Umuraperi 21 Savage mu mazi abira nyuma yo kuvumbura inkomoko ye yahishe

Sangiza iyi nkuru

Umuraperi 21 Savage byari bizwi ko ari Umunyamerika kuri ubu ari mu mazi abira nyuma yo kuvumbura ko yaturutse mu Bwongereza ndetse akaba yabaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Kuri ubu uyu musore yatawe muri yombi n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka.

Biravugwa ko uyu muraperi ubusanzwe amazina ye ni; Shayaa Bin Abraham-Joseph, yageze muri Leta Zunze UBumwe za Amerika muri Nyakanga 2005 afite imyaka 12 y’amavuko, akanga gusubira iwabo mu Bwongereza  nyuma y’umwaka umwe kandi visa ye yari yarangiye.

Umuvugizi w’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika yatangaje ko yabaye atawe muri yombi mu gihe hakirebwa uko yasubizwa mu gihugu cye.

Ni mu gihe nyamara uyu musore mu biganiro yagiye agirana n’itangazamakuru yavugaga ko yakuriye Atlanta. Nko mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Fader Magazine mu 2016, yavuze ko yabonye imbunda bwa mbere afite imyaka 8 nubwo inkuru idasobanura aho byabereye.

Uyu musore w’imyaka 26 y’amavuko kandi yumvikanye mu kiganiro n’itangazamakuru avuga ko yirukanwe mu ishuri muri Atlanta afite imyaka nka 12 cyangwa 13 azira kujyana imbunda ku ishuri.

Umuvugizi w’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika akaba avuga ko ubuzima bwe bwose yashyize ku karubanda ari ikinyoma.

Urujijo muri Atlanta

Iyi nkuru dukesha BBC iravuga ko nyuma y’aho yasohoreye album yakunzwe cyane kubera inkuru zirimo abara, ubusesenguzi n’ubukure, 21 Savage ngo yari amaze kugera ku gasongero k’umwuga we.

Bisanzwe bivugwa ko umujyi wa Atlanta ari izingiro ry’injyana ya Hip Hop muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu muraperi akaba yari azwi muri uyu mujyi nk’umuntu ukunze kwitangira gufasha abakeneye ubufasha ndetse akaba yaratangije ubukangurambaga bugamije  kurwanya kutiga kw’abana mu kiganiro yagiranaga n’Icyamamare Ellen DeGeneres giheruka mu Rwanda mu mwaka ushize.

Reba hano indirimbo Rock Star 21 Savage yakoranye na Post Malone 

YouTube player

Indirimbo ze nyinshi zumvikanamo gukurira muri Atlanta yugarijwe n’ubugizi bwa nabi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’imbunda, ibintu kugeza ubu nta muntu wari wakabigizeho ikibazo.

Ariko itabwa muri yombi rye no kuba afite inkomoko mu Bwongereza yahishe byatumye benshi muri uyu mujyi bagwa mu rujijo.

Umwunganizi we mu mategeko, Dina LaPolt, akaba yatangarije ikinyamakuru TMZ ko bari kugerageza gufunguza uyu muraperi ndetse ari nako bari kuvugana n’ubuyobozi ngo hakurweho kutumva neza ibintu.

Dina yakomeje avuga ko uyu muraperi ari icyitegererezo ku rubyiruko rwo muri Amerika by’umwihariko muri Atlanta, muri Leta ya Georgia, ndetse akaba yagiraga uruhare muri gahunda zo gufasha urubyiruko.

Biravugwa ko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika habarurwa abantu miliyoni 10,6 bahaba badafite ibyangombwa, bakaba ari 3,25% by’abaturage batuye Amerika bose. Abasaga 700,000 ngo binjiye mu buryo bwemewe n’amategeko ariko bakomeza kuhaba nyamara visa zabo zararengeje igihe.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *