Amerika yaburiye Kenya ko ifite amakuru yizewe y'ibindi bitero by’iterabwoba bizayibasira 

Amabasade ya Amerika muri Kenya yatangaje ko Kenya ishobora kwibasirwa n’ibindi bitero by’iterabwoba by’umwihariko mu bice by’iburengerazuba. Amerika ivuga ko ifite amakuru yizewe  ko hashobora kugabwa ibitero ahantu hahurira abantu benshi mu duce twa  Nairobi, Naivasha, Nanyuki no mu duce twegereye inyanja tw’iki gihugu. Itangazo ryashyizwe ry’iyi amabasade riri ku rubuga rwayo rwa interineti riragira […]

Umugabo wibye inkweto ku musigiti yahanishijwe guhekenya urusenda

Umugabo wafashwe acyekwaho kwiba inkweto ku musigiti i Mombasa muri Kenya, yahanishijwe igihano cyo guhekenya urusenda rubisi.   Uyu mugabo utatangajwe amazina ngo yibye inkweto ku musigiti wa Sakina, uherereye i Majengo, mu mujyi wa Mombasa. Yasubiye inyuma ngo azigurisha amashilingi 500 ya Kenya n’uwitwa Felix. Nyuma yo gufatwa uyu mugabo yahekenyeshejwe urusenda rubisi mu […]

Umuraperi 21 Savage mu mazi abira nyuma yo kuvumbura inkomoko ye yahishe

Umuraperi 21 Savage byari bizwi ko ari Umunyamerika kuri ubu ari mu mazi abira nyuma yo kuvumbura ko yaturutse mu Bwongereza ndetse akaba yabaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Kuri ubu uyu musore yatawe muri yombi n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka. Biravugwa ko uyu muraperi ubusanzwe amazina ye ni; Shayaa Bin […]

Burundi: Igitero cya grenade cyakomerekeje abantu bagera kuri barindwi

Igitero cya grenade muri Komini Buganda, mu Ntara ya Cibitoke, mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi cyakomerekeje bikomeye abantu bagera kuri barindwi. Iki gitero cyagabwe kuri iki Cyumweru ahagana saa mbiri z’ijoro kuri kamwe mu dusozi two muri iyi komini ya Buganda. Abantu barindwi bakomeretse bikomeye, bane bajyanwa kwa muganga I Bujumbura kubera ibikomere bikomeye bagize. […]

Akunda abatinganyi niyo mpamvu namuretse- Uwahoze akundana na Wema Sepetu

Umugabo wahoze  akundana na Wema Sepetu atangaza ko yamaze gutandukana n’umukinnyi wa filimi, Wema Sepetu bitewe no kuba uyu mukobwa yikundira abagabo baryamana bahuje igitsina cyane. Iby’aya makuru byatangiye nyuma y’aho  hakwirakwijwe ibihuha ko uyu mugabo uzwi nka PCK yirukanwe mu nzu na nyina wa Wema Sepetu kuko ngo yari mu muryango mu buryo butazwi. […]

Perezida Tshisekedi yemereye abasirikare kubahindurira imibereho

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FĂ©lix Antoine Tshisekedi yasuye ikigo cya gisirikare cya Tshatshi, abizeza ko agiye kubahindurira imibereho.  Mu kiganiro yagiranye n’abasirikare baba muri iki kigo n’imiryango yabo, Perezida Tshisekedi yagize ati “Nishimiye kubabona, nanzuye kubasura nk’abarwaniriye igihugu cyacu n’imiryango yabo. Mu gihe cyo kwiyamamaza navuze ko nziyegereza igipolisi n’igisirikare, muri abaturanyi […]

Ese koko abari inyuma ya propaganda zirwanya u Rwanda muri Uganda nabo bafite inkomoko mu Rwanda?

