Gakenke: Yahereye ku nkoko 30 yiteza imbere none ubu ageze ku 4,000
Maniragaba Léonard w’imyaka 47 ukomoka mu Murenge wa Mugunga mu Karere ka Gekenke, avuga ko yinjijwe mu bworozi bw’inkoko n’umworozi witwa Gakwaya Cyprien, watangije ubwo bworozi mu Murenge wa Mugunga. Avuga ko uwo mworozi yakomeje kumugira inama, agashira ubwoba akajya kuguza igishoro muri gahunda y’ubudehe. Ubu arinjiza asaga ibihumbi 300Frw ku kwezi kubera ubworozi bw’inkoko. […]
Dr Kayumba asanga uruhuri rw’ibibazo rutegereje Perezida Kagame muri EAC
Umwarimu wa Kaminuza akaba n’Umusesenguzi muri Politiki Mpuzamahanga, Dr Christopher Kayumba atangaza ko Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ufite ibibazo uruhuri ku buryo kuwuyobora ari kamwe mu kazi gakomeye muri iki gihe. Mu nama ya 20 y’uyu muryango yateranye kuwa 1 Gashyantare 2019 yemeje ko Perezida Kagame w’u Rwanda ari we ugiye kuyobora EAC. Uyu […]
RDC: Uwari ukuriye Mai-Mai NDC yavuze uko Leta yamufashaga ikanafasha FDLR
Ntaho Ntaberi Cheka wari Umuyobozi w’umutwe wa Mai-Mai Nduma Defence of Congo (NDC) wishyikirije Monusco muri Nyakanga 2017, kuri uyu wa Kane ushize, ku itariki 30 Mutarama, yatangarije urukiko rwa gisirikare rwa Goma ko yakiriye inkunga ya bamwe mu bagize guverinoma ya Congo yo gushyigikira uyu mutwe we ndetse anavuga ko bamwe muri aba banafashaga […]
Umupfumu yandagaje Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda
Umupfumu witwa Damiano Akuze avuga ko Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Rebecca Kadaga ko arambye muri politiki bitewe n’ibyo amukorera. Akuze mu kirego yashyize hanze ko afite uruhare runini mu kuba Kadaga amaze imyaka myinshi mu butegetsi. N’ubwo uyu mupfumu avuga ibi, urukiko ntiruratumiza Kadaga ngo agire icyo atangaza ku bimuvugwaho nk’uko The Dailymonitor […]
Yimwe igihembo yatsindiye muri tombola azira gukoresha ikarita ya banki yibye
Itike yatsinze tombola yo muri Canada, bisa nkaho itazahabwa igihembo yatsindiye kubera ko yaguzwe hifashishijwe ikarita y’inyibano ya banki. Umugore bivugwa ko yaguze iyo tike, yatawe muri yombi na polisi y’iki gihugu ubwo yari mu nzira yerekeza ahakorera abateguye iyi tombola agiye gufata igihembo yatsindiye. Polisi yari irimo gukurikirana amakuru y’iyibwa ry’ikofi, iza kuvumbura ko […]
ICC: Laurent Gbagbo wahoze ayoboye Cote d’Ivoire kuri ubu aridegembya
Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), kuri uyu wa Gatanu, itariki 01 Gashyantare 2019, rwarekuye Laurent Gbagbo wahoze ari Perezida wa Cote d’Ivoire nyuma yo kugirwa umwere mu kwezi gushize ku byaha yari akurikiranweho. Abacamanza barekuye Gbagbo na mugenzi we bareganwaga, Charles Ble Goude, wahoze ari minisitiri w’urubyiruko. Abacamanza bakaba bahise bategeka ko azaba ari mu gihugu […]
Abanyamategeko bo mu Rwanda bareze Ishuri ry’Amategeko ryo muri Ghana
Itsinda ry’abanyamategeko bo mu Rwanda bize mu Ishuri ry’Amategeko (ILPD) bagejeje mu nkiko Ishuri ry’amategeko ryo muri Ghana n’Akanama k’Abanyamategeko ku bwo kubangira kuba bahakomereza amasomo yabo muri iki gihugu. Inkuru dukesha Ghanaweb ivuga ko aba banyamategeko bo mu Rwanda bangiwe kuba bakomeza ibyo bita ‘ Post Call Law’ kandi  ko batigeze basubizwa ibaruwa bandikiwe […]
Perezida Kagame arasanga EAC idakwiye gusubira inyuma n'aho yari igeze
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ubwo yari amaze kwakira ubuyobozi bwa EAC kuri uyu wa Gatanu, itariki 01 Gashyantare 2019, yatangaje badashobora kwemera ko Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba usubira inyuma mu gihe wari utangiye gutera imbere. Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bahuriye Arusha muri Tanzaniya batorera Perezida Paul Kagame w’u Rwanda kuyobora uyu […]
Rubavu: Hafatiwe ibiro bisaga 300 by'imyenda, inkwetu bya caguwa n'izindi magendu
Kuri uyu wa Kane tariki 31 Mutarama, mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi hafatiwe ibicuruzwa bitandukanye byinjiye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, polisi ikaba ikomeje gukangurira Abanyarwanda gukomeza ubufatanye mu kurwanya magendu. Ibicuruzwa byafashwe bigizwe n’ibiro bisaga 300 by’imyenda n’inkweto za caguwa, amakarito 4 ya sesitomate, ibitenge, amata ya nido ndetse n’ibizingo 20 […]