Ikipe ya Mukuru VS ifite umukoro utoroshye wo gutsinda 4-0 Al Hilal
Ikipe ya Mukura Victory Sports ihagarariye u Rwanda mu marushanwa ya CAF Confederations Cup irasabwa kuzatsinda ibitego 4-0 ikipe ya Al Hilal Amdurman yo muri Soudan mu mukino wo kwishyura uzabera i Huye kugira ngo izabashe gukomeza mu mikino y’amatsinda ya CAF Confederations Cup. Kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Mutarama 2019 nibwo amakipe yombi […]
Laurent Bagbo yahanaguweho ibyaha byose yaregwaga
Urukiko Mpanabyaha (ICC) kuri uyu wa 15 Mutarama 2019 rwagize umwere uwahoze ari Perezida wa Ivory  Coast, Laurent Bagbo rumuhanaguraho ibyaha by’ibasiye inyoko muntu byose byabayeho nyuma y’amatora. ICC nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa bitangaza, umucamanza yategetso ko uyu mugabo yafungurwa byihuse ndetse n’umuntu we wa hafi, Charles Ble Goude. Aba bombi bahise bahoberana ari nako […]
Uganda: Umunyarwandakazi Fille yataye abana n’umugabo mu nzu
Umuhanzikazi w’Umunyarwanda ukorera umuziki mu gihugu cya Uganda, Fille Mutoni yataye umugabo we, Edward Katamba uzwi nka Mc Kats n’abana babyaranye mu nzu. Umubano w’aba bombi wajemo agatotsi kuva mu mwaka ushize. Ibi byatewe ahanini n’uko Fille yashinje Katamba kumuca inyuma ubwo we yari yerekeje mu gitaramo mu Karere ka Gulu. Ikinyamakuru Ghafla Ug. gitangaza […]
RDC/Beni: Polisi yasabwe gucungana ku jisho n’inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda
Umuyobozi wa Polisi i Beni, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Col Safari Kazingufu, yahamagariye abapolisi bashya boherejwe muri aka gace, kwita ku mutekano mbere ya byose w’abaturage bajujubijwe n’inyeshyamba za ADF, zikomoka muri Uganda. Ni impanuro yabahaye ku wa Mbere tariki ya 14 Mutarama 2018, agira ati “Aba bapolisi bari hano baracyari urubyiruko, barangije […]
Kigali: Ababoneraga amaramuko mu gusabira abandi Viza bubikiwe imbehe
Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda iratangaza ko kuva none ku wa 15 Mutarama 2019 nta muntu uzongera kubona viza atanyujije ubusabe bwe muri centre VFS Global. Ibi bikaba bizorohereza abashakaga viza ku ruhande rumwe, ariko bigasonzesha abakomisiyoneri bari basanzwe babibafashamo. Hari hamaze kumenyerwa abantu bahora bacaracara imbere ya za ambassade basaba amafaranga abagiye gushaka viza […]
Ali Bongo agiye gusubira mu gihugu nyuma yo kurokoka Kudeta
Perezida wa Gabon, Ali Bongo ategerejwe mu gihugu kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Mutarama 2019, nyuma y’amezi arenga abiri yivuriza muri Maroc. Ali Bongo agiye gusubira mu gihugu nyuma y’icyumweru bamwe mu basirikare be bagerageje kumuhirika ku butegetsi bikabapfubana. Uyu muyobozi yari amaze igihe yivuza indwara yamufashe igitaraganya ubwo yari ari mu nama […]
Kim Kardashian yemeje ko biteguye kwakira umwana wabo batwitiwe
Icyamamare Kim Kardashian, cyemeje amakuru amaze iminsi acicikana mu binyamakuru ko we n’umugabo we, Kanye West bitegura kwakira umwana wabo wa Kane, batwitiwe n’undi mugore. Umunyamakuru kuri televiziyo, Andy Cohen wari watumiye Kim Kardashian n’abavandimwe be mu kiganiro ‘Watch What Happens ‘ ntiyaciye ku ruhande, yahise abaza Kim kuri iyi nginyo yo kubyara umwana wa kane. Cohen […]
Amb. Nduhungirehe yagarutse ku byavuzwe n’uwigambye gushimuta Abanyarwanda muri Uganda
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yagarutse ku magambo yavuzwe na Rugema Kayumba ushinjwa kugira uruhare mu ishimutwa rya bamwe mu banyarwanda muri Uganda. Bamwe mu Banyarwanda batawe  muri yombi bari muri Uganda bagiye batunga agatoki Rugema Kayumba ko akorana bya hafi n’inzego z’Iperereza rya Gisirikare ry’iki gihugu (CMI) […]
Muhanga: Bahangayikishijwe no kuba bari mu mujyi nyamara batagira ibikorwaremezo
Bamwe mu batuye mu kagari ka Macyera, umurenge wa Cyeza, mu karere ka Muhanga, bavuga ko bahangayikishijwe no kutagira ibikorwaremezo, nk’umuriro w’amashanyarazi, amazi meza n’amateme abahuza n’utundi duce, nyamara barashyizwe mu gice kigize umujyi wa Muhanga, ibintu bavuga ko bibagiraho ingaruka bigatuma bataniteza imbere nk’abatuye mu mujyi. Twagirimana Eugène, Utuye mu mudugudu wa Rwamugoroba muri […]
Abofisiye bakuru batacanaga uwaka na Gen Kayihura bagororewe
Abofosiye bakuru mu gipolisi cya Uganda 10 bazwiho kutavuga rumwe na Gen. Kale Kayihura ubwo yayoboraga uru rwego bahawe amasezerano mashya. Gen Kayihura ubwo yari Umuyobozi wa Polisi ya Uganda yari yarasabye ko benshi muri aba bapolisi batahabwa andi masezerano kuko ari bo bari ba nyirabayazana b’akaduruvayo n’ibibazo byari muri polisi muri icyo gihe. Muri […]
Bamporiki yahaye impanuro abakobwa bahatanira ikamba rya nyampinga- AMAFOTO
Umuyobozi wa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard yagiranye ikiganiro n’abakobwa 20 batoranijwe guhagararira Intara n’Umujyi wa Kigali, bahatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2019, abasaba kurushaho kumenya u Rwanda n’umuco warwo. Ni ikiganiro cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Mutarama 2019, nyuma y’umunsi umwe gusa aba bakobwa batangiye umwiherero uzamara ibyumweru bibiri, i Nyamata, mu […]
Gen Muhoozi yakomoje ku butwari bwa se wabo, Gen Salim Saleh
Umuhungu wa Perezida Museveni wa Uganda, Gen Kainerugaba Muhoozi, ubwo yifurizaga isabukuru nziza se wabo, Gen Salim Saleh, yakomoje ku buhangange bwe mu mateka y’igisirikare cya Uganda. Gen Salim Saleh, ni umuvandimwe wa Perezida Museveni wa Uganda, yavutse ku wa 14 Mutarama 1960, ubu akaba afite imyaka 59. Umuhungu we Gen Muhoozi, amwifuriza isabukuru nziza, […]
Nyamasheke: Umugabo w’imyaka 32 yishwe atewe icyuma
Amakuru aturuka mu gasanteri k’ubucuruzi ka Shangazi kari mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke, aravuga iyicwa ry’umugabo w’imyaka 32 y’amavuko witwaga Munyaneza Onesphore wari utuye mu mudugudu wa Rusambu, akagari ka Kanazi muri uyu murenge, atewe icyuma na bagenzi be bivugwa ko bari bamaze igihe bafitanye amakimbirane. Bamwe mu babibonye baganira na Bwiza.com, […]