Muhanga: Barasaba ko amategeko y’umuhanda yakwigishwa mu mashuri
Abakoze impanuka zo mu muhanda barwariye mu bitaro bya Kabgayi barasaba Polisi y’igihugu kurushaho kwigisha amategeko y’umuhanda bikagera no mu mashuri kugira ngo impanuka zigabanuke. Byavugiwe mu gikorwa cyo gusura abarwayi bakoze impanuka barwariye mu bitaro bya Kabgayi, ku wa Gatatu tariki ya 21 Ugushyingo 2018, nyuma yo guhabwa ingemu bazaniwe na Polisi mu rwego […]
Bakame yerekeje muri Kenya mu ikipe ya AFC Leopards
Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 21 Ugushyingo 2018, umunyezamu w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Ndayishimiye Eric Bakame,  nibwo yerekeje muri Kenya mu ikipe ya AFC Leopards, aho agiye gusinya amasezerano y’imyaka ibiri yo kuyikinira. Ahasaga saa Mbiri n’igice (08:30) nibwo uyu munyezamu yahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, n’indege yerekeje i Nairobi muri […]
Irebere aho Pasiteri afatwa asambana n’umugore w’abandi agakubitwa iz’akabwana- VIDEO
Umupasiteri uzwi cyane mu gihugu cya Ghana, Osofo Appiah uzwi ku izina rya Biblical, yafashwe asambana n’umugore w’undi mugabo, akubitwa iz’akabwana. Mu mategeko 10 y’Imana, hari irigira riti ‘Urajye utunganya umunsi w’Imana, irindi rikagira riti “Ntuzifuze umugore wundi’’; ndetse na ‘Ntuzasambane’. Uyu mupasiteri we yafashwe ku cyumweru tariki ya 18 Ugushyingo 2018, uwo munsi w’Imana […]
Ntimugatume umushoferi ashyira ubuzima bwanyu mu byago- IGP Dan Munyuza
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yasabye abagenzi gufata iya mbere bakamagana umushoferi utwaye mu buryo bushyira ubuzima bwabo mu kaga. Ubu butumwa Munyuza yabutanze muri iki gihe polisi y’igihugu iri mu cyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda. Uyu mukuru wa Polisi avuga ko abaturage ko bafite inshingano zo kwibutsa abashoferi bica nkana […]
RDC: Ushyigikiwe na Kabila mu matora yiyamamaje igihe kitaragera
Ubwo haburaga iminsi itatu ngo ibikorwa byo kwiyamamaza bitangire muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bitangire, umukandida-Perezida, Emmanuel Ramazani Shadary ushyigikiwe na Perezida Joseph Kabila, ku wa mbere tariki ya 19 Ugushyingo 2018, yatangaje igenabikorwa rye. Nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP, Emmanuel Ramazani Shadary yatangaje gahunda y’iterambere yo mu gihe cy’imyaka itanu, gahunda ifite ingengo […]
Rusizi: Ba Malayika Murinzi barasaba koroherezwa bakiyandikaho abana bakiriye
Ba Malayika Murinzi bo mu karere ka Rusizi barasaba ubuyobozi kubafasha bakiyandikaho abana bakuye mu kigo cya  CENA Rusayo ndetse n’ahandi hatandukanye. Bavuga ko abana babamaranye imyaka ibiri ntaho banditse, nyuma yo kubakira bamwe bavuye mu kigo cy’imfubyi cya CENA Rusayo, mu murenge wa Gashonga muri aka karere kimwe n’abandi bagendaga bakurwa hirya no […]
PSG ishobora gucakirana na Liverpool idafite Mbappe na Neymar
Ikipe ya Paris Saint Germain (PSG) yo mu Bufaransa ishobora kuzakina na Liverpool idafite Kylian Mbappe na Neymar nyuma y’imvune bagize mu mikino yabaye ku wa Kabiri tariki ya 20 Ugushyingo 2018. Ku wa Kabiri, ubwo ikipe ya Brazil yakinaga na Cameroon, mu mukino wa gituci. nibwo Neymar yavunitse avamo igice cya mbere kitarangiye, umukino […]
Me Ntaganda avuga ko ibyo Minisitiri Sezibera yavuze ku ihuriro P5 biteye agahinda
