Perezida Museveni agiye gushyira hanze alubumu y'indirimbo

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni agiye gushyira hanze alubumu  ye bwite  izaba  igizwe n’indirimbo ebyiri.

Ibi byatangajwe n’umugabo uzwi cyane mu gutegura ibitaramo mu gihugu cya Uganda, Balaam Barugahare ubwo yaganiraga na Spark TV.

Balaam yavuze ko Perezida Museveni azagaragara mu gitaramo ateganya muri iyi minsi azita ‘Non- Stop’ kandi ko amashushyo y’indirimbo za Perezida Museveni yafatiwe muri imwe mu famu (farm) ze yamaze  kurangira.

Promoter Balaam with President Museveni Copy
Balaam Barugahare aganira na Perezida Museveni

Yagize ati”  Museveni afite alubumu tugiye gushyira hanze  mu minsi ya vuba. Iyi alubumu izaba yitwa ‘Non- stop’ ni alubumu nziza ifite indirimbo ebyiri zinafite amashusho yazo. Ni nziza, muzazikunda nimuzibona”

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Balaam atangaza ko azakora ibishoboka byoze iki gitaramo kikba kandi ko yifuza kuba manaja (manager) wa Perezida Museveni.

Ati” Amashusho yafatiwe mu ifamu ye. Nanjye ndifuza kuba manaja wa  Museveni”

Ubusanzwe bizwi ko Perezida Museveni afite indirimbo imwe yise ‘Mpa Enkoni’ aririmba mu rurimi rw’Urunyankole. Indi ndirimbo ivugwa na Balaam ni ukuyitegamaso.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *