Diamond na Tanasha bateje urujijo habura igihe gito ngo bakore ubukwe

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Diamond Platnumz uri mu munyenga w’urukundo na  Tanasha Donna yafashe umwanzuro wo gusiba buri foto imuhuza nuyu Tanasha bamaranye igihe gito bacuditse biteza urujijo.

Nyuma yaho ibi bibaye Tanasha yahise ajya kuri Instagram ye asomabura impamvu yafashe uwo mwanzuro ndetse akuraho urujijo kubabifashe nk’ikimenyetso cyo gutandukana kwabo.

Tanasha Donna yagize ati “D nanjye twafashe umwanzuro wo kugumisha urukundo rwacu mu buzima bwacu bwite tukaba tubukuye ku mbuga nkoranyambaga… Tukihugiraho, tugahugira ku byishimo byacu, tugahugira ku hazaza hacu. Mu gihe gikwiye tuzongera tubishyire ku mugaragaro na none.”

Uyu  mukobwa w’ikimero nkuko Diamond ahora abigarukaho asanzwe ari umunyamakuru ukomeye kuri NRG Radio yo muri Kenya bakaba bitegura kurushinga mu ntangiriro z’umwaka wa 2019.

dddd
Imwe mu mafoto yagaragaye kuri Instagram yabo mbere yo gusibwa
post
Ubutumwa yageneye abamukurikira busobanura impamvu basibye amafoto yose

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *