Umuyobozi wa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard yagiranye ikiganiro n’abakobwa 20 batoranijwe guhagararira Intara n’Umujyi wa Kigali, bahatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2019, abasaba kurushaho kumenya u Rwanda n’umuco warwo.
Ni ikiganiro cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Mutarama 2019, nyuma y’umunsi umwe gusa aba bakobwa batangiye umwiherero uzamara ibyumweru bibiri, i Nyamata, mu karere ka Bugesera.
Abaha impanuro nk’abari b’u Rwanda, Bamporiki yagize ati “Ejo hazaza hanyu ni heza ariko birakwiye ko mumenya u Rwanda n’umuco warwo, mugahora mwiteguye kurugira ku Rugerero. Mujye mwibuka gusoma ibitabo byanditswe n’Abanyarwanda kandi muganire n’abakuru kuko bazi umuco w’u Rwanda kandi urakungahaye cyane”.
Yakomeje asaba aba bakobwa bagomba kuvamo nyampinga w’u Rwanda 2019, n’ibisonga bye, gushaka umwanya bakitabira Itorero, kugira ngo barusheho kumenya u Rwanda bityo bazaruserukire baruzi bihagije.
Ku wa 23 Mutarama 2019, ubwo aba bakobwa bazaba basoje umwiherero, ni nabwo hazatangazwa uzaba yahize abandi, yambikwe ikamba. Ibirori biteganijwe kubera i Rusororo mu karere ka Gasabo mu ‘Intare Conference Arena’.






