AMAFOTO: Ikipe ya APR FC yerekeje muri Tunisia
Ahagana saa munani na mirongo itatu z’amanywa (14:30) zo kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Ukuboza 2018, nibwo ikipe ya APR FC yinjiye mu kibuga cy’indege. Yerekeje muri Tunisia mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze wa Total CAF Champions League izahuramo na Club Africain yo muri iki gihugu. Umutoza mukuru wa APR F, CJimmy Mulisa […]
Umuturage niwe mutungo ukomeye igihugu gifite- Min. Mbabazi
Minisitiri w’Urubyiruko , Mbabazi Rosemary avuga ko umuturage ariwe mutungo ukomeye w’igihugu by’umwihariko ko imbaraga zabo arizo ziri ku isonga mu kugiteza imbere. Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Ukuboza 2018, ubwo hatangizwaga mu Burasirazuba gahunda ‘ Imiyoborere Twifuza’ , hanakorwa umuganda wo gutunganya inzuri mu rwego rwo kunoza serivisi z’ubworozi. Ku bufatanye […]
RDC: Abagore babiri bakuwe mu menyo y’inyeshyamba mu gace kiswe ak’urupfu
Ubuzima bw’abagore babiri bwatabawe n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zifatanyije n’iza Monusco nyuma y’umwaka urenga bari bamaze barashimuswe n’inyeshyamba za ADF, zikomoka muri Uganda. Aba bagore barokowe mu ntangiriro z’iki cyumweru ubwo izi ngabo zari zashyize hamwe imbagara, zigaba ibitero simusiga mu bice bya Eringeti, Kamango na Mbau, muri Teritwari ya  Beni, mu Ntara […]
Niba ukora imibonano mpuzabitsina incuro zirenze 5 ku munsi, dore ibyago wikururira
Mu busanzwe ku mugabo cyangwa umugore, gukora imibonano mpuzabitsina ni byiza kuko bifite akamaro ku buzima, ariko iyo ikozwe nabi, ku rugero rukabije cyangwa se kuyikorana n’abantu batandukanye, bigira ingaruka ku buzima. Ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye neza ko gukora imibonano mpuzabitsina ku kigero gikabije bishobora guteza nyirubwite ibibazo. Gutakaza amazi y’ingenzi mu mubiri Abahanga bemeza ko […]
CNLG: Hagiye gukorwa ubushakashatsi ku miryango yazimye mbere yo Kwibuka ku nshuro ya 25
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe kurwanya Jenoside, CNLG, Dr. Bizimana Jean Damascene avuga ko hagiye gukorwa ubushakashatsi ku miryango yazimye by’umwihariko mu turere 11 two mu gihugu twari dusigaye kuko ahandi bwamaze gukorwa. Dr. Bizimana yabitangarije Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside. Dr Bizimana ati: â€Ÿ Uturere tugeze kuri 11 […]
Amb. Nduhungirehe aribaza impamvu Amerika irajwe ishinga na Diane Rwigara
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe aribaza uburyo abasenateri bifata bagatabariza Diane Rwigara mu gihe ku zindi ngingo z’ubuzima bw’igihugu cy’u Rwanda baba bicecekeye. Umuyobozi wungirije w’itsinda ry’abademokarate muri Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Dick Durbin mu minsi mike ishize yasabye Leta y’u Rwanda […]
Burundi: Urutonde rw’abantu 17 bashakishwa n’ubutabera kubera iyicwa rya Ndadaye
Ibiro by’umushinjacyaha mukuru w’u Burundi byasohoye impapuro zo guta muri yombi abantu 17 barimo abasivili benshi n’abahoze mu gisirikare bakurikiranweho uruhare mu iyicwa rya Melchior Ndadaye, perezida wa mbere w’u Burundi watowe mu matora ya demokarasi mu 1993 akicwa nyuma y’amezi makeya agiye ku butegetsi. “ Bashobora kuba baragize uruhare muri iki cyaha, mu kugitegura, […]
Ibintu 10 ushobora kuba utari uzi kuri Tanasha Donna uri mu munyenga w’urukundo na Diamond
Tanasha Donna ni umukobwa utangiye kuvugwa cyane mu itangazamakuru vuba, nyuma yaho umuhanzi wo muri Tanzania, Diamond Platnumz atangarije ko amukunda. Dore ibintu 10, ushobora kuba utari umuziho: 1.Azwi ku mazina ya Tanasha Donna Oketch, akaba ari umukobwa w’ubwiza n’uburanga w’imyaka 23 y’amavuko. 2.Tanasha Donna ni umunyamakuru muri Kenya akaba n’umunyamideli 3.Tanasha Donna afite amaraso […]