Uwiyita Perezida Fondateri w’Ishyaka PS Imberakuri, Me Bernard Ntaganda avuga ko kuba Minisitiri Sezibera avuga ko atazi ihuriro ry’amashyaka ryitwa  P5 biteye agahinda. Me Ntaganda atangaza ibi nyuma y’aho mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa 20 Ugushyingo 2018, Minisitiri w’Ububanyi n’Aamahanga, Dr Richard Sezibera  yavuze ko atazi ihuriro ry’amashyaka ya politiki atavuga rumwe n’u Rwanda, P5 kuko […]
Guca inyuma umugore we byamuviriyemo gufatana n'uwo basambanaga -Amafoto
Umugabo ukomoka mu gihugu cya Uganda utatangajwe izina usanzwe ari umushoferi w’ikamyo itwara ibicuruzwa, yajyanwe kwa muganga igitaraganya nyuma yo gusangwa yafatanye n’umugore bakoranaga imibonano mpuzabitsina bikarangira bafatanye. Amakuru y’ifatana ry’iyi Kupure(couple) yamenyekanye ku munsi w’ejo tariki 20 Ugushyingo 2018 ndetse amafoto yabo bombi akaba yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga bari kwa muganga aho bari kugerageza […]
Rwamagana: Umusaza aratabariza umuryango we wenda kugwirwa n’inzu
Umusaza witwa Ntigurirwa Yohani utuye mu mudugudu wa Gisanza, Akagari ka Mwulire, mu murenge wa Mwulire, akarere ka Rwamagana, aratabariza umuryango we kubera inzu ye abona yenda kubagwira. Ntigurirwa Yohani ni umwe mu Banyarwanda bahungutse muri Tanzaniya, ageze mu Rwanda yasubiye aho akomoka mu murenge wa Mwulire ahabwa ikibanza kingana na metero  21 kuri 26, abayeho […]
Umubano w’u Rwanda n’Uburundi ntabwo umeze neza ku mpamvu zitaduturukaho- Richard Sezibera
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, yatangaje ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi utameze neza gusa akemeza ko nta ruhare rw’igihugu cye rurimo. Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 20 Ugushyingo, Minisitiri Sezibera yavuze ko u Rwanda ntaho ruhuriye n’ibibazo by’u Burundi n’ubwo rimwe na rimwe rubigerekwaho Ati “Ntabwo umeze neza ku mpamvu […]
Nifuza gutsinda ibitego byinshi birenze ibyo Ronaldo na Messi batsinze- Harry Kane
Umwongereza Harry Kane atangaza ko mu nzozi ze yifuza gukora ibitangaza muri ruhago, agatsinda ibitego byinshi bishoboka birenze ibyatsinzwe na Cristiano Ronaldo na Lionel Messi. Kane yatangaje ibi, nyuma y’umukino wahuje ikipe y’u Bwongereza n’iya Croatia, ku cyumweru tariki ya 18 Ugushyingo 2018, bikarangira buyitsinze ibitego 2-1, by’umwihariko Kane atsinze icya kabiri ku munota wa […]
Inyeshyamba zafatiwe muri Congo zirimo Abarundi n’Abanyarwanda
Abantu 120 bashinjwa guhungabanya umutekano mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, berekanwe mu ruhame n’ingabo za Congo. Ku wa Mbere w’iki cyumweru nibwo ubuyobozi bwa batayo ya 33 y’ingabo za Congo (FARDC), yeretse itangazamakuru izi nyeshyamba avuga ko zigizwe n’Abarundi, Abanyarwanda, Abagande ndetse n’Abanye-Congo. Izi nyeshyamba zafatiwe mu bitero byiswe […]
Nyanza: Ubukene mu rubyiruko, imbogamizi irubuza gusura ingoro ndangamurage
Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo, bavuga ko baba bifuza kumenya amateka yaranze u Rwanda, ariko n’ibigaragara mu karere kabo ntibabasha kubona ubushobozi bwo kubisura kubera ubushobozi bavuga ko ari buke. Akarere ka Nyanza, kagaragaramo Ingoro ndangamuco y’u Rwanda ndetse n’ibindi bimenyetso bigaragaza amateka, abagatuye cyane cyane urubyiruko bakavuga ko baba […]