Amateka yaranze imikino yahuje APR FC na Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports yavukiye i Mwima na Mushirarungu mu karere ka Nyanza mu kwaka wa 1964, APR FC ikipe y’ingabo z’igihugu yavukiye ku Murindi wa Byumba mu mwaka wa 1993, umukino w’aya makipe, usanga igihe cyose uba witezwe na benshi. APR FC  ivuka, Rayon sports yari isanzwe itwara ibikombe mu Rwanda, APR FC yaje […]

Perezida Museveni yasabye Perezida Nkurunziza kwemera gushyikirana n’abagerageje kumuhirika

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yasubije Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza amubwira ko akeneye kwicarana ku meza n’abatavuga rumwe na bo bagacira inzira nshya igihugu cyabo. Perezida Pierre Nkurunziza yari yandikiye mugenzi we wa Uganda akaba na Chairman wa EAC ko atazicarana n’abagerageje kumuhirika ku butegetsi mu 2015. Mu ibaruwa yo kumusubiza yamwandikiye Chimpreports yabashije […]

Perezida Kabila yatutse abamushinja kwikubira ibirombe by’amabuye y’agaciro

Perezida Joseph Kabila wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo akaba yitegura kurekura ubutegetsi mu mwaka utaha, yamaganye ibirego by’abashinja umuryango we kwigarurira ibirombe by’amabuye y’agaciro y’igihugu ndetse ntiyatinya kuvuga ko ibyo bavuga ari ubucucu kuko nta bimenyetso bashobora gutanga. Perezida Joseph Kabila yahaye umukoro abo bamushinja we n’umuryango we kungukira akayabo muri ubu bucukuzi bw’amabuye […]

Perezida Kagame agiye kwikurikiranira ikibazo cy’itinda rya Buruse

Perezida Paul Kagame avuga ko agiye kwikurikiranira ikibazo kimaze gushinga umuzi cy’itinda ry’amafaranga ya Buruse agenerwa gufasha abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda. Perezida Kagame yagarutse kuri iki kibazo kuri uyu wa 12 Ukuboza 2018, ubwo yitabiraga ihuriro ry’urubyiruko ryabereye i Rusororo mu karere ka Gasabo, mu cyumba (Intare Conference Arena),  ubwo umwe mu banyeshuri […]

Zari yahishuye urwibutso yasigiwe na nyakwigendera Semwanga

Uwahoze ari umugore wa Diamond Platnumz, Zari Hassan yifurije isabukuru uwo babyaranye abana batatu, Ivan Semwanga avuga ko yumva igihe cyose baba bari kumwe kandi ko yamusigiye urwibutso rw’abana batatu babyaranye. Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Zari yifurije isabukuru umugabo we kuri ubu wakabaye yujuje imyaka 41 y’amavuko. Ati “ Uyu munsi wakabaye wujuje […]

U Rwanda rwasubije iwabo Abarobyi bafatiwe muri Rweru barenze amazi y’u Burundi

Abarundi bane bari baherutse gufatwa n’ingabo z’u Rwanda zirwanira mu mazi zarenze amazi y’u Burundi mu Kiyaga cya Rweru, kuri uyu wa Mbere, itariki 10 Ukuboza basubijwe mu gihugu cyabo bari kumwe n’abandi Barundi bafatiwe mu Rwanda mbere y’aba. Aba Barundi uko ari bane bafatiwe mu Kiyaga cya Rweru binjiye mu mazi y’u Rwanda bashyikirijwe […]

Byose  byatangijwe na Nduhungirehe- Umuvugizi wa Minisitiri Sisulu

Umuvugizi wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Ndibhuwo Mabaya avuga ko kuvuga ko u Rwanda rwatutse minisitiri Nonceba Lindiwe Sisulu byatewe ahanini n’Umunyamabaganga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe. Mu minsi ibiri ishize ikinyamakuru Maverick.co.za  cyatangaje inkuru kivuga ko hajemo agatotsi bitewe n’ikinyamakuru cyo mu Rwanda cyitwa Rushyashya cyanditse inkuru kuri […]

Byinshi wamenya kuri Twagirayezu Wenceslas, n’uruhare ashinjwa kugira muri jenoside

Umunyarwanda Twagirayezu Wenceslas yagejejwe mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa 11 Ukuboza 2018, yakirwa n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe iperereza (RIB), Leta ya Danemark ikaba imwohereje mu Rwanda aho agiye gukurikiranwa n’inkiko ku cyaha cya Jenoside ashinjwa kuba yarakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, bugaragaza ko Twagirayezu ari mwene Semugeshi Nasson na Ntawukazi Rose, wavutse mu 1967 […]

Mu basaga 600.000 barwaye hepatit c mu Rwanda, 700 gusa ni bo bamaze gufata imiti

Nyuma y’aho Ministeri y’ubuzima itangarije ko ubushakashatsi yakoze ku ndwara ya Hepatite C mu Rwanda, bwagaragaje ko 5% by’abaturage basaga ibihumbi 600.000 barwaye iyi ndwara,  abagera kuri 700 gusa ni bo bamaze gufata imiti yayo. Ubushakashatsi bwa Minisiteri y’ubuzima bugaragaza ko imibare y’abanduye iyi ndwara mu Rwanda igenda izamuka uko bwije nuko bukeye, kuko ubwari […]

Ese ujya urota ukora imibonano mpuzabitsina? Iyo ukangutse ubyitwaramo ute?

