Mwiseneza wasitaye ku ibuye i Rutsiro, yambaye ikamba i Kigali abantu bacurira
Mwiseneza Josiane ni umukobwa w’imyaka 23 y’amavuko.Apima ibiro 57 akaba afite uburebure bwa  metero na santimetero 70. Uyu mukobwa yavuzweho cyane bitewe no kwivugira ko yaje n’amaguru aturutse ku Nyundo kugera ahabereye igikorwa cyo gutoranya abazahagararira Intara y’Iburengerazuba mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019, mu mujyi wa Rubavu ku Inzozi Beach Hotel afite igisebe ku […]
Rwamagana: Umusaza arasaba kubakirwa inzu yemerewe na Guvereneri
Nsengiyumva Petero w’imyaka 65, utuye mu mudugudu wa Kavura, Akagari ka Nyagasenyi, Umurenge wa Kigabiro, mu Karere ka Rwamagana,  arasaba ubuyobozi kumwubakira inzu yemerewe na Guvereneri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, ubwo yamugezagaho ibibazo birimo no kutagira icumbi, ku itariki ya 26 Nzeri 2017, mu nteko rusange y’abaturage. Nsengiyumva ni umwe mu bafashe umwanya mu Nteko y’Abaturage […]
Mohamed Salah yahawe igihembo cy'umukinnyi w'umwaka muri Afurika
Umukinnyi w’imbere mu ikipe ya Misiri n’iya Liverpool mu Bwongereza, Mohamed Salah ni we wegukanye igihembo gitangwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku mugabane wa Afurika (CAF) nk’umukinnyi mwiza w’umwaka wa 2018. Salah w’imyaka 26 y’amavuko yegukanye iki gihembo nyuma yo kurusha mugenzi ukomoka muri Senegal, Sadio Mane  na we akaba anakinira ikipe ya Livepool, hamwe n’umukinyi […]
Umuvugizi wa Perezida Nkurunziza mu ntambara y’amagambo n’abashinja sebuja ubwicanyi
Umuvugizi wa Perezida Nkurunziza w’u Burundi, Jean Claude Karerwa Ndenzako, ari mu ntambara y’amagambo n’umuyobozi mukuru wa Radiyo RPA (Radio Publique Africaine), Bob Rugurika n’abandi ku mbuga nkoranyambaga, ahakana ubwicanyi n’ibindi byaha bashinja Leta. Ku wa 31 Ukuboza 2018, abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Jean Claude yatangaje ubutumwa avuga ko ari ubwa Perezida Nkurunziza, […]
Butera Andrew wa APR FC wari waravunitse yatangiye imyitozo
Umukinnyi wa APR FC, Butera Andrew ukina mu kibuga hagati wari umaze ukwezi atagaragara mu kibuga kubera imvune, yatangiye imyitozo by’umwihariko akavuga ko ameze neza. Uyu musore wagaragaye ari mu myitozo, avuga ko atari yakira neza ku buryo yakinishwa muri iki cyumweru, ariko ko yiteguye ko mu mikono izakirwa mu gitaha ashobora kuzagaragara mu kibuga. […]
RDC: Inyeshyamba zo muri Uganda zagabye igitero zica abantu 10
Inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda, zagabye igitero mu gace ka Mavivi, kari mu Majyaruguru ya Beni, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, zica abaturage 10. Iki gitero cyagabwe mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 7 Mutarama 2019, zica abantu 10 abandi babiri barakomeretswa, zinasahura amatungo, ibiribwa n’ibindi bikoresho. Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi muri aka […]
Umusore yakubise amavi hasi asaba gusohokana Selena Gomez
Umusore urimo kuzamuka mu mukino w’iteramakofe, Ryan Garcia atangaza ko yifuza gukundana na Selena Gomez kuko ngo kugeza ubu nta mukunzi afite. Uyu musore yavuze ko yumva akwiye kugerageza amahirwe agakundana n’uyu mukobwa w’umuririmbyi. Ati “ Reka nzagusohokane. Nta mukunzi agira, mureke ngerageze amahirwe yanjye.” Uyu musore w’imyaka 20 yatangarije TMZ ko Selena Gomez akwiye […]
Nyamasheke: Abahinzi barataka igihombo baterwa n’imihanda ica mu cyayi yangiritse
Abahinzi b’icyayi b’i Gatare bibumbiye muri koperative ‘COTHEGA’ ikorera mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, barataka igihombo baterwa n’imihanda ica mu cyayi hagati  n’ibiraro byayo  byangiritse. Bamwe muri aba bahinzi bavuze ko bari bagize amahirwe Leta yumva ibyifuzo byabo ibubakira uruganda rw’icyayi bareka gukora ibilometero birenga 60 bakijyana mu Gisovu aho cyageraga cyangiritse […]
Huddah Monroe uhora yirata uburaya yaciye amarenga ko agiye kurongorwa
Umunyamideli wo muri Kenya, Huddah Monroe ukunze gutangaza ko ibyo atunze abikesha igitsina cye, yaciye amarenga ko yaba yitegura gushyingirwa vuba. Huddah yisegura ku bo yaba yaragiranye nabo ibibazo mu mwaka wa 2017, akishimira ko yasoje uwa 2018 ntawe bashwanye, by’umwihariko agatanga icyizere ko 2019 ashobora gutaha mu rwe. Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, […]
U Burundi bwijunditse Museveni ko afata ikibazo cyabwo n’u Rwanda nk’icyoroshye
Leta y’u Burundi irashinja Perezida Museveni wa Uganda, akaba n’umuhuza w’Abarundi mu biganiro, gufata ikibazo cy’umubano mubi hagati yabwo n’u Rwanda nk’icyoroshye kandi gikomeye. Ibi biri mu bikubiye mu itangazo Leta y’u Burundi yasohoye ku wa Kabiri tariki ya 8 Mutarama 2019, ubwo yagiraga icyo isobanura ku mabaruwa u Burundi bumaze iminsi bwandikirana na Uganda. […]