Ibya Kayumba Nyamwasa simbizi, tuzaba tugiye gutsura umubano- Minisitiri Sezibera
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Dr Richard Sezibera yatangaje ko hari ibiganiro bizamuhuza na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Sisulu ariko ko ntaho bihuriye n’ubusabe bwa Kayumba Nyamwasa kuko ngo iby’uyu mugabo atabizi. Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 20 Ugushyingo, Dr Richard Sezibera yemeje ko biteganyijwe ko azahura na mugenzi we, […]
Umukino wagombaga kuzahuza APR FC na Rayon Sport wakuweho
Umukino wagombaga guhuza ikipe ya APR FC na Rayon Sports ku wa Gatanu taki ya 23 Ugushyingo 2018, uteguwe n’urwego rw’umuvunyi mu rwego rw’ubukangurambaga bwo kurwanya ruswa wamaze gukurwaho. Itangazo ry’Ishyirahamwe rw’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryo kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2018, ricishije ku rukuta rwayo rwa twitter, rivuga ko umukino wari uteganyijwe wo […]
Nyamasheke: Abaturage barenga 2500 bavuwe amaso ku buntu
Nyuma yo gusobanurirwa akamaro ko gufata  neza amaso no kuyisuzumisha hakiri kare, ibitaro bya Kibogora mu karere ka Nyamasheke, ku bufatanye n’umuryango w’abanyamerika ‘Campus for Christ’ bavuye banaha indorerwamo z’amaso ku buntu abaturage barenga 2500. Ni igikorwa kibaye ku nshuro ya 2 kuko umwaka ushize uyu muryango n’ubundi wari wafashije ibi bitaro guha abaturage indorerwa […]
Dr. Mpozayo avuga ko urukiko rwamuhamije gufungwa imyaka 10 rutari rubyemerewe
Urukiko rw’ubujurire rwakomeje kuburanisha urubanza rwa Dr Mpozayo Christophe uregwa icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda, avuga ko urukiko rwamuhamije icyaha rutari rubyemerewe. Mu rukiko, Christophe Mpozayo yavuze ko urukiko rukuru rwamukatiye gufungwa imyaka 10 rutari rubifitiye ububasha, icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda ngo gikozwe n’umuntu uri mu mahanga ngo ntabwo cyari mu bihanwa […]
Rwamagana/Kayonza: Abakoresha umuhanda basabwe kwirinda ibyateza impanuka
Abatwara ibinyabiziga mu turere twa Rwamagana na Kayonza n’abanyamaguru basabwe kwirinda amakosa yateza impanuka. Ibi babikanguriwe mu bikorwa byateguwe na Polisi y’u Rwanda, mu cyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda. Umuhango wo kugitangiza mu karere ka Rwamagana witabiriwe n’abatwara ibinyabiziga ndetse n’abaturage ku kibuga cya Polisi kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Ugushyingo 2018. Nsengimana […]
Real Madrid irashaka gutanga akayabo kuri Rashford na Eriksen
Ikpe ya Real Madrid yo mu gihugu cya Espagne, irashaka gutanga akayabo ka Miliyoni 90 y’Amayero kuri Marcus Rashford ukinira Manchester United na Christian Ereksen wa Tottenham. Iyi kipe irifuza aba bakinnyi babiri kugira ngo bazibe icyuho cyasizwe na rutahizamu, Christano Ronaldo werekeje muri Juventus muri Kamena uyu mwaka. Nyuma y’umukino wahuje ikipe y’igihugu cy’u […]
Ntuzi kurongora, washyiragamo utabanje kuntegura- Vera Sidika abwira uwo bahoze bakundana
Umunyamideli w’Umunyakenya, Vera Sidika yabwiye uwo bahoze bakundana, Otile Brown ko atazi kurongora kuko ngo atabanzaga kumukorakora mbere yo gutangira igikorwa nyir’izina. Ni nyuma y’aho uyu mukobwa wamenyekanye muri aka Karere ka Afurika y’Iburasirazuba bitewe n’ikimero cye atandukanye na Otile Brown. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Sidika  yashyize hanze umuba w’amafoto (scereen shoots) yagiye […]
Min. Munyakazi yatangije ibizamini by’abasoza ibyiciro by’ayisumbuye- AMAFOTO
Umunyamabanga wa Leta  ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Munyakazi Isaac yatangije ku mugaragaro ibizamini by’abanyeshuri basoza ikiciro rusange (Tronc-Commun) ndetse n’abasoza umwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye. Ni umuhango wabereye ku rwunge rw’amashuri rwa Kicukiro (Groupe Scolaire Kicukiro), ruherereye mu murenge wa Niboye, akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 […]
Ubuhamya: Uko Furatiri akaba n’ushinzwe imyitwarire yanteye igikomere ku mutima
 Nitwa Sam Kalisa ( amazina yahinduwe), ndi umusore w’imyaka 25 y’amavuko nkaba ntuye mu Mujyi wa Kigali aho niga muri Kaminuza. Ubwo nigaga mu ishuri ryisumbuye riri mu Ntara y’Amajyepfo ntari buvuge izina hano naje kurwara nyuma nirukanwa ibyumweru bibiri n’umuyobozi ushinzwe imyitwarire akaba na furatiri ntari buvuge amazina ye anshinja ko nagiye kwivuza nta […]
RDC: Hamenyekanye icyateye umusirikare kurasira abantu mu kiriyo
Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira iryo ku Cyumweru tariki ya 18 Ugushyingo 2018, nibwo umusirikare wa Leta ya Congo yagiye ahaberaga ikiriyo amisha urufaya rw’amasasu mu bantu bari mu kiriyo, bamwe barapfa abandi barakomereka. Ibi byabereye i Tshikapa, muri Komini ya Kanzala,  Intara ya Kasaà ¯ muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ubuyobozi bukaba […]
Rusizi: Uwamugaye amaguru yafatanwe urumogi
Baranyika Jean Claude w’imyaka 56 y’amavuko, utuye mu mudugudu wa Kanunga, akagari ka Gahinga mu murenge wa Mururu, mu karere ka Rusizi, usanzwe afite ubumuga bw’amaguru yombi yafatanywe ibiti bitanu by’urumogi aho yaruhinze munsi y’urugo rwe. Ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage mu kagari ka Gahinga Muhawenimana Eugène, yavuze ko uyu mugabo wamugaye amaguru yombi, yafatanywe […]
Perezida Museveni yahishuye icyatumye yirukana Gen Kayihura
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yatangaje ko yirukanye uwahoze ari Umuyobozi wa Polisi ya Uganda, Gen Kale Kayihura kubera amakosa yita akomeye yakoze yari gutuma umutekano wa Uganda ujya mu kangaratete. Mu nama yo kuwa 10 Ugushyingo 2018, yahuje abagize Komite Nkuru Nshingwabikorwa y’Ishyaka riri ku butegetsi (NRM),  Perezida Museveni yagize icyo avuga ku […]
Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 19 Ugushyingo 2018
Inama y’Abaminisitiri Idasanzwe yateranye iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku wa Mbere, tariki ya 19 Ugushyingo 2018, yemeje ibi bikurikira: 1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 24 Ukwakira 2018. 2. Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe: a) Uko u Rwanda rwitwaye mu bushakashatsi bwakozwe na Banki y’Isi ku byerekeye aho ibihugu bigeze […]