Ngororero: Itorero ryo ku mudugudu ryitezweho kuba igisubizo ku bibazo bibangamiye abaturage
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nyange mu karere ka Ngororero bavuga ko itorero ryo ku mudugudu ryatangijwe muri uku kwezi k’Ukuboza, baryitezeho kuzacyemura ibibazo bibugarije cyane cyane ngo ryibanda mu gucyemura ikibazo cy’amakimbirane yo mu ngo ndetse ngo hanubakirwa inzu zo kubamo n’ubwiherero ku batabifite batishoboye. Akimana Francine utuye mu kagari ka Gaseke […]
Nyamasheke: Abashoramari bavuga ko ‘Made in Rwanda’ igifite byinshi biyikoma mu nkokora
Ikibazo cy’igishoro kidahagije n’ibikoresho bidafite imbaraga zo kubyaza umusaruro ufatika ibikorerwa mu karere ka Nyamasheke, ni bimwe mu bikibera imbogamizi abagerageza kwihangira imirimo muri aka karere. Mu byifuzo byabo, bagasaba ubuyobozi bw’akarere n’ubw’abikorera ku giti cyabo mu karere kurushaho kubegera no kumva ibi bibazo byose ngo barebe ko byabonerwa umuti ibihakorerwa bikagera ku rwego mpuzamahanga. […]
Igisirikare cy’u Burundi gishimangira ko nta bwoba gifitiye ibyaba bitegurwa n’icy’u Rwanda
Umuvugizi w’Ingabo z’u Burundi, Col. Floribert Biyereke avuga ko nta bwoba igisirikare cy’igihugu cyabo gifite mu gihe hari amakuru agera mu matwi y’abaturage ko icy’u Rwanda cyaba cyiteguye intambara. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 15 Ukuboza 2018, umunyamakuru yabajije umuvugizi wa Leta y’u Burundi, Prosper Ntahorwamiye icyo bwo bwaba buteganya mu gihe hari amakuru avuga […]
Amatora ya Perezida muri Congo yigijwe inyuma
Komisiyo ishinzwe amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CENI) yatangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Ukuboza 2018, ko amatora y’umukuru w’igihugu yari ateganyije ku wa 23 uku kwezi yigijwe inyuma ho icyumweru, akazaba kuri 30 Ukuboza 2018. Umukandida Perezida Theodore Ngoy yavuze ko Komisiyo ishinzwe amatora yababwiye ko amatora atazabera igihe cyari […]
Kamonyi: Abakora muri VUP barinubira uburyo bubi bahembwamo
Abaturage bahawe akazi muri VUP bavuga ko nubwo bahembwa amafaranga make ngo nayo batajya bayabonera igihe cyangwa ngo bayahabwe yuzuye. Aba baturage bagejeje iki kibazo cyabo kuri Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof .Shyaka Anastase ubwo yasuraga imirenge ya Nyamiyaga na Mugina muri aka karere ku wa kabiri tariki 18 Ukuboza 2018, bavuga ko bahawe akazi muri […]
Umuhanzi Cindy Sanyu avuga ko atajya yikoza agakingirizo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina
Umuhanzikazi Cindy Sanyu wo muri Uganda avuga ko atajya akozwa ibyo gukoresha agakingirizo mu gihe akora imibonano mpuzabitsina. Mu kiganiro yagiranye na Galaxy FM, Sanyu yavuze ko abagabo bose bagiye baryamana nta numwe bigeze bakoresha agakingirizo, by’umwihariko ko atagakunda. Yagize ati “Ntabwo ndi umuntu w’agakingirizo, by’umwihariko iyo ndi mu rukundo n’umuntu kandi numva mukunze cyane, […]
Perezida Kagame yahawe imfunguzo z’umujyi wa Abidjan nk’umuturage wawo w’icyubahiro
Nyuma y’aho Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bambikiwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu imidali y’ikirenga na Perezida Alassane Ouattara wa Cote d’Ivoire, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, itariki 20 Ukuboza, ku biro by’Akarere kigenga ka Abidjan (Autonomous District), Perezida Kagame yahawe imfunguzo z’umujyi na Guverineri mu rwego […]
Umuvugizi wa FDLR yafashwe avuye i Kampala guhura n’abashaka gutera u Rwanda
Nyuma y’ifatwa rya LaForge Fils Bazeye wari Umuvugizi wa FDLR n’ushinzwe iperereza muri uyu mutwe, Lt-Col. Abega, bitangazwa ko bari bavuye i Kampala muri Uganda guhura n’abandi bayobozi batandukanye barimo abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda. Aba bayobozi muri FDLR bafashwe n’ingabo za Congo Kinshasa (FARDC) ku wa Gatandatu tariki ya 15 Ukuboza 2018, i […]
Igifungo cy’imyaka 5 nicyo gihano gikuru mu byahawe abagerageje kwiba ACCESS Bank
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo abashatse kwiba ACCESS Bank bakoresheje ikoranabuhanga. Ubushinjacyaha kandi bwari bunabakurikiranyeho ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi bagambiriye kugirira nabi abantu cyangwa ibyabo,icyaha cyo gutwara ibintu biri muri mudasobwa nta burenganzira, n’icyaha cyo gukoresha ibintu biri muri za mudasobwa bitanga imitungo. Ibi byaha byose bakaba barabikoze […]
Uganda: Hakomeje kwibazwa icyari mu rushinge rwatewe Umunyarwanda
Abantu benshi bakomeje kwibaza icyari kiri mu rushinge bivugwa ko umucuruzi w’Umunyarwanda, Patrick Niyigena yatewe n’inzego zishinzwe umutekano za Uganda. Ikinyamakuru Greatlakeswatchman, kivuga ko Niyigena nyuma yo gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Ihihugu Rushinzwe Umutekano w’Imbere (ISO) iyobowe na Rtd. Col. Kaka Bagyenda ubwo yari yerekeje mu gihugu cya Kenya ageze mu Mujyi wa Kampala yakorewe […]
Twazamuye urukiramende ntabwo twemerewe kurumanura – Meya Mbonyumuvunyi
Ubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwamurikiraga abaturage bo mu Murenge wa Kigabiro ibikombe babonye muri uyu mwaka wa 2018, Umuyobozi w’aka karere, Radjabu Mbonyumuvunyi, yibukije abaturage n’abakozi b’akarere ko bagomba gukora ibishoboka akarere kagahora ku isonga mu kwesa imihigo no gutanga serivisi zinogeye abaturage . Meya Mbonyumuvunyi yari kumwe n’abayobozi b’akarere bungirije; Mudaheranwa Regis ushinzwe ubukungu […]
Abenakyo ni umukobwa mwiza w’umusoga, impungenge zanjye ni uko yari yambaye imisatsi y’Abahinde — Museveni
“ Abenakyo ni muremure, ni umukobwa mwiza w’Umusoga. Impungenge zanjye zonyine ni uko yari yambaye imisatsi y’Abahinde .”, ibi ni ibyatangajwe na Perezida Yoweri Museveni wa Uganda nyuma yo kwakira Umugandekazi Quiin Abenakyo uherutse kwegukana ikamba rya Miss World Africa. Kuri uyu wa Gatatu, itariki 19 Ukuboza nibwo Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yakiriye mu ngoro […]
RDC : Abantu basaga ijana baguye mu bushyamirane bw’amoko
Abantu barenga ijana baguye mu mvururu z’amoko mu Ntara ya Mai-Ndombe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Imwe mu mpirimbanyi y’Uburenganzira bwa muntu, Jules Bango utuye mu gace ka Yumbi yatangarije Reuters ko iyi mirwano yadutse hagati y’ubwoko bwitwa Batende n’Abanunu bapfa ahantu hari gushyingurwa umutware w’Abanunu yari bushyingurwe. Ati “ Tumaze kubona imirambo 120 […]
Rusizi: Urubyiruko rurarira ayo kwarika nyuma yo gupfusha inkoko zisaga 2000
Urubyiruko rwo mu mirenge ya Gikundamvura na Bugarama mu karere ka Rusizi rwari rwarorojwe inkoko na Minisiteri y’Ubuhinzi (MINAGRI) ifatanyije n’akarere, rurarira ayo kwarika nyuma yo gupfusha izisaga ibihumbi bibiri. Nk’uko bitangazwa na bamwe muri aba basore n’inkumi, ngo buri murenge wari wahawe inkoko 1000 muri Kemena umwaka ushize, iz’abo muri Bugarama na Gikundamvura zibasirwa […]
Kasai: Ibiro by’ishyaka riri ku butegetsi byibasiwe, umuntu aricwa
Kuri uyu wa Kabiri ushize umuntu umwe yiciwe mu myigaragambyo yadutse muri Congo hagati yamagana umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi, PPRD mu gihe habura iminsi micye amatora y’umukuru w’igihugu akaba muri iki gihugu. Imyivumbagatanyo yadutse mu mujyi wa Tshikapa, uherereye muri Kasai yo Hagati, yasize inangije bikomeye ibiro bikuru by’ishyaka PPRD nk’uko ababibonye babitangarije itangazamakuru. […]
Burundi: Umukozi wa SOCABU yafashwe n'ubutasi nyuma yo kuva mu Rwanda
Umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubwishingizi mu Burundi kitwa SOCABU (Société d’Assurances du Burundi) yatawe muri yombi n’inzego z’ubutasi z’iki gihugu nyuma y’aho yari akubutse mu Rwanda. Uyu witwa Etienne Munyankindi biravugwa ko ari muri kasho y’inzego z’ubutasi z’u Burundi (SNR) iherereye I Bujumbura kuva kuwa Kabiri. Yatawe muri yombi kuri uyu munsi wo kuwa Kabiri, itariki 18 […]
Umukunzi wa Diamond yeruriye abamwibutsa abana uyu mugabo yabyaye ahandi
Umukunzi wa Diamond Platnumz, Tanasha Oketch avuga ko ibyo kuba Diamond yarabyaranye n’abandi bagore abana ntacyo bimutwaye kuko gukundana kwabo ari Imana yabishatse. Diamond n’uyu mukobwa wo muri Kenya bateganya gukora ubukwe kuwa 14 Gashyantare 2019. Uyu mukobwa abinyujije ku mbuga nkoranyamabaga yamaze amatsiko abari bakomeje kwibaza niba koko urukundo rwe ari urwa nyarwo cyangwa […]
Hagati ya Amerika n’u Bushinwa ni inde ufitiye impuhwe Afurika?
Mu cyumweru gishize bwana John Bolton umujyanama mu by’umutekano wa Perezida wa Amerika Donald Trump, yibasiye u Bushinwa abushinja gufatirana umugabane wa Afurika mu ntege nke, ari nako buhabangamira inyungu z’Amerika. Yanavuze ko u Bushinwa bucuza ibihugu by’Afurika umutungo kamere bwitwaje imyenda bubishukisha ibyinshi bitabasha kwishyura. Leta ya Zambia yatunzwe agatoki muri icyo kibazo, ndetse […]
Nyarugenge: Umumotari yafashwe nta ruhushya rwo gutwara afite agerageza guha ruswa umupolisi
Habanabakize Thomas w’imyaka 39 y’amavuko usanzwe akora akazi ko gutwara abantu kuri moto Kuri uyu 18 Ukuboza yafashwe akekwaho guha ruswa umupolisi ukora mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda kugira ngo atamwandikira amakosa yari afatiwemo. Habanabakize yafatiwe mu murenge wa Kimisagara mu kagari ka Kimisagara kuko yari yaparitse moto ahatemewe. Chief Inspector of Police […]
Kamonyi : Min. Prof Shyaka arasaba abaturage guharanira kugira umuryango utekanye
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, arasaba abaturage b’akarere ka Kamonyi guharanira kugira umuryango mwiza utekanye bita ku mibanire myiza, birinda amacakubiri ndetse n’ amakimbirane yo mu ngo. Ibi Min. Prof Shyaka yabibasabye ubwo yagakoreragamo uruzinduko, agasura imirenge ya Mugina na Nyamiyaga, bityo akabashishikariza gukora cyane baharanira kurwanya ubukene, birinda ibiyobyabwenge n’ibindi byatuma umuryango udatekana. Agira ati« […]