Modric yihanganishije abo Ronaldo na Messi bagiye babuza amahirwe

Umukinnyi wo hagati wa Real Madrid na Croatia, Luka Modric nyuma yo gutsindira igihembo cy’umukinnyi wahize abandi mu mupira w’amaguru ku isi (Ballon d’Or) yatangaje ko agituye abandi bakinnyi bashobora kuba barayitsindiye ariko bakarushwa amahirwe na Ronado cyangwa se Messi, bamaze imyaka 10 barakikubiye. Modric w’imyaka 33 y’amavuko yahawe iki gihembo ku mugoroba wo ku […]

Mbere yo kuva ku butegetsi Perezida Joseph Kabila yikomye u Bubiligi

Mu gihe hatagize igihinduka biteganyijwe ko Perezida Joseph Kabila azava ku butegetsi nyuma y’amatora yo kuwa 23 Ukuboza, yaboneyeho gukoresha igihe asigaranye yibutsa u Bubiligi nk’igihugu cyakolonije Congo ko ubukoloni bwarangiye mu gihe ngo hari Ababiligi bamwe bagitekereza ko iki gihugu kikiri mu bukoloni bw’u Bubiligi. “ Hari abantu, mu Bubiligi bizera ko Congo igikolonijwe, […]

Abamotari bashyikirije Polisi mugenzi wabo bakekaho ubujura bwo gushikuza

Bamwe mu bamotari bo mu karere ka Gasabo bashyikirije Polisi mugenzi wabo bari bamaze gufata bamukekaho ubujura bwo gushikuza abantu ibyabo agahita yiruka. Ibi byabereye  mu murenge wa Remera mu kagari ka Rukiri ya mbere kuri uyu wa mbere tariki ya 3 Ukuboza, ubwo Emmanuel Ntawukuriryayo w’imyaka 33 y’amavuko wari utwaye moto ifite ibirango RC […]

USA:Umukobwa wa Frank Rusagara mu baza gutanga ikiganiro ku burenganzira bwa muntu mu Rwanda

Nyuma y’aho umwe mu bagize Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika,  Dick Durbin asabiye Leta y’u Rwanda kurekura Diane Rwigara na nyina umubyara Adeline Rwigara, kuri ubu komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu mu nteko ishinga amategeko yahamagariye abantu kwitabira kuri uyu wa Kabiri, itariki 04 Ukuboza ikiganiro kigaruka ku burenganzira bwa muntu mu Rwanda. Ni […]

Ubuzima bw’abaturage baba mu muhanda wa Gari ya Moshi- REBA AMAFOTO

Abaturage baturiye inyanja ya Hoan Kiem, mu mujyi Hanoi, muri Vietnam, babayeho mu buzima butangarirwa na benshi, aho umuhanda wa gari ya moshi bawifashisha bakora imirimo yabo ya buri munsi. Ikinyamakuru Theculturetrip.com, gitangaza ko gari ya moshi ica muri uyu muhand inshuro ebyiri ku munsi, saa cyenda n’igice (15:30) na saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba […]

Uganda: Batangiye gusaba Museveni kuzahatanira manda ya 7

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yasabwe n’abayobozi bo mu Karere ka Kisoro, kamwe mu dutuwe cyane n’abayoboke ba NRM, kuziyamamariza manda ya 7 mu matora ateganyijwe mu 2021. Umuyobozi wungirije wa NRM muri Kisoro, Ramathan Ndikuyeze akaba n’umuyobozi muri aka karere, yavuze ko Museveni akwiye kongera guhatana kuko agishoboye. Yashimangiye ko Perezida Museveni, ari nawe […]

Ubwoba ni bwose mu nkambi y'impunzi z’Abarundi ya Lusenda

Impunzi z’Abarundi ziri mu Nkambi ya Lusenda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zatewe ubwoba n’imirwano y’inyeshyamba za Mai-Mai n’ingabo za Leta (FARDC). Umuvugizi w’izi mpunzi, Niyibizi Faustin, avuga ko imirwano yabaye mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 3 Ukuboza 2018, mu gasanteri ku bucuruzi ka Mboko, biba ngombwa ko ibikorwa by’ubucuruzi bihagarara […]

Minisitiri w’Intebe yavuze ku kibazo cy’imodoka nyinshi mu mujyi wa Kigali

Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard avuga ko harimo kubakwa imihanda mishya yo kunganira iyari isanzwe mu rwego rwo gushakira umuti  ikibazo cy’ubwinshi bw’imodoka mu Mujyi wa Kigali. Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Ukuboza 2018, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ibikorwa bya Guverinoma mu rwego rwo kubaka no gufata neza […]

Rwamagana : Kiriziya Gaturika yasabwe gufasha Leta guhangana n’ibibazo bibangamiye abaturage

Ku cyumweru tariki ya 2 Ukuboza hatangijwe ibikorwa byo kwitegura Yubile y’imyaka 100 Paruwasi Gaturika ya Rwamagana ishinzwe mu butumwa bwatangiwe muri uwo muhango abakiristu basabwe gufasha Leta kurandura burundu ikibazo cy’inda zitateguwe ziterwa abangavu ndetse n’ibibazo bibangamiye ubuzima bw’abaturage . Umushumba w’Arikidiyoseze ya Kigali akaba n’umushumba wa Diyoseze ya Kibungo, Musenyeri Antoine Kambanda, yasabye […]