RDC: Abayobozi bemeye ko impungenge za Ambasade ya Amerika zo guterwa zifite ishingiro
Abayobozi ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nabo bemeje ko impungenge z’ibitero by’iterabwoba zatumye Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika iba ifunze imiryango guhera kuwa Gatandatu ushize zifite ishingiro. Mu ntangiriro z’iki cyumweru, umuvugizi wa Guverinoma ya Congo yavuze ko abayobozi ba Amerika bakomeje gushyira guverinoma mu mwijima ndetse akibaza niba izo mpungenge zo […]
Ntungamo/ Uganda:  Abanyarwanda barashinjwa ubujura bw’inka
Abanyarwanda bakora imirimo iciriritse benshi bita ‘abapagasi’ bakorera mu Karere ka Ntungamo bagiye gushyirwa hamwe kugira ngo abatagira ibyangombwa basubizwe iwabo kuko ngo ari bo ba nyirabayazana w’ubujura bw’inka n’ibindi bikorwa by’umutekano muke muri aka karere. Uhagarariye Perezida Museveni muri aka Karere ka Ntungamo, RDC George Bakunda, mu nama yabaye ku wa Kabiri tariki ya […]
Perezida Kabila yatangaje icyo azakora nyuma yo kuva ku butegetsi
Perezida Joseph Kabila wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, atangaza ko umunsi azaba yavuye ku butegetsi azaguma mu gihugu cye. Aganira n’ikinyamakuru Le Soir cyo mu Bubiligi, Perezida Kabila yatangaje ko nyuma y’amatora ateganyijwe ku wa 23 Ukuboza 2018, nta byo kujya mu biruhuko mu mahanga, ahubwo ko azaba ahugiye mu mirima n’amatungo bye. Yagize […]
U Bwongereza: Hazanywe uburyo bwo kuburira abahinzi b'Abanyafurika
Abashakashatsi bo mu Bwongereza batangije uburyo bwo kuburira abahinzi bo muri Afurika ngo ibihingwa byabo bitangirika. Ni uburyo buhuza amakuru ajyanye n’udusimba twibasira imyaka n’amakuru ajyanye n’iteganyagihe ndetse n’uburyo bw’imashini za mudasobwa. Nuko abahinzi bakohererezwa ubutumwa kuri telefone zigendanwa kugira ngo bafate ingamba zikwiye zijyanye no kurinda ibihingwa byabo. Byizewe ko ubwo buryo buzongera umusaruro […]
EAC: Hamenyekanye igihe inama y’abakuru b’ibihugu yasubitswe izabera
Nyuma y’aho perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza yangiye kwitabira inama ya 20 y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa EAC yari iteganyijwe kuri uyu wa 30 Ugushyingo, abandi bakuru b’ibihugu bari bayitabiriye bahisemo gusubika iyi nama ahanini yagombaga kwibanda ku bibazo by’u Burundi bayimurira mu mpera z’uku kwezi kwa 12. Guhangana hagati ya Perezida Nkurunziza n’umuryango wa […]
Burera: Polisi yafashe amaduzeni 200 y'amashashi yinjizwaga mu gihugu magendu
Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya magendu kuri uyu wa Kane tariki 29 Ugushyingo 2018 yafashe uwitwa Kamanzi Bosco ufite imyaka 23 ukekwaho gucuruza amashashi atemewe mu gihugu. Kamanzi yafatanywe amaduzeni 200 y’amashashi, afatirwa mu murenge wa Gahunga mu karere ka Burera arimo kuva mu gihugu cy’abaturanyi yinjira mu Rwanda. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda […]
Burundi: Hatanzwe impapuro zo guta muri yombi uwahoze ari Perezida
Umushinjacyaha mukuru mu gihugu cy’Uburundi, Sylvestre Nyandwi yatanze impapuro zita muri yombi uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Maj. Pierre Buyoya kubera uruhare akekwaho mu rupfu rwa Perezida Melchior Ndadaye. Buyoya kuri ubu ni intumwa nkuru y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu gace ka Sahel na Mali. Araregwa hamwe n’abandi basaga 19 barimo abahoze mu gisirikare […]