Kamonyi/Kayenzi: Kutagira umuhanda mwiza bishyira mu bwigunge abatuye akagari ka Cubi
Abaturage bo mu kagari ka Cubi gakungahaye ku mabuye y’agaciro, ubuhinzi cyane cyane ubw’inanasi, bavuga ko kuba batagira umuhanda mwiza, bibabangamira guhahirana n’abandi bo mu tundi duce baturanye natwo. Akagari ka Cubi kari mu murenge wa Kayenzi,mu karere ka Kamonyi, ni akagari gakora ku rugabano rw’akarere ka Kamonyi, aka Muhanga ndetse na Gakenke, ni agace […]
Rusizi: Haravugwa ihungabana ry’ubukungu mu murenge wa Mururu
Abagize njyanama y’umurenge wa Mururu mu karere ka Rusizi bavuga ko hashize igihe uyu murenge uhanganye n’ihungabana ry’ubukungu rishingiye ku bucuruzi kuva aho aka karere  gafatiye umwanzuro wo gusubiza mu mujyi rwagati bimwe mu bicuruzwa byacururizwaga ku mupaka wa Rusizi ya mbere muri uyu murenge. Bamwe muri aba bacuruzi bafashe ibicuruzwa byabo babijyana ku mupaka […]
Abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda bararota ntibazazikabya-IGP Munyuza
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, aributsa buri muturarwanda wese ko Polisi y’u Rwanda iri maso ku kubungabunga mu buryo bwose bukenewe umutekano w’Abanyarwanda kandi ko n’abashaka kuwuhungabanya barimo kurota. Ibi IGP Dan Munyuza yabivugiye mu kiganiro Polisi y’igihugu yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2018, ikiganiro cyabereye ku cyicaro gikuru […]
Zimbabwe: Abasaga 40 bahiriye muri bus bikekwa ko yatwitswe na gaz
Byibuze abagenzi 42 nibo bimaze kwemezwa ko baguye mu mpanuka ya bus nyuma y’aho ikigega cya gaz gishwanyukiyemo nk’uko byatangajwe n’Igipolisi cya Zimbabwe cyanashyize ahagaragara amafoto y’iyo bus yahiye igakongoka. Iyi mpanuka yabaye mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa Kane, itariki 15 Ugushyingo, yabereye mu Karere ka Gwanda, mu birometero nka 550 mu majyepfo ya […]
Hashyizweho itsinda rihuriweho rigiye gushakisha abakoze jenoside batarafatwa
Hashinzwe itsinda rihuriweho n’ibiro by’umushinjacyaha w’urukiko rwashinzwe kurangiza imanza zitarangijwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha, ndetse n’abakora mu nzego zitandukanye z’ubutabera z’u Rwanda bazakorera hamwe mu gushakisha abantu bashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batarafatwa barimo umunyemari Felicien Kabuga. Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama yahuje uru rwego rw’Umuryango w’Abibumbye n’inzego zishinzwe ubutabera […]
P. Diddy yapfushije nyina w’abana be batatu
Umunyamideri akaba n’umukinnyi wa cinema, Kim Porter wakundanye n’Umuraperi P.Diddy kuva mu 1994 kugeza mu 2007 ndetse bakabyarana abana batatu barimo impanga, yitabye Imana kuri uyu wa Kane, itariki 15 Ugushyingo afite imyaka 47 y’amavuko. CNN ivuga ko Kim Porter yasanzwe mu rugo iwe yapfuye kuri uyu wa Kane mu gitondo nk’uko byatangajwe n’abashinzwe gukora […]
Espagne ikeneye ko  u Bwongereza na Croatia binganya kugirango irangize mu itsinda ari iya mbere
Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Espagne  yatakaje umukino yakiriwemo na Crotia , itsindwa ibitego 3:2  mu mukino wishiraniro wabereye mu murwa mukuru Zagreb kuri Maksimir Stadium imbere y’ imbaga y’abasaga 35000 bya Abanya-Crotia. Ibitego ku mpande zombi byatsinzwe na Andrej Kramaric wa  Crotia watsinze igitego cya 1 ku munota wa 54, naho Isco wa Espagne azamukana […]
