Kapiteni w’ikipe ya APR FC, Mugiraneza J.Baptiste arizeza abafana b’iyi kipe ibyishimo ku mukino bazakina ku wa Kane tariki ya 3 Mutarama 2019, na Mukura Vs.
Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, nyuma y’imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Mukura VS mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa Gatandatu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere ‘Azam Rwanda premier league’ ukazabera kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.
Yagize ati “Mbere na mbere ndagira ngo mbanze nifurize abakunzi b’umupira w’amaguru byumwihariko abakuzi ba APR FC umwaka mushya muhire. Ndagira ngo kandi mbonereho no kubasaba imbabazi kuko tutabahaye ibyishimodusoza umwaka ubwo twanganyaga na Gicumbi ntabo twabashije kubona amanota atatu yose y’umukino, natwe nk’abakinnyi ntabwo byadushimishije gusa ndagira ngo mbizeze ibyishimo ku munsi w’ejo”.
Akomeza avuga ko biteguye gutahana intsinzi, ati “ubundi mu mupira w’amaguru uba ugomba kubaha buri kipe, rero twebwe nka APR FC twubaha buri kipe byongeyeho ko Mukura tuzakina nayo, ari imwe mu makipe makuru ari muri shampiyona, ikipe ni ikipe, iri mu bihe byiza, gusa twebwe turiteguye kandi neza, abasore bameze neza, ndizera ko ku munsi w’ejo tuzaha abakunzi bacu ibyishimo”.
APR izakina uyu mukino yagaruye bamwe mu nkingi zayo za mwamba, myugariro Rugwiro Herve, Omborenga Fitina, umunyezamu usanzwe ubanzamo Kimenyi Yves na rutahizamu Bigirimana Issa, bose batagaragaye mu mukino wa Gicumbi. Ariko kandi izakina uyu mukino idafite Hakizimana Muhadjiri ufite ikibazo cy’uburwayi.


Amafoto: APR FC