Kurota ni ibisanzwe ku kiremwa cyose, ariko hari inzozi urota bwacya ukibaza impamvu yazo bikakuyobera. Benshi iyo barota bakora imibonano mpuzabitsina, iyo bageze aho bumva biryoshye cyane bahita bakanguka, rimwe na rimwe akifuza kongera gusinzira ngo asubire muri ubwo buryohe bikanga. Igitabo LOVE SPELLS cyanditswe na Marianne Vicelich kivuga ko ushobora kurota ukora imibonano mpuzabitsina […]

Kigali: Impunzi z’Abarundi zibutse ubwicanyi bwabereye I Bujumbura kuwa 11 na 12 Ukuboza 2015

Impunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda guhera kuri uyu wa  Mbere ushize11 Ukuboza zatangiye igikorwa cyo kwibuka ubwicanyi bwabereye I Bujumbura kuwa 11 no kuwa 12 Ukuboza 2015. Ni muri urwo rwego izi mpunzi zateguye ibikorwa bitandukanye bya siporo nk’imikino y’umupira w’amaguru yahuje impunzi zo mu turere dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali. Nk’uko bitangazwa na komite yateguye […]

Kenya: Umugabo yarongoreye rimwe abagore babiri- AMAFOTO

Umugabo utatangajwe amazina w’i Kisaju, mu gace ka Kajiado, muri Kenya, yasezeranye n’abagore babiri umunsi umwe, kubana nabo akaramata. Mu ikositimu y’ubururu, ishati y’umwe n’inkweto, uyu mugabaro yari hagati y’abagore babiri, nabo bambaye amavara yera, imbere yabo hari abana b’ibitsina byombi babambariye. Nk’uko ikinyamakuru Tuko cyo muri Kenya kibitangaza, ngo ubu bukwe bwatangaje benshi ndetse […]

RDC: Umukandida Fayulu n’abayoboke be bahuriye n’akaga i Lubumbashi

Igipolisi cya Congo kuri uyu wa Kabiri, itariki 11 Ukuboza cyatatanyije abayoboke b’ihuriro Lamuka bari bagiye kwakira umukandida Martin Fayulu I Lubumbashi, aho uyu mukandida yagombaga kwiyamamariza muri uyu murwa mukuru wa Haut-Katanga. Abagera kuri babiri bishwe abandi basaga 40 barakomereka. Ababonye uko ibintu byagenze babwiye Radio Okapi dukesha iyi nkuru ko inzira Martin Fayulu […]

Brazil: Abantu bane biciwe mu kiliziya barashwe

Umuntu yitwaje imbunda mu gihugu cya Brazil kuri uyu wa kabiri, itariki 11 Ukuboza yarasiye abantu muri Cathedral y’i Campinas, yica abantu bane akomeretsa abandi bane imbere yuko yiyica. Abayobozi b’iyi cathedral kimwe n’igipolisi bose bavuga ko batazi imyirondoro y’uyu mugabo warashe ndetse nicyamuteye gukora ubu bwicanyi. Umujyi wa Campinas muri Brazil uherereye mu bilometero […]

Umushinga wa gari ya moshi hagati y’u Rwanda na Tanzania  wigijwe inyuma

Umushinga wa gariyamoshi hagati y’u Rwanda na Tanzania wabaye usubitswe mu gihe gito  bitewe n’amikoro yabaye iyanga ndetse  n’imyiteguro idashamaje. Iki ni icyemezo cyafatiwe mu nama ya kane yo ku wa Kane w’icyumweru gishize  yigaga ku ishyirwa mu bikorwa  ry’umushinga wa gari ya moshi yahuje Minisitiri w’Ibikorwa remezo w’u Rwanda, Gatete Claver na mugenzi we […]

Rusizi: Barasaba ko kurwanya ruswa n’akarengane byakwigishwa nk’isomo mu mashuri

Bamwe mu baturage b’akarere ka Rusizi bavuga ko mu rwego rwo guca burundu ruswa n’akarengane, byaba byiza byigishijwe uhereye mu bana bato bo mu mashuri abanza, bakabyiga nk’isomo. Uretse kumenyesha abaturage itegeko rishya rijyanye no kurwanya ruswa n’akarengane banamenye uburenganzira bwabo, hateguwe umukino w’umupira w’amaguru mu mirenge yose, urubyiruko rwitabira ku bwinshi runahabwa izi nyigisho. Iki […]