Kayonza: Abarimu ba G.S. Gikaya bateye inkunga umukecuru ufite ubumuga
Kuri uyu wa kane, tariki ya 15 Ugushyingo, abarimu  bigisha mu Rwuge rw’Amashuri rwa Gikaya(G.S Gikaya) bafatanyije n’ubuyobozi bw’ishuri bashoje umwaka w’amashuri 2018 bagenera imfashanyo igizwe y’ibiribwa bifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 40 umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 78 banamwemerera kumusanira inzu yenda kumugwira . Uwo mukecuru witwa Barakundwa Costasie  atuye muri metero 35 uvuye aho […]
RDC: ADF yongeye kwica abasirikare benshi ba Monusco barimo Umunyatanzaniya
Abasirikare barindwi b’Umuryango w’Abibumbye muri Congo, umutanzaniya umwe n’abanyamalawi 6, biciwe mu gitero izi ngabo za Monusco zagabye ku nyeshyamba z’umutwe wa ADF hafi ya Beni ku bufatanye na FARDC nk’uko itangazo ry’Akanama k’Amahoro n’Umutekano ka Loni kabitangaje kuri uyu wa Kane, itariki 15 Ugushyingo. Umusirikare ukomoka muri Tanzania umwe yishwe mu gihe abandi batandatu […]
U Rwanda na Qatar byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye
U Rwanda na Qatar byasinyanye amasezerano arimo aya serivisi z’ingendo zo mu kirere, kurinda ishoramari ndetse bigirana amasezerano y’ubwumvikane ku bukungu, ubucuruzi, n’ubufatanye mu bya tekiniki. Amasezerano uko ari atatu yashyizweho umukono kuri uyu wa kane, itariki 15 Ugushyingo ahagarikiwe na Perezida Kagame na Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, umuyobozi wa Qatar. Perezida Paul […]
Centrafrica: Abapolisi b'u Rwanda bambitswe imidari y'ishimwe
Kuri uyu wa Kane tariki 15 Ugushyingo2018 abapolisi b’u Rwanda barenga 431 bari mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Centre Africa (MINUSCA) bambitswe imidari y’ishimwe. Ni imidali bambitswe n’intumwa z’umuryango w’ababibumbye (UN) nk’ishimwe ry’ukuntu bagaragaza umurava,ubunyamwuga n’ubwitange mu kugarura amahoro n’umutekano muri iki gihugu. Abambitswe imidali bibumbiye mu matsinda atatu arimo abapolisi bashinzwe […]
Ibintu 10 byari byakuye umutima Perezida Habyarimana mbere y’uko yicwa
Ku wa 6 Mata 1994, nibwo inkuru yakwiye i Rwanda n’i Mahanga ko umukuru w’igihugu cy’u Rwanda indege yari arimo irashwe agapfiramo, umwe mu bari kumwe nawe avuga ko hari ibintu byari bagiye biba mbere yabyo ku buryo ngo byari byamuteye amakenga. Umwe mu bari kumwe na Prezida Habyarimana mu nama i Dar es salaam […]
Nyamasheke: Umusaza w’imyaka 70 yishwe ashinjwa amarozi
Mu mudugudu wa Ryanyagahangara, akagari ka Gasovu, umurenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, haravugwa urupfu rw’umusaza, Karekezi Jean w’imyaka 70 y’amavuko, wishwe n’umusore w’imyaka 31  witwa Habiyakare Pontien, wamushinjaga  kuroga nyina, Mukamayira Esther. Mu ma saa mbiri n’igice z’ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 14 Ugushyingo 2018, ni bwo bumvise induru mu rugo […]
Impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda zugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo
Umuryango Mpuzamahanga wita ku Mpunzi (UNHCR) uratabariza impunzi  z’Abarundi ziba mu nkambi ya Mahama uvuga ko zugarijwe n’ibibazo uruhuri. HCR irasaba indi miryango gutabara mu maguru mashya kugira ngo imibereho y’izi mpunzi ihinduke kuko ngo amikoro ari hafi ya ntayo. Ibi bitangazwa n’umunyamideli,umufotozi kabuhariwe ndetse n’umwe mu bakorana bya hafi na HCR, Helena Christensen ubwo […]