Uko byifashe i Nyamagabe nyuma y’igitero cyahitanye bane, kigasiga inkomere

Nyuma  y’aho abantu bataramenyekana bagabye igitero mu Murenge wa Kitabi i Nyamagabe bagatwika  imodoka eshatu, bakica abantu babiri bagasiga inkomere umunani nyuma ebyiri muri zo zikaza gupfa; kuva kuwa Mbere w’iki cyumweru imodoka zitwara abagenzi ziragenda muri aka gace nta kibazo bitandukanye n’umunsi wabanje. Umunyamakuru wa VOA uri muri aka gace avuga ko imodoka ziva […]

RDC: Ku munsi w’amatora imipaka yo ku butaka izaba ifunze kugeza arangiye

Nyuma y’icyumweru cy’ibikorwa byo kwiyamamaza byaranzwe n’ubugizi bwa nabi bwanaguyemo abantu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Mbere, itariki 17 Ukuboza, minisiteri y’umutekano yatangaje imirongo migari y’umutekano iteganyijwe ku munsi w’amatora y’umukuru w’igihugu, abadepite n’ay’abayobozi b’intara ateganyijwe kuwa 23 Ukuboza. Mu ngamba zafashwe harimo gufunga imipaka yo ku butaka no kongera abasirikare […]

Manchester United yamaze kwereka umuryango umutoza Jose Mourinho

Ikipe ya Manchester United ykwirukana uwari umutoza wayo, Umunya-Portugal Jose Mourinho, aho ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangaje ko iki cyemezo gihita gitangira kubahirizwa ndetse bumushimira imirimo yakoze bunamwifuriza ibyiza ahazaza. Biteganyijwe ko umutoza usimbura Mourinho azita ku ikipe kugeza mu mpera z’iyi season, mu gihe hagishakishwa umutoza wuzuye uzasimusimbura. Ikinyamakuru Sky Sports News kiravuga ko umutoza […]

Ihungabana riri ku rugero rwo hejuru mu barokotse rikeneye kuvugutirwa umuti byihuse – CNLG

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean-Damascène yavuze ko ihungabana mubacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi riri ku kigero cyo hejuru, akaba ari ikibazo gikeneye kuvugutirwa umuti kandi vuba. Ibi yabivugiye mu  nama ngishwanama ya CNLG yateranye kuwa 14 Ukuboza 2018, igateranira mu nama ya 16 y’igihugu y’umushyikirano, yabereye I […]

Intego duhuriyeho ni ukugera ku mibanire mishya hagati y’u Burayi na Afurika nk’uko yakagombye —  Kagame

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, akaba na Chairman wa Afurika Yunze Ubumwe, kuri ubu uri I Vienne muri Autriche aho yitabiriye inama ihuza u Burayi na Afurika, yatangaje ko intego ihuriweho ari ukugera ku mibanire mishya hagati y’u Burayi na Afurika nk’uko yakagombye kumera. Muri iki gitondo cyo kuwa 18 Ukuboza Perezida Kagame akaba yafatanyije […]

Perezida Nkurunziza ugwije imidari ikomeye, yifurijwe isabukuru nziza

Uyu munsi tariki ya 18 Ukuboza (Kigarama) 2018, nibwo Petero Nkurunziza, Perezida wa Repubulika y’u Burundi yujuje imyaka 55 amaze avutse. Abarundi n’abandi banyuranye, bazindutse bamwifuriza isabukuru mpire y’imyaka 55 amaze avutse.   Perezida Petero Nkurunziza yavutse kuwa 18 /12/1963. Yahoze ari Umuyobozi w’Umugambwe CNN-FDD Mbere yo kuba Perezida w’u Burundi. Yabaye kandi Minisitiri w’imiyoborere […]

Usibye u Bushinwa igisirikare cy’u Rwanda nicyo gitunze missiles zishwanyaguza ibifaru

Igisirikare cy’u Rwanda, RDF, cyabaye igisirikare cya mbere cy’abanyamahanga gitunze ibisasu bya missiles byakorewe mu Bushinwa bizwi nka Red Arrow bifite ubushobozi bwo gusenya ibimodoka by’intambara by’imitamenwa bizwi nka tanks cyangwa chars blindés mu Gifaransa. Kuwa kabiri ushize, ku munsi wa nyuma y’imyitozo ngarukamwaka yaberaga i Gabiro, nibwo igisirikare cy’u Rwanda kerekanye bwa mbere intwaro […]