Ese koko abari inyuma ya propaganda zirwanya u Rwanda mu gihugu cya Uganda nabo ubwabo bafite inkomoko mu Rwanda? Iki ni ikibazo gisubizwa n’ikinyamakuru Virungapost mu nkuru cyahaye umutwe ugira uti: ” THE PROPAGANDA AND EXTORTION GAMES BEHIND MTN UGANDA’S TROUBLES “. Iki kinyamakuru kigaruka ku iyirukanwa ry’umunyarwandakazi, Annie Tabura, wari umukozi wa MTN-Uganda uherutse […]

Harmonize yasabiye umwe mu bayobozi b’ikipe ya Haruna Niyonzima gufungwa

Umuhanzi Harmonize yasabye ko Umuvugizi w’Ikipe ikinwamo n’Umunyarwanda Haruna Niyonzima, Haji Manara yatabwa muri yombi naramuka agarutse muri Tanzania. Harmonize atangaza ibi nyuma y’aho na we Guverineri w’Intara ya Dar Es- Salaam, Paul Makonda uzwi nka Papa Keegan yari yasabye ko uyu muhanzi yatabwa muri yombi nakandagira mu gihugu avuye muri Ghana kuko ngo yakekwagaho […]

Papa Parfait yahuye n’uruvagusenya ubwo yafatwaga asambana n’umugore w’abandi

Umugabo wakorerwaga iyicarubozo, yafashwe amashusho akwirwakwizwa ku mbuga nkoranyambaga. Yitwa Irankunda Modeste, iyicarubozo akaba yararikorewe mu Majyepfo y’u Burundi. Modeste ubwo yakorerwaga iyicarubozo, abari bamufashe bamukuyemo imyenda yose, ubugabo bwe babuhambiriza akagozi k’umweru, amaboko ye bayahambirira inyuma, bamuha telefoni akavugana n’umugore we amusaba kumwoherereza amafaranga, kugira ngo arekurwe, yabura akicwa. Modeste yumvikana abwira umugore we […]

Uganda: Visi Minisitiri w’Intebe Gen. (Rtd) Moses Ali arashinjwa gukorana n’inyeshyamba

Visi Minisitiri w’Intebe wa Mbere wa Uganda, Gen. (Rtd) Moses Ali, yatunzwe urutoki ashinjwa kugira aho ahuriye n’umutwe ukomeje gutera ubwoba no gutuma abaturage bata ibyabo ahitwa Apaa, mu Karere ka Amuru, ibintu bikekwa ko bishobora kongera kubyutsa imitwe y’inyeshyamba mu majyaruguru y’igihugu. Mu 2015, nibwo Guverinoma ya Uganda yagaragaje imbibi hagati y’akarere ka Amuru […]

RDC: Abantu 11 baguye mu mirwano hagati ya FARDC n’inyeshyamba

Abantu 11 barishwe abandi benshi barakomeretswa n’amasasu mu mirwano yahuje kuwa Gatandatu ushize, itariki 02 Gashyantare, Igisirikare cya Congo, FARDC, n’agatsiko k’abantu bitwaje intwaro ahitwa Torgess, igiturage kiri mu birometero 25 uvuye mu Gasantere ka Blukwa muri sheferi ya Bahema y’Amajyaruguru muri Teritwari ya Djugu. Imirwano yabaye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru […]

U Rwanda ruhakana ko u Burundi bwarwanyije itorwa rya Perezida Kagame ku kuyobozi bwa  EAC

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb.Olivier Nduhungirehe yabeshyuje amakuru avuga u Burundi bwari bwanze gutora Perezida Kagame nk’umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize EAC yateranye kuwa 1 Mutarama 2019 Arusha muri Tanzania yemeje ko Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ari we ugiye kuyobora uyu muryango, asimbuye Perezida Museveni […]

Polisi handball Club yegukanye igikombe cy’intwali itsinze APR Handball Club

Kuri  iki cyumweru tariki 03 Gashyantare nibwo mu Karere ka Gicumbi hashojwe irushwanwa ryo guhatanira igikombe cyo kwibuka intwari z’ u Rwanda. Ikipe ya Polisi Handball Club ikaba yatsinze iya APR Handaball Club ibitego 29 kuri 28. Ni irushanwa ryari rimaze iminsi ibiri,ryahuhuzaga amakipe 11 yose akina uyu  umukino w’amaboko uzwi ku izina rya Handball. […]

Nyamasheke: Bamwe mu bana bajya ku mashuri batagira ibikoresho by’ibanze

Ikibazo cya bamwe mu babyeyi bohereza abana ku mashuri batabahaye ibikoresho by’ibanze cyane cyane mu mashuri abanza, ni bimwe mu bikomeje gukoma mu nkokora ireme ry’uburezi ryifuzwa mu  karere ka Nyamasheke. Iki kibazo ni kimwe mu byagaragajwe n’itsinda rimaze iminsi rigenzura uko ireme ry’uburezi rihagaze muri aka karere riturutse muri Minisiteri y’uburezi n’ibigo biyishamikiyeho, hakorwa […]