n’umukunzi. Umukunzi wanjye tumaranye umwaka n’igice dukundana, yarize afite dipolome ya A2 yize ibijyanye n’ubumenyamuntu (Sciences Humain) ariko ni umushoferi atwara coaster, atuye […]

Perezida Museveni agiye gushyira hanze alubumu y'indirimbo

Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni agiye gushyira hanze alubumu  ye bwite  izaba  igizwe n’indirimbo ebyiri. Ibi byatangajwe n’umugabo uzwi cyane mu gutegura ibitaramo mu gihugu cya Uganda, Balaam Barugahare ubwo yaganiraga na Spark TV. Balaam yavuze ko Perezida Museveni azagaragara mu gitaramo ateganya muri iyi minsi azita ‘Non- Stop’ kandi ko amashushyo y’indirimbo za […]

Karongi: Uwabyariye rimwe abana batatu aratakambira ubuyobozi

Umubyeyi witwa Mujawabera Angelique utuye mu murenge wa Rugabano, akarere ka Karongi, aratakambira ubuyobozi ngo bugire icyo bumufasha nyuma yo kubyararira rimwe abana batatu basanga abandi batatu yari asanzwe afite. Ku wa  17 Nzeri 2018, nibwo  Mujawabera yibarutse abana batatu, mu bitaro by’icyitegererezo bya Kibuye, baje basanga abandi batatu yari asanzwe afite bose hamwe bakaba babaye […]

Ibikekwa ko bikubiye mu ibaruwa y’umweru Perezida Museveni yoherereje mugenzi we Kagame

Nyuma yaho Perezida Yoweri Museveni wa Uganda kuri uyu wa Kane, itariki 25 Ukwakira yoherereje ubutumwa bufatwa nk’ubudasanzwe mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame,abakurikiranira hafi umubano w’ibi bihugu byombi bakomeje  gukeka ubutumwa bishoboka ko bwaba bukubiye muri iyi baruwa bivugwa ko yari iy’umweru. Umwe mu bakurikiranira hafi iby’umubano w’ibi bihugu byombi waganiriye na  The East […]

Itegeko Nshinga riherutse gutorwa mu Burundi riseswe- Opozisiyo

Abatavuga rumwe na Leta y’u Burundi barasaba ko Itegeko Nshinga riherutse gutorwa mu kwezi kwa Karindwi riseswa mbere y’uko amatora yo mu 2020 aba. Babitangaje ku wa Mbere tariki ya 29 Ukwakira 2018, ubwo hasozwaga ibiganiro bibahuza na Leta itigeze yitabira, i Arusha muri Tanzania. Abo banyapolitiki bashyikirije umuhuza mu biganiro, Benjamin Mkapa, icyegeranyo gikubiyemo […]