Amagambo ya Tom Ndahiro nta mwanya afite muri gahunda zanjye- Ingabire Victoire

Umunyapolitiki Ingabire Umuhoza Victoire atangaza ko ibyo umushakashatsi akaba n’umusesenguzi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Tom Ndahiro amuvugaho nta mwanya bifite muri gahunda z’ibikorwa bye. Mu nyandiko yasohoye mu kinyamakuru ku wa 24 Nzeri 2018, Tom Ndahiro   avuga ko Ingabire Victoire adakwiye kwitwa umunyapolitiki, ko ahubwo  akwiye kwitwa umugore w’ubugome. Mu kiganiro ku murongo wa telefoni […]

T.I n’umugore we ntibakirara ku buriri bumwe

Umuraperi T.I n’umugore we umuraperi  we witwa Tameka Harris bakunze kwita Tiny ntibarara ku buriri bumwe nk’umugore n’umugabo. Tiny yatangarije Hollywoodlfe ko we n’umugabo we babanye neza ariko ko batarara mu nzu imwe. Ati “  Ni byo turi abashakanye kandi tubanye neza. Ntiturara mu nzu imwe. Kamere zacu zirenze kuba twarara mu nzu imwe. Abandi […]

Felix Tshisekedi aratangirira ibikorwa byo kwiyamamaza mu Mujyi wa Goma

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 04 Ukuboza 2018, Felix Tshisekedi, umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe kuwa 23 Ukuboza muri Congo, aratangirira ibikorwa bye byo kwiyamamaza I Goma muri Kivu y’Amajyaruguru nk’uko byatangajwe na Vital Kamerhe, umuyobozi w’ibikorwa byo kwiyamamaza bya perezida w’ishyaka UDPS. Vital Kamerhe, Perezida w’ishyaka UNC (Union pour la Nation Congolaise), yari […]

Tanzania: Impunzi z’Abarundi mu Nkambi ya Nduta zikomeje kwikanga Imbonerakure

Impunzi zo mu nkambi y’impunzi ya Nduta muri Tanzania ziravuga ko zimaze zibona abantu bane bitwaje imbunda muri iyi nkambi iyo ziri mu marondo ya ninjoro yasabwe n’abayobozi b’inkambi kuva uyu mwaka watangira. Aba bantu ngo bagaragaye mu bihe bitandukanye n’iminsi mu byumweru bibiri bishize, muri village ya 19muri zone ya 9, aho impunzi ziba […]

Nyamasheke: Biyemeje guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi batera ibiti by’imbuto ku mashuri

Mu guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi ikigaragara mu bana babo, ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bwafashe ingamba zo gukangurira buri kigo cy’ishuri kugira ibiti by’imbuto zinyuranye ziribwa. Bamwe mu baturage b’aka karere bavuga ko kuba ibiciro by’imbuto bihanitse, ari kimwe mu bishobora gutera igwingira ry’abana babo bato, ubuyobozi bukavuga ko kigiye kubonerwa igisubizo kirambye. Byagarutsweho ubwo kano […]

Diamond yagaragaye bwa mbere mu ruhame n'uwo bagiye kurushinga-Amafoto

Umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania, umaze iminsi avugwaho kuba mu rukundo n’umunyakenyakazi  witwa Tanasha, bombi bagaragaye bwa mbere bari kumwe mu ruhame. Diamond na Tanasha Oketch bagaragaye bari kumwe ubwo uyu mukobwa yajyaga kumwakira mu mpera z’icyumweru gishize ku kibuga cy’indege kitiriwe Kenyatta (Jomo Kenyatta International Airport) i Nairobi muri Kenya, aho uyu muhanzi yari […]

Igisirikare cya Amerika gifite ibirindiro byinshi muri Afurika kurusha ibyo cyemera

Urubuga The Intercept rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iyi week-end rwashyize ku karubanda inyandiko zihishura ibirindiro bya gisirikare iki gihugu gifite muri Afurika, aho zigaragaza ko hari byinshi kurusha ibyo igisirikare cya Amerika cyemera, byiganje mu bice bikunze kurangwamo iterabwoba. Kurwanya iterabwoba ry’abahezanguni b’Abasilamu nibyo shingiro rya AFRICOM ikigo gishinzwe ibikorwa bya […]

Nizeye gukurwaho ibyaha gusa niteguye ibyaba byose- Diane Rwigara

Umunyapolitiki Diane Rwigara avuga ko afite icyizere ko azahanagurwaho ibyaha byose aregwa  gusa akemeza ko yiteguye ibizava mu isomwa ry’urubanza rwe kuwa Kane w’iki cyumweru. Biteganyijwe ko kuwa  6 Ukuboza 2018  Diane Rwigara n’umubyeyi we Adeline Rwigara bazasomerwa imyanzuro n’urukiko rukuru mu Rwanda. Mu rubanza rwabo ruheruka, ubushinjacyaha bwasabiye Diane n’umubyeyi we  igihano cy’imyaka 22 […]

Kinshasa: Ambasade ya Amerika yongeye gufungura imiryango nyuma y’icyumweru ifunze

Nyuma y’icyumweru Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika I Kinshasa ifunze imiryango kubera kwikanga ibitero by’iterabwoba, kuri uyu wa Kabiri, itariki 04 Ukuboza irongera gufungura. Itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa mbere kuri facebook ya ambasade, rivuga ko kuri uyu wa kabiri, ambasade iribuze kongera kwakira abaturage bakeneye serivisi zayo ariko hagendewe kuri rendez-vous. […]