Diamond na Tanasha bateje urujijo habura igihe gito ngo bakore ubukwe

Umuhanzi Diamond Platnumz uri mu munyenga w’urukundo na  Tanasha Donna yafashe umwanzuro wo gusiba buri foto imuhuza nuyu Tanasha bamaranye igihe gito bacuditse biteza urujijo. Nyuma yaho ibi bibaye Tanasha yahise ajya kuri Instagram ye asomabura impamvu yafashe uwo mwanzuro ndetse akuraho urujijo kubabifashe nk’ikimenyetso cyo gutandukana kwabo. Tanasha Donna yagize ati “D nanjye twafashe […]

Meddy yaba yavuye  ku izima nyuma yo kuburirwa ko azicwa najya mu Burundi

Hakomeje  kwibazwa niba Umuhanzi Meddy yaravuye ku izima agasubika ibitaramo bibiri yateganyaga gukorera mu Mujyi wa Bujumbura nyuma yo kuburirwa ko najyayo azicwa. Abinyujije kuri  Facebook uwitwa Gatoto Eddy Mathias yanditse muri groupe yitwa Humura Burundi avuga ko igihe  Meddy yaba akandagiye mu Burundi bitazamugwa neza ndetse bakomeza bavuga ko azaba aje kubateza ubukene nubwo […]

RDC: FDLR yihimuye kuri FARDC yicamo babiri nyuma yo gufata abayobozi bayo

Abasirikare babiri ba Repubulika iiharanira Demokarasi ya Congo baguye mu mirwano yabahuje n’inyeshyamba z’Abanyarwanda zo mu mutwe wa FDLR nyuma y’aho babiri mu bayobozi bayo baterewe muri yombi ku mupaka wa Congo na Uganda nk’uko byatangajwe kuri uyu wa mbere, iitariki 17 Ukuboza n’umuvugizi w’igisirikare. Amakuru dukesha AFP aravuga ko ingabo za Congo zahanganye na […]

U Burundi na Congo ku rutonde rw’ibihugu byahagarikiwe inkunga na Amerika

Leta Zunze za Amerika zafashe ingamba nshya mu bijyanye n’inkunga cyajyaga kigenera ibihugu bitandukanye biri mu nzira y’amajyambere, aho itangazo ryashyizwe ahagaragara na Perezida Donald Trump ryagaragaje urutonde rw’ibihugu bitazongera guhabwa iyi mfashanyo birimo n’u Burundi. Iryo tangazo rikaba rivuga ko ibihugu by’u Burundi, Belarus, Belize, Bolivia, Burmanie, u Bushinwa, Comores, Repubulika iharanira Demokarasi ya […]

Ubushotoranyi burakomeje- Amb. Nduhungirehe avuga ku bateye Nyamagabe nyuma bagahungira mu Burundi

Umunyamabaga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe atangaza ko icyo yise ubushotoranyi bukomeje nyuma y’aho bitangajwe ko ingabo z’igihugu cye  zakurikiranye   abagabye igitero mu Karere ka Nyamagabe zikicamo batatu abandi bagahungira mu gihugu cy’u Burundi. Ni nyuma y’aho kandi Igipolisi cy’u Rwanda muri Nyakanga 2018 cyatangaje  ko abateye mu Karere ka […]

Nyuma ya UNICEF, Nigeria irashinja na Amnesty International gukorana na Boko Haram

Igihugu cya Nigeria gikomeje gushinja imiryango mpuzamahanga itandukanye gushyigikira no gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram umaze igihe ukora ibikorwa by’iterabwoba bitandukanye muri iki gihugu ndetse no mu biihugu by’ibituranyi nka Cameroun na Niger. Kuri iyi nshuro, iki gihugu cya Nigeria gihangayikishijwe n’ibikorwa by’umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International nk’uko byatangajwe kuri uyu […]

Batatu mu bagabye igitero i Nyamagabe bishwe n’ingabo z’u Rwanda

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zemeza ko zishe batatu mu bantu bitwaje intwaro bagabye igitero  mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe. Aba bantu bataramenyekana bishe  abantu babiri  abandi umunani bagakomereka nk’uko inzego z’umutekano z’u Rwanda zabyemeje. Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ingabo, ivuga ko RDF yakurikiranye   abo bagizi ba nabi zikicamo batatu abandi bagahungira […]

Iburasirazuba: Hamenwe litiro zirenga 1000 z’inzoga zitemewe

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage yafashe litiro 1095 z’inzoga zitujuje ubuziranenge zimenerwa mu ruhame aho abaturage bongeye kwibutswa ingaruka zo kunywa bene izo nzoga, basabwa kuzirwanya batanga amakuru y’aho zikorerwa. Izi nzoga zizwi nka muriture zafatiwe mu turere twa Rwamagana na Kirehe two mu Ntara y’Iburusirazuba kuwa 16 Ukoboza 2018. Umuvugizi wa Polisi mu […]