Kuba hakiri abasirimu badafata mituweli bibangamira ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko — RSSB

Ishami ry’ubwisungane mu kwivuza ribarizwa mu kigo cy’ubwiteganyirize RSSB, ritangaza ko ubwitabire bwa mituweli bwari bugeze ku kigero cya 83,4 % tariki ya 30 Ugushyingo turangije. Abafite ubundi bwishingizi bwa Leta nka MMI na RAMA, bagera kuri 7,6%; bose hamwe bakaba 91%. Mu bandi 9% basigaye, ni abafite ubwishingizi bw’ibigo byigenga, ndetse n’abatagira na mba. […]

Cibitoke: Imirambo ya Bane muri 14 biciwe mu Kibira yabonetse

Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo mu binyamakuru hatangajwe ko hari abantu 14 barasiwe mu ishyamba kimeza rya Kibira mu Burundi, ubu biratangazwa ko imirambo ya bane yabonetse. Imirambo ine yari yatangiye kwangirika yatahuwe ku wa Gatatu tariki ya 5 Ukuboza 2018, mu ishyamba rya Rukoko riri ku musozi wa Ruhembe, Komini Bukinanyana, Intara ya Cibitoke […]

Amafoto: Perezida Kagame yakiriye umuyobozi wa Autrichia, Sebastian Kurz

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 06 Ukuboza, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yakiriye umuyobozi mukuru wa Repubulika ya Autrichia, Sebastian Kurz uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe, aho yamubwiye ko ashimishijwe no kumwakira n’abo yazanye nabo mu Rwanda muri uru ruzinduko rwa mbere ruhuriranye n’uko perezida Kurz ari nawe uyoboye E.U muri iki […]

Paul Ince wahoze akinira Man. Utd avuga ko Pogba ari ikigoryi

Umwongereza Paul Emerson Carlyle Ince wahoze akinira ikipe ya Manchester United, avuga ko Paul Pogba ari ikigoryi ashingiye ku bikorwa bye mu kibuga ngo bituma atakaza imipira. Paul Ince w’imyaka w’imyaka 51 y’amavuko, avuga ko umutoza Jose Mourinho atari shyashya ariko na none ko amakosa yose atamushyirwa ku mutwe, agashinja Pogba kutamufasha ahubwo akajya mu […]

Rwamagana: Ruswa ishobora no gutuma abana bagwingira- Umuvunyi Mukuru  

Kuwa Gatatu tariki ya 5 Ukuboza 2018 ku kibuga cya Polisi mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana hatangiwe ubukangurambaga bugamije gushishikariza abagore kurwanya ruswa n’akarengane ku rwego rw’intara z’iburasirazuba, aho mu butumwa Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi yagejeje ku bagore yabasabye kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha bya Ruswa kuko ngo ishobora no […]

Zambia: Perezida Edgar Lungu yemerewe kuzahatanira manda bamwe bafata nk’iya gatatu

Urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga muri Zambia kuri uyu wa gatanu, itariki 06 Ukuboza rwanzuye ko Perezida Edgar Lungu yemerewe kongera kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu 2021, nyuma yo gusanga ataba anyuranyije n’ingingo y’itegeko nshinga yemera manda 2 z’umukuru w’igihugu. Bamwe ariko basanga Perezida Edgar Lungu yaba agiye guhatanira manda ya gatatu. Ni […]

Beni: Inyeshyamba zikomoka muri Uganda zishe abaturage 12

Abantu 12 bishwe ku wa Kane tariki ya 6 Ukuboza 2018, n’ inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda zikaba zikorera ibikorwa bya kinyeshyamba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Aba baturage biciwe mu gace ka Mayangose, kari mu Burasirazuba bw’umujyi wa Beni, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ngo bakaba bicishijwe imihoro ahagana saa moya z’igitondo, […]

Mu cyumweru kimwe, yananiwe kwihanganira ubunini bw’igitsina cy’umugabo asubira iwabo

Aisha Dannupawa wari umaze icyumweru kimwe asezeranye n’umugabo we, Ali Maizinari yananiwe kwihanganira ingano y’igitsina cye afata umwanzuro wo gusubira iwabo. Aisaha na Ali bari bamaranye icyumweru kimwe, bakaba bari batuye mu gace ka Gusau, gaherereye mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Nigeria. Umugore yashimangiye ko nta kindi cyamuvanye mu rugo uretse igitsina cy’umugabo ngo yabonye kirengeje […]

Uganda: Uwahimbaga impushya z’inzira yafatanywe n’ururiho ikirangantego cya kera cy’u Rwanda

Mu gihugu cya Uganda hafashwe umugabo uzira gukora impushya z’inzira (Passports) na visa by’ibihimbano yahaga abanyamahanga barimo Abanyarwanda bajya mu mahanga. Mu byo yasanganywe harimo n’uruhushya rw’abajya mu mahanga rw’u Rwanda ruriho ikirangantego cya mbere y’intambara. “ Turi mu iperereza ku kumenya uko yacuraga izi passports na visas kandi turashaka ko adufasha gufata abandi bakoranaga […]

