Izamuka ry'igiciro cy'umugati, rishobora guhirika ubutegetsi bwa Sudani

Mu gihe gufata ubutegetsi ahenshi bikorwa hifashishijwe imbaraga za gisirikare nko kugaba ibitero cyangwa coup d Etat, muri Sudani ibyumweru bigiye kurenga bibiri ubutegetsi buriho buhanganye n’abaturage bigaragambya kubera izamuka ry’igiciro cy’umugati byatumye basaba perezida Omar Al- Bashir kwegura . Ikinyamakuru lemonade.fr kivuga ko muri iyi myigaragambyo hamaze kugwamo abaturage basaga 20 kandi ko igiciro cy’umugati […]

Nyamasheke: Uruganda rw’icyayi rwa Gisakura mu nzira zo kongererwa ubushobozi

Ubuyobozi bw’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura ruri mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke buvuga ko mu rwego rwo kunoza imikorere y’uruganda  no gutuma rurushaho gutanga umusaruro, mu myaka mike iri imbere ruzava ku bushobozi bwo gutunganya toni 40 z’amababi mabisi ku munsi, rukagera kuri toni 60. Ni bimwe mu byavuzwe n’umuyobozi w’uru ruganda Mungwakuzwe […]

Perezida Nkurunziza yavuze ko hari agatsiko kishe abaturage be kavuye mu Rwanda

Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza mu butumwa busoza umwaka wa 2018 yageneye Abarundi, yavuze ko u Rwanda rwagambiriye kenshi guteza akavuyo mu gihugu ayoboye n’ubwo ngo bitaruhiriye. Mu butumwa yatangiye kuri televiziyo y’igihugu, Nkurunziza yavuze ko igihugu cye cyagize ibibazo by’umutekano biturutse mu Rwanda. Ati “Ntibimeze neza. Agatsiko kitwaje intwaro kishe abantu 26, gakomeretsa barindwi […]

Kapiteni wa APR FC arizeza abafana ibyishimo ku mukino uzayihuza na Mukura VS

Kapiteni w’ikipe ya APR FC, Mugiraneza J.Baptiste arizeza abafana b’iyi kipe ibyishimo ku mukino bazakina ku wa Kane tariki ya 3 Mutarama 2019, na Mukura Vs. Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, nyuma y’imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Mukura VS mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa Gatandatu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere ‘Azam Rwanda premier league’ […]

DRC: Ninde uzasimbura Perezida Kabila?

Amatora y’umukuru w’igihugu yabaye kuri 30/12/ 2018, abantu bose bategerezanye amatsiko y’ibizavamo byerekana uwegukanye intsinzi yo kuyobora iki gihugu kinini kandi gikungahaye mu mutungo kamere, abaturage baho banakennye cyane. Nkuko byagaragajwe n’abantu banyuranye bavuga kuri aya matora mu mbuga nkoranyambaga, aya matora yaranzwe n’ibibazo tekinike ahenshi, gupfa kw’imashini zitora, ibura ry’umuriro, kwibura kumalisiti y’itora, gutinda […]

Intumwa y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni yirukanwe ku butaka bwa Somalia

Guverinoma y’igihugu cya Somalia yirukanye  umudipolomate wo ku rwego rwo hejuru wakoreraga  Loni muri iki gihugu. Uyu Munya-Afurika y’Epfo yari Intumwa y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye kuva muri Nzeri, ndetse yari anahagarariye umukuru w’ubutumwa bw’ubutabazi muri Somalia. Kuwa 30 Ukuboza uyu mudipolomate yari yandikiye Guverinoma ya Somalia ibaruwa ifunze asaba ibisobanuro ku bugizi bwa nabi bwagaragaye […]

Urugo rwa Usher rwagabweho igitero

Urugo rw’icyamamare mu muziki w’injyana ya R&B, Usher rwagabwemo igitero n’abajura bibye imitungo y’agaciro k’atari make. Polisi y’agace urugo rw’uyu muhanzi ruherereyemo yatangarije TMZ dukesha iyi nkuru ko  kuri ubu ukekwa yatawe muri yombi  kandi ko basatse inzu ye bagasangamo imitungo isaga 200 ifite agaciro ka miliyoni ebyiri z’amadolari. [penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” […]

Amaraso ahorwa andi, uwayamennye na we aye azamenwa- Iyerekwa rya Denise Nkurunziza

Umufasha wa Perezida Nkurunziza w’u Burundi, atangaza ko yeretswe umurongo asoma muri bibiliya, asanga uvuga ko uwamennye amaraso na we aye azamenwa. Mu giterano cyo gusoza umwaka wa 2018, cyabeye mu Burundi, kikitabirwa n’abayobozi batandukanye barimo n’umukuru w’igihugu, Pierre Nkurunziza, uyu mufasha we nibwo yafashe akanya arasenga, akomoza kuri iri yerekwa rye, by’umwihariko Video agaragaramo […]

Bukavu: Hatowe imifuka itatu yuzuyemo impapuro z’itora zajugunywe

Imifuka itatu yuzuyemo impapuro z’itora zatoreweho umwe mu bakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, itariki 01 Mutarama 2019 yatowe ku nkengero z’umugezi wa Kidodobo, ku muhanda ugana Walungu zitowe n’urubyiruko rw’ishyaka UNC ritavuga rumwe n’ubutegetsi. Aya makuru yahise akwirakwira byihuse mu Mujyi wa Bukavu abantu birukankira kugera aho izo […]

Miss Iradukunda amaze amezi arindwi atagera kuri nyina urwaye

Umwimana Chantal, ni umubyeyi wa Nyampinga w’u Rwanda, Iradukunda Liliane, avuga ko amaranye imvune amezi agera muri arindwi ariko uyu mukobwa we akaba aheruka kumusura ubwo yari agikora impanuka. Atuye mu mudugudu wa Gacaca, Umurenge wa Rwampara, Akarere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali, akaba atunzwe n’akazi avuga muri ubu buryo  ‘Nkora utuntu two gucuruza […]

Kudakora iperereza ku bwicanyi bwakorewe Abagogwe bigaragaza umugambi wa Jenoside mu yahoze ari Ruhengeri – CNLG

Nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri,ubutegetsi bwanze nkana gukora iperereza ku bwicanyi bwakorewe Abatutsi b’Abagogwe muri iyi Perefegitura. Ibi bikaba bigaragaza ko iyicwa ryabo ari kimwe mu mugambi w’ubutegetsi bwariho wa Jenoside. Nyuma y’uko Abatutsi b’Abagogwe bishwe ku […]

Kanye West ararebana ay’ingwe n’abirabura bo muri Amerika

Umuraperi  Ye uzwi nka Kanye West avuga ko abirabura bagenzi be bakomeje kumwibasira babitewe n’urukundo akunda Perezida Donald Trump. Bamwe mu birabura bo muri Amerika ntibahwemye kugaragaza ko batishimira uburyo Kanye West ashyigikira Trump, benshi babona nk’umugabo ushyigikiye irondaruhu mu gihugu cye. Uyu mugabo avuga ko hari abakomeje gutegura icyamugirira nabi bitwaje uruhande ahagazeho muri […]

Kenya igiye kuba igihugu cya mbere mu karere kigiye guhura n’ingaruka z’umwenda w’Abashinwa

Igihugu cya Kenya ngo gishobora kuba icya mbere muri Afurika y’uburasirazuba kigiye guhura n’ingorane z’umwenda w’u Bushinwa, aho bivugwa ko cyaba kigiye kubura icyambu cyacyo cy’ingenzi cya Mombasa kikajya kishyuzwa n’Abashinwa kubera gutinda kwishyura uwo mwenda. Ibinyamakuru byo muri Kenya biravuga ko iki gihugu gishobora kubura iki cyambu kubera umwenda munini kibereyemo u Bushinwa ndetse […]

Benshi bari bakutse imitima bazi ko Amerika igiye koreka imbaga ku bunani

Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyasabye imbabazi nyuma yo gutangaza ubutumwa kuri Twitter bwatumye benshi batahwa n’ubwoba, biyumvisha ko bagiye kugabwaho igitero cya bombe, bitegura kwinjira mu mwaka mushya wa 2019. Ikigo cya gisirikare “US Strategic Command” ari nacyo gishinzwe kugenzura ibitwaro bya kirimbuzi bya Amerika, wohereje ubutumwa ku wa 31 Ukuboza 2018, […]

Kwirekura,gutungurana…bimwe mu byaranze igitaramo cya Meddy -Amafoto

Mu ijoro ryo ku itariki ya 1 Mutarama 2019  nibwo umuhanzi Ngabo Medard wamamaye nka Meddy yakoze igitaramo gikomeye yerekaniyemo umukunzi we Sosena Afesa [Mehfire] ndetse na murumuna we bavukana imbere y’imbaga yabafana bari baje ku mutera ingabo mu bitugu. Iki gitaramo cya East African Party kiba ngarukamwaka, kitabiriwe ku buryo bukomeye dore ko cyanitabiriwe […]

Uganda: Perezida Museveni yasabye iperereza ryisumbuye ku iraswa ry’impunzi y’Umunyarwanda

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yasabye iperereza ryisumbuye ku iyicwa ry’impunzi y’Umunyarwanda yo mu Nkambi ya Nakivale mu Karere ka Isingiro warashwe kuwa Gatatu ushize, itariki 26 Ukuboza. Abayobozi baravuga ko Laurent Bucumi w’imyaka 65 yarasiwe aho yabaga n’abantu bitwaje imbunda bahise baburirwa irengero bitwikiriye ijoro. Ibibazo by’impunzi z’Abanyarwanda muri Uganda zirimo kugabwaho ibitero cyangwa […]

Rusizi: Bifuza ko itangazamakuru ryabegera rigakusanya ibimenyetso bya jenoside bitarasibangana

Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Rusizi, bahangayikishijwe n’ibimenyetso byayo bigenda bisaza, bihindurwa ibindi bisibanganywa kubera kubura itangazamakuru. Bavuga ko abasaza bayibonye bageze mu za bukuru bashobora gutabaruka badatanze ubuhamya, bakabiheraho basaba itangazamakuru kubegera rikabikusanya. Ubwo abanyamakuru ba paxpress bageraga mu murenge wa Mururu mu rwego rwo guhanahana amakuru ku rubanza rwa Rukeratabaro rugeze […]

Ese twitege ko ibibazo biri hagati y’u Rwanda n’u Burundi bizakemuka mu 2019?

Mu  ijambo ryo gusoza umwaka Perezida Pierre Nkurunziza yagejeje ku Barundi, yongeye gushinja u Rwanda ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Burundi, ashimangira ko ibyakorwa byose bigamije gushyira igihugu cye mu kaga ntacyo bizatanga. Ku ruhande rw’u Rwanda Perezida Paul Kagame nawe akaba yaratunze urutoki ibihugu 2 by’ibituranyi ashinja gushaka guhungabanya u Rwanda. Mu ijambo rya […]

Iyo ufashe abaturage nabi bashobora kuba inyeshyamba zirwanira mu mitima

file-20171129-29092-xgvxqr.jpg

Abantu benshi bakunze kuvuga ko urugamba ruhoraho ” la lutte continue”, bashaka kuvuga ko ibibazo mu bantu, mu miryango, mu baturage , mu mashyirahamwe, mu kazi, mu gihugu bihoraho. Binyibutsa undi munyapolitiki wigeze kuvuga ko inyeshyamba zihoraho, nibajije uko zihoraho kandi nzi neza ko iyo hari intambara zitsinda cyangwa zigatsindwa ariko urugamba rukarangira.Nyuma naje gusobanurirwa […]

Ku Bunani umutekano wagenze neza usibye impanuka yaguyemo umuntu – RNP

Polisi y’u Rwanda irashimira abanyarwanda n’abaturarwanda muri rusange uburyo bitwaye muri uyu mwaka twashoje wa 2018 ndetse no muri iyi minsi mikuru isoza umwaka. Mu masaha 24,  umutekano wari nta makemwa usibye impanuka ebyiri zisa nk’izari zikomeye. Imwe ni imodoka yagonze umunyamaguru mu karere ka Nyamasheke yitaba Imana, indi yabereye mu karere ka Nyarugenge ariko […]