Miss Rwanda2019: Reba amafoto y'abakobwa babimburiye abandi mu ijonjora

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Ukuboza 2018, nibwo hatangijwe amajonjora y’abari bazitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2019; iki gikorwa kikaba cyatangiriye  mu Ntara y’Amajyaruguru, mu Mujyi wa Musanze, hatorwa abakobwa bazahagararira iyi Ntara. Abashinzwe ibikorwa by’ibarura no kwakira imyirondoro muri Miss Rwanda batangaje ko Intara y’Amajyaruguru yatangiriyemo ijonjora rya Miss Rwanda 2019 ryiyandikishirijemo abakobwa […]

Madamu Jeannette Kagame yahaye impanuro abahanzi Nyarwanda

Umufasha w’umukuru w’igihugu, Madamu Jeannette Kagame aributsa abahanzi nyarwanda ko Ubuhanzi bakora bukwiye kurenga ibyo kwinezeza no gushimisha ababakurikira, bagatangira gutekereza imirimo baha abandi bahereye mu bikorwa by’ubuhanzi. Izi mpanuro Madamu Jeannette Kagame yazibahaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Ukuboza 2018, ubwo yitabiraga ihuriro ry’abahanzi n’ibirori byo gusoza amarushanwa ya ‘Art Rwanda-Ubuhanzi, icyiciro […]

Utunyamasyo twariye umunyenga ku mugongo w’Imvubu- REBA AMAFOTO

Gafotozi Simon Smith w’imyaka 35 y’amavuko yatunguwe no kubona utunyamasyo turenga 30 turi ku mugongo w’Imvubu irimo koga mu mazi natwo tuyiryaho umunyenga. Simon yafotoye izi nyamaswa zo mu mazi, ubwo yari  muri Afurika y’Epfo  yasuye pariki ‘Kruger National Park’ muri Kanama uyu mwaka. Akomeza avuga ko imvubu itigeze igaragara nk’iyabangamiwe n’aba yise abagenzi ngo […]

Uganda: Umwe mu bashinzwe kurinda umukuru w’igihugu yakatiwe igihano cy’urupfu

Umwe mu basirikare babarizwa mu mutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu muri Uganda (SFC) ndetse n’ushinzwe umutekano w’umusivili kuri uyu wa Gatanu, itariki 14 Ukuboza bakatiwe igihano cy’urupfu bazira kwica umukozi wa Mobile Money mu myaka isaga 2 ishize. Corporal Benson Opio na Santo Okot, umusekirite wakoreraga ikigo cya Group 4 Security, bamenyeshejwe urubarindiriye ubwo bagezwaga […]

Perezida Kagame avuga ko atabonye ibyo Afurika y’Epfo yise ibitutsi kuri yo

Perezida Paul Kagame avuga ko  Leta ya Afurika y’Epfo itigeze imwereka ibyo yise ko ari ibitutsi kuri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wayo, Nonceba Lindiwe Sisulu. Ibi yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yasojwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Ugushyingo 2018 muri Kigali Convention Centre. Perezida Kagame  avuga ko nyuma y’aho Minisitiri Lindiwe […]

Amajyaruguru: Ubuyobozi bwiyemeje gukurikirana abibye Sacco asaga miliyoni 200

“Ntabwo nk’Abayobozi dushobora kwemera ko amafaranga y’abaturage ahera burundu, tugomba, byanze bikunze, kugaruza izo nguzanyo zatanzwe na SACCOs zitishyurwa”, ibi ni ibyagarutsweho na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney, kuwa Gatatu tariki ya 12 Ukuboza 2018 mu nama yamuhuje n’Abacungamutungo ba SACCOs zo mu Mirenge 89 igize Intara y’Amajyaruguru. Iyi nama yari igamije […]

Perezida Nkurunziza yongeye gusaba Abarundi baturiye umupaka w’u Rwanda kurikanura

Perezida Nkurunziza w’u Burundi ashimangira ko hagati y’igihugu cye n’u Rwanda hari umwuka mubi ndetse akanasaba abaturage be bari hafi y’umupaka guhora barikanuye. Ku wa Kabiri w’iki Cyumweru, ubwo Perezida Nkurunziza yagiranaga inama n’abayobozi bose b’Intara zigize igihugu mu Ntara ya Muramvya, muri Komini Bukeye, yasabye abayobozi b’izihana imbibi n’u Rwanda kurikanura. Intara eshanu z’u […]

Rusizi/Bugarama: Ubuke bw’ibyumba by’amashuri, imbogamizi ku myigire y’abana

Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye yo mu murenge wa Bugarama, mu karere ka Rusizi kimwe n’ababyeyi babo, baravuga ko ubucukike bukabije bw’abana mu ishuri bukiri imbogamizi ku ireme ry’uburezi. Bavuga ko akarere bagerageza kongera ibi byumba ngo bigabanye ubu bucukike ariko ugasanga ari nk’igitonyanga mu nyanja ugereranije n’ikibazo gihari. Irakoze Christophe wiga mu mwaka […]

Ibintu bizakwereka ko ufite umukunzi utakwitayeho

Abantu babiri iyo bakundana buri umwe yita ku byo mugenzi we akunda kabone n’iyo we yaba atabikunda. Ibi bishimangirwa n’uko umwe yishyira mu mwanya w’undi kugira ngo abyumve neza. Iyo umwe arebye ibyo ashaka akumva ko ari byo byashyirwa imbere, ibi byitwa ukwikunda (selfishness). Ashaka ko ibyo ashaka ari byo byahabwa umwanya. Umuntu wikunda gusa […]

RDC: Mende arashinja umukandida Fayulu gushaka kuzahungabanya amatora

Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Lambert Mende, ari nawe uyoboye itsinda ry’itumanaho mu bikorwa byo kwamamaza umukandida Emmanuel Shadary, kuri uyu wa gatanu, itariki 14 Ukuboza mu kiganiro n’itangazamakuru yagarutse ku mvururu zavutse mu kwiyamamaza I kalemie, Lubumbashi ndetse n’I Kinshasa kuwa Kane, aho ububiko bwa Komisiyo y’igihugu y’amatora bwafashwe n’inkongi y’umuriro. Nubwo atashinjije umukandida […]

Cibitoke: Imbonerakure yishe umugore wayo wari utwite

Ahitwa Bukinanyana mu Ntara ya Cibitoke mu gihugu cy’u Burundi umugabo bivugwa ko abarizwa mu rubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD, ruzwi nk’Imbonerakure, kuwa 12 Ukuboza yishe umugore we wari utwite. Uwishwe ni Claudette Kwizera mu gihe umugabo we wamwishe yitwa Justin Ntamakuriro w’Imbonerakure nk’uko SosMedias dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga. Nk’uko bitangazwa n’igipolisi, ngo […]

Umushoferi yafashwe agerageza guha ruswa umupolisi

Umushoferi wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Fuso RAD 749 Q yafashwe agerageza guha ruswa y’ibihumbi cumi na bitanu (15,000FRW) umupolisi ubwo yamuhagarikaga akamusangana amakosa atandukanye. Kuri uyu wa 13 Ukuboza 2018, nibwo Bimenyimana  Jean Damascene w’imyaka 31 y’amavuko wavaga mu mujyi wa Kigali yerekeza mu karere ka Nyaruguru yafatiwe mu murenge wa Busasamana […]

Afurika yaba igiye kuba isibaniro ry’intambara y’ubutita hagati y’ibihangange ku Isi

Umwarimu muri Kaminuza ya George Washington arasanga Afurika ishobora kuba igiye kuba isibaniro ry’intambara y’ubutita hagati y’ibihugu byy’ibihangange ku Isi nka Amerika, u Bushinwa n’u Burusiya. Perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko inyungu z’igihugu, zaba iza politiki, umutekano cyangwa mu bukungu, zigomba kuza mbere muri gahunda y’ubutwererane n’umugabane w’Afurika. Abenshi mu bakurikiranira […]