Ibintu 10 ushobora kuba utari uzi kuri Tanasha Donna uri mu munyenga w’urukundo na Diamond

Sangiza iyi nkuru

Tanasha Donna ni umukobwa utangiye kuvugwa cyane mu itangazamakuru vuba, nyuma yaho umuhanzi wo muri Tanzania, Diamond Platnumz atangarije ko amukunda.

Dore ibintu 10, ushobora kuba utari umuziho:

1.Azwi ku mazina ya Tanasha Donna Oketch, akaba ari umukobwa w’ubwiza n’uburanga w’imyaka 23 y’amavuko.

2.Tanasha Donna ni umunyamakuru muri Kenya akaba n’umunyamideli

tnasha

3.Tanasha Donna afite amaraso y’Ubutaliyani na Kenya, yavukiye muri Kenya, ku myaka 11 ajya kuba i Burayi.

4.I Burayi azwi ku mazina ya Zahara Zaire, by’umwihariko akaba yariyamamaje muri Miss Africa Belgium

5.Yagiye kuba muri Kenya afite inzozi zo kuba yahagararira igihugu cye mu ruhando mpuzamahanga, mu marushanwa ya Nyampinga w’Isi (Miss Worls).

6.Tanasha Donna yize ibijyanye n’ubukerarugendo (Tourism)

t2

7.Tanasha Donna avuga indimi eshanu, Icyongereza, Igiswahili, Igifaransa, Iki- Dutch ndetse n’Icyesipanyoli.

8.Tanasha Donna ntabwo yemeza ko akundana na Diamond, mu gihe we yamutatse ubwiza agira ati “Intare (Simba) yaguye mu nyanja y’urukundo! Ndagukunda Tanasha. Uteye ubwuzu ku buryo no mu gicucucu cyawe biba byigaragaza”.

t3

9.Tanasha Donna ni umukobwa ukoreshwa mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi, ariko akaba afite inzozi zo kuba umuririmbyi.

10.Tanasha Donna yagaragaye mu mashusho y’indirimbo ‘Nagharamia’ ya Ali Kiba. Abazwa iby’umubano we na Diamond akaruca akarumira.

tt
Tanasha Donna na Ali Kiba

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *