Ntibisanzwe: Abana b’Abashumba mu matorero yose ya Gikristo bateguriwe igiterane giteye amatsiko

Mu muryango mugari w’Agakiza harategurwa igiterane kidasanzwe kizitabirwa by’umwihariko n’abana bavuka mu ngo z’Abakozi b’Imana « Abapasitori ; Abarevera ; Ababishop na ba Apotre » hatitawe ku itorero (idini) iryo ari ryo ryose. Kizaba kuwa 23 Ukwakira 2018, kuri SOLACE Ministries Kacyiru kuva isaa Munani z’amanywa (14h00). Kwinjira muri iki giterane ni Ubuntu. Iri tsinda ririmo gutegura iki giterane, abenshi […]

Se wa Diamond aramutakambira ngo azamutumire mu bukwe bwe

Mu gihe Diamond atangaza ko azarongora mu ntangiriro z’umwaka utaha, se aramutakambira kugira ngo nawe azatahe ubwo bukwe. Abdul Juma, ubyara icyamamare muri muzika, Diamond Platnumz, avuga ko mu gihe azaba atatashye ubukwe bw’umuhungu we, bizamutera agahinda. Aganira na ShowbizXtra, Juma yagize ati “Ndamusaba kutazanyirengagiza kuri uwo munsi, kuko mu gihe yaba atantumiye nzasigara numva […]

Gen Kayihura azihunza Umujyi wa Kampala mu  minsi mikuru

Uwahoze ari Umuyobozi w’Igipolisi cya Uganda, Gen. Kale Kayihura arateganya kuva mu Mujyi wa Kampala akerekeza ku ivuko mu Karere ka Kisoro muri iki gihe cy’iminsi mikuru ya Noheli n’ubunani. Umwe mu bantu bahafi n’uyu mujenerali w’inyenyeri enye yatangarije The New Vision ko  Kayihura ateganya kuzajya kwiyakirira mu Karere ka Kisoro mu rwego rwo kwifatanya […]

Champions League: Dore uko amakipe azacakirana muri 1/8

Amakipe 16 niyo asigaye mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo (Champions League), mu gihe rizaba rikomeza muri kimwe cy’umunani, amakipe amwe n’amwe yatangiye kwibona hanze y’ikibuga bitewe n’amakipe akomeye yatomboye. Amakipe benshi bagiye bagarukaho ko ashobora guhita yisanga inyuma y’ikibuga, ni nk’ikipe ya Manchester United yatomboye Paris Saint Germain; n’ikipe ya Liverpool yatomboye Bayern […]

Rusizi/Nzahaha: Ababyeyi barasabwa kurushaho kwita ku mirire y’abana babo

Ababyeyi bo mu tugari twa Kigenge na Rebero  mu murenge wa Nzahaha, mu karere ka Rusizi bafashwa n’umushinga RW 0399 w’itorero ADEPR paruwasi ya Nzahaha, barasabwa kurushaho kwita ku mirire y’abana babo. Umushinga ‘RW 0399’ na wo uterwa inkunga na ‘Compassion international’; ukaba usaba ababyeyi kwita ku mirire y’abana babo mu gihe usanga bamwe bafite […]

Dr. Rudasingwa avuga ko Museveni adaha agaciro uruhare  CNDD-FDD  yagize mu kuzahura u Burundi

Umunyarwanda uba mu buhungiro, Dr Theogene Rudasingwa avuga ko ibaruwa Perezida Museveni yandikiye mugenzi we, Pierre Nkurunziza itagaragaza uruhare rw’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, CNDD-FDD  mu kuba ryarabashije gutuma habaho ibiganiro byatumye u Burundi bwongera gutekana. Mu ibaruwa ndende  Bwiza.Com yateyeho  akajisho,  Dr. Rudasingwa yatangiye anenga Perezida Museveni kuba  ibikubiye  mabaruwa yagiye yohererezanya  na […]

IGP Dan Munyuza yahaye impanuro abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza arasaba itsinda ry’abapolisi 280 bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrika, kuzarangwa no kubaha abaturage bazaba bagiye kubungabungira umutekano. Ni impanuro yabahaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Ukuboza 2018, ku kicaro cya Polisi y’u Rwanda kiri ku Kacyiru, mu Mujyi wa Kigali. Ni itsinda ry’abapolisi […]

Ubwoba ni bwose ku Barundi baturiye umupaka w’u Rwanda

Mu gihe umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi utifashe neza muri iki gihe, bamwe mu baturage b’Abarundi baturiye umupaka ugabanya ibi bihugu byombi, bavuga ko bahorana ubwoba. Abaturage bo muri Komini Kabarore, mu Ntara ya Kayanza ikora ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi, batangaza ko buri gihe bahorana ubwoba, bakeka ko bagirirwa nabi. Uyu yagize […]

RDC: Igitero cyagabwe ahabitse imashini zizifashishwa mu matora

Ingabo za Congo (FARDC) zifatanyije na polisi baburijemo igitero cyagabwe n’abitwaje intwaro ku bubiko bwa Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Amatora (CENI) muri Teritwari ya Beni, muri Kivu y’Amajyaruguru. Umuvugizi wa Operasiyo Sokolo1 muri FARDC, Capt. Mak Hazukay, yatangaje ko iki gitero cyagabwe n’abantu bari bitwaje intwaro, mu gitondo cyo ku wa 16 Ukuboza 2018, hagacyekwa inyeshyamba […]

Bobi Wine  arahigwa bukware mu Mujyi wa Jinja

Polisi ya Uganda irahiga Umudepite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine mu Mujyi wa Jinja aho uyu mugabo yihishe amasaha atari make kuva ku Cyumweru. Abintujije ku mbuga nkoranyambaga Bobi Wine yatangaje ko Polisi imuhiga bikomeye nyuma y’aho yari yateguye igitaramo muri Jinja we n’abandi bahanzi bakizamuka bo muri ako gace. Ati “ Umujyi wose […]

Nyamasheke/Rangiro: Bavuga ko inzara ibugarije bayiterwa n’isuri

Abaturage b’akagari ka Banda mu murenge wa Rangiro kimwe n’ako bihana imbibi ka Mutongo mu murenge wa Cyato mu karere ka Nyamasheke bavuga ko  bahangayikishijwe n’ikibazo cy’isuri ikomeje kubahombya. Ubwo bari  mu gikorwa cyo gutera ibiti bivangwa n’imyaka, bahawe n’umushinga ‘Kageno Rwanda’ ufasha mu kuzamura imibereho y’abaturage b’iki gice kiri ahitaruye utundi muri aka karere, […]

Umuvugizi wa FDLR yafashwe na FARDC

Umuvugizi w’inyeshyamba za FDLR,  LaForge Fils Bazeye, yafatiwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier, abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, avuga ko Fils Bazeye yafashwe n’igisirikare cya Congo (FARDC) by’umwihariko ngo akaba ashobora koherezwa mu Rwanda. Yagize ati “…. Uyu munsi yafashwe n’ingabo […]