Nta soni, wowe Nguge y’indaya- Zari atuka uwamushotoye

Umuherwe Zari Hassan yakoze ku gahanga atuka umunyamideli wo muri Tanzania, nyuma y’uko yari azuye akaboze, avuga ko umwana we w’umuhungu, Prince Nillan atari uwa Diamond. Ku wa Kane tariki ya 6 Ukuboza 2018, nibwo Prince Nillan, umwana wa kabiri Zari yabyaranye na Diamond yari yizihije isabukuru ye y’imyaka ibiri y’amavuko. Mu gihe abandi bamwifurizaga […]

Nyamasheke: 70% by'abaturage bazahajwe n'ubukene

Ikigo cy’Igihugu  cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) gitangaza ko Akarere ka Nyamasheke ko mu Ntara y’Iburengerazuba kayoboye utundi turere mu kugira ikigero cy’ubukene kiri hejuru mu Rwanda. Iki kigo kigaragaza ko ubushakashatsi ku bijyanye n’uko ubukene buhagaze cyakoze (EICV 5) bwerekana ko ikigero cy’ubukene mu Karere ka Nyamasheke kiyinga 70% mu mwaka wa 2016 ushyira 2017. […]

RDC: Col Mambweni yatawe muri yombi akekwaho uruhare mu iyicwa ry’impuguke 2 za Loni

Colonel Jean De Dieu Mambweni wo mu gisirikare cya Congo (FARDC) yatawe muri yombi mu rwego rw’iperereza akekwaho uruhare mu iyicwa ry’impuguke za Loni 2 muri Gicurasi 2017 ziciwe muri iki gihugu ziri mu iperereza ku bwicanyi bwo muri Kasai. Itabwa muri yombi rya Col Mambweni utari warigeze ahangayikishwa n’Urukiko rwa gisirikare rije nyuma y’icyegeranyo […]

Gasabo: Mu nzu y’umuturage hafatiwe amabaro 35 y’imyenda ya Caguwa

Mu nzu ya Ufitinema Caesar Jean Claude w’imyaka 34  iri mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo, kuri uyu wa Kane tariki ya 06 Ukuboza 2018 Polisi yahafatiye amabaro 35 y’imyenda ya Caguwa yinjije mu gihugu mu buryo bwa magendu. Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu rivuga ko uriya mucuruzi yari yanyereje umusoro ufite […]

Nkurunziza yasabye Museveni gutumiza inama ku bibazo afitanye n’u Rwanda

Nyuma yo kwanga kwitabira Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu bigize umuryango wa EAC yagombaga guterana kuwa 30 Ugushyingo igasubikwa ku munota wa nyuma ndetse abakuru b’ibihugu bamwe bageze Arusha aho yagombaga kubera, kuri ubu u Burundi burasaba inama idasanzwe y’uyu muryango yo kurangiza umwuka mubi hagti y’iki gihugu n’u Rwanda. Mu ibaruwa Bwiza.com yabashije kubona […]

Ibyaha byashinjwaga Diane Rwigara na nyina ntibyari bisobanutse na gato- Senateri Durbin

Umuyobozi wungirije w’itsinda ry’abademokarate muri Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Dick Durbin avuga ko ashimishijwe n’uko Diane Rwigara na nyina bagizwe abere kubera ko na mbere hose yumvaga ko ibyaha baregwaga byari bidasobanutse. Uyu musenateri mu minsi ishize yari yasabye   Leta y’u Rwanda kurekura Diane Rwigara na nyina umubyara Adeline Rwigara kuko yumva […]

RDC: Abantu 8 biciwe mu mirwano yahuje FARDC n’abantu bitwaje intwaro

Abantu 8 bishwe, abandi benshi barakomereka mu mirwano yahuje kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 05 Ukuboza, ingabo za Congo (FARDC) ndetse n’abantu bitwaje ibirwanisho batabashije kumenyekana muri Teritwari ya Djugu mu Ntara ya Ituri. Amakuru aturuka aha kaba avuga ko urusaku rw’amasasu mu gitondo cyo kuri uyu wa kane rwari rukiri kumvikana mu ku […]

Rubavu/Kanama: Inama yaguye yagaragaje 15 bakekwaho kurya ruswa

Abitabiriye Inama ihuriwemo n’ingeri nyinshi zifite aho zihurira n’imiyoborere  mu murenge wa Kanama, akarere ka Rubavu, bishatsemo abakekwaho kuba urumamfu mu ngano maze 15 bahita bafatwa. Hari hashize imyaka irenga itatu, umuryango urwanya ruswa n’akarengane ‘Transparency International’ ishami ry’u Rwanda, ugaragaza  ko umurenge wa Kanama wamunzwe n’ imikorere ya ruswa. Ibi byahagurukije kuri uyu